Digiqole ad

Umunyarwanda wakoranaga na Al-Shabaab yishyikirije Police ya Kenya

Pascal Bizimungu alias “Big man Abdirizak” uvuga ko ari Umunyarwanda, aherutse kwishyikiriza Police ya Kenya y’ahitwa Mandela, asaba ko Guverinoma y’icyo gihugu yamurindira umutekano kuko abarwanashyaka b’umutwe w’inyeshyamba wa Al-Shabaab yakoranaga nawo bashaka kumwica.

Bizimungu ngo yishyikirije Police kuko yari arambiwe ibikorwa bibi bya Al-Shabaab.
Bizimungu yishyikirije Police kuko ngo yari arambiwe ibikorwa bibi bya Al-Shabaab.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuwa mbere w’iki cyumweru, Bizimungu abajijwe impamvu ahisemo kuva muri Al Shabaab yagize ati “Ndambiwe ibikorwa bya Al-Shabaab. Twakoze ibintu byinshi bibi kandi twishe inzirakarengane nyinshi none ndarushye. Nagenze ibilometero birenga 50 kuva Jilib kuko bashakaga kunyica.”

Ibinyamakuru “The star” na “coastweek” cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko Bizimungu avuga ururimi rw’Igisomaliya, Igiswahili, Icyongereza n’Ikinyarwanda.

Ubuzima bwa Bizimungu

Bizimungu w’imyaka 33 yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko avuga ko yageze muri Kenya bwa mbere mu 1996 ari imfubyi, azanwa n’umushoferi ngo yibuka ko yitwaga Juma watwaraga imodoka za ZUURA zakoraga hagati ya Mombasa na Kigali. Icyo gihe ngo yari kumwe n’undi muntu witwa Musa.

Bizimungu agira ati “Musa yansize mu gice cy’inganda cya Nairobi ku igaraje (aho bakorere ibinyabiziga), aho najyaga abakanishi baho mu kazi kabo ka buri munsi bakajya banyishyurira ibyo kuntunga.”

Nyuma ngo yaje kwirukanwa na nyir’igaraje amaze kuvumbura ko yabibaga ibyuma akabijyana kubigurisha.

Kuva yakwirukanwa ngo yakomeje kujya azerera ku mihanda ya Kenya, yaje gukora impanuka mu muhanda avunika ukuguru, ariko aza gufashwa n’umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika wo muri ‘South B’ ajya kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Kenyatta “Kenyatta National Hospital (KNH)”.

Amaze gukira yaje kujyanwa mu Burengerazuba bwa Nairobi mu kigo “Kwetu Home of Peace” i Madaraka yinjizwa mu ishuri, atangira umwaka wa mbere ku myaka 17 akomeza kuba mu bigo by’imfubyi.

Mu 1999, yaje gufatwa na Police ku cyaha cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu bice bikikije umujyi bya Kibera, icyo gihe ngo yarafashwe ajyanwa kuri sitasiyo ya Police ya Nyayo, aho yaje kuva abifashijwemo n’umumansera wamufunguje amusubiza mu kigo cy’imfubyi.

Bidatinze, Bizimungu yaje kongera gutabwa muri yombi afungwa igihe cy’amezi umunani, nyuma aza gufata umwanzuro wo kwerekeza mu gace ka Shikusa, muri Kakamega, mu burengerazuba bwa Kenya, ahoy amaze amezi 18.

Mu mwaka wa 2003, yaje kwandika ku rutonde rw’impunzi rw’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR), ajyanwa mu nkambi ya Kakuma.

Bizimungu agira ati “Nagumye i Kakuma umwaka umwe, ni naho naje guhindukira umwizera w’Idini ya Islam, nigishijwe na sheikh Elmi waje no kunyohereza ku musigiti wa Eastleigh muri Nairobi kwiga gusoma no kwandika.”

Mu mwaka wa 2004, yaje gusubira “South B” (ahabaga wa mupadiri wamufashije akamuvuza), aza gusanga incuti ze nyinshi yari ahafite nazo zarahindutse Abislamu.

Muri “South B” ni naho yaje guhurira n’umu-sheikh (ubu uba mu Bwongereza) waje kumwinjiza muri Al-Shabaab.

Mu mwaka wa 2009, uyu mu-sheikh yafashe Bizimungu amujyana muri Somalia, banyuze ku mupaka wa Liboi.

Bizimungu ati “Najyanwe Mogadishu, nyuma aza gushingwa abantu 50 no kujya ategura ibitero ku ngabo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe zirimo gucunga amahoro muri Somalia (AMISOM).”

Bizimana kandi avuga ko nyuma y’uko Al Shabaab itsinzwe AMISOM i Mogadishu bahise bajya mu wundi mujyi uherereye mu Majyepfo ya Somalia, mu gace kitwa Jilib, ari naho yakomeje gukorera kugeza mu cyumweru gishize ubwo yishyikirizaga Police ya Kenya.

Bizimungu avuga ko muri Al-Shabaab hari urubyiruko rwinshi rwo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ikaba ariyo iza ku isonga, igakurikirwa na Tanzania na Uganda.

Michael Tialal, umuyobozi wa Police yo mu gace ka Mandera yabwiye itangazamakuru ko amakuru Bizimungu yatanze batayemera yose, gusa ngo bagiye kuyasesengura mbere y’uko bayifashisha mu guta muri yombi abo bakoranaga.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ntabwo bayri bisanzwe ko hari umunyarwanda wakwishora muri ibi bikorwa ariko yanakoze neza ubwo yitandukanyije n’ibi bikorwa bibi

  • Birababaje niba hari abashishikajwe niterambere ,abandi bashishikajwe no gukora ibikorwa bibi kandi bitwa abanyarwanda. gusa reka tumushimire kubwi gikorwa yakoze cyo kwitanga akitandukanya nabo,ariko twitonde ataba ari gahunda yogushaka abandi bayobokesisi tunataka amani.RWANDAWE KOMERA

  • ndibuka abatutsi aho babaga henshi kwisi bata amashure bakaza gukora iterabwoba(selon Habyara). Kuba umuntu yarwanira ideology runaka si icyaha. Wenda icyaha cyaba uburyo bikorwa. Nizere ko n’abasoda ba Kenya na Uganda bazarambirwa n’ibibi ingabo zabo zikora zica inzirakarengane maze zitoroke zishyikirize UN. Just joking

    • @The Islamist, Abatutsi kuba barataga amashuri bakajya kurwana muri RPF, impamvu irumvikana, ni ukubera guhezwa hanze Habyarimana avuga ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye nta wemerewe kugaruka (njye n’ubwo ndi muri abo banyeshuri bataye ishuri bakajya ku rugamba nari mvuye mu Rwanda). Ikindi abari mu Rwanda nabo bari barahejwe mu nzego nyinshi, hariho na gahunda ya Leta ihamye izwi yo kubaheeza ku byiza by’igihugu.(Urugero nta musirikari wo ku rwego rwa ofisiye wari wemerewe kurongora umututsikazi, iyo yajyaga kurongora MINADEF yarabanzaga ikagenzura. Abo byabayeho ni ababanyuze mu rihumye). Naho uyu muvandimwe Bizimungu, urumva ko ari ibintu byamufatiranye n’umuruho yari arimo ariko Kenya, Somalia n’ahandi hose si igihugu cye yarwaniraga. Ideology yarwaniraga ntiyari imurimo. Iyo imubamo aba yaragumyemo. Thanks!

  • Kuki batamubajije aho akomoka mu rwanda n’amazina y’ababyeyi be natwe twari guhera aho rukamenya niba koko ari umun yarwanda. Jye ndasanga uyu mwana yarabitwe n’ubupfubyi akagira abajyanama babi. Imana imufashe atandukane n’ayo mahano

Comments are closed.

en_USEnglish