Digiqole ad

Ikamyo nini yamaze amasaha 4 yafunze umuhanda Musanze – Rubavu

Kuri uyu wa 06/06/2014 ahagana saa munani z’amanywa ikamyo nini ifite plaque zo muri Kenya yakoze impanuka mu muhanda wa Musanze – Rubavu ubwo yari mu cyerekezo kigana Musanze uva Rubavu. Iyi kamyo yamaze igihe kigera hafi ku masaha ane yafunze umuhanda.

Iyi modoka yaguye mu ikorosi riri hepfi ya centre ya Mukamira
Iyi modoka yaguye mu ikorosi riri hepfi ya centre ya Mukamira

Imodoka zashoboraga kuyikuramo ntizari hafi, hiyambajwe imodoka nini yavuye i Kigali nk’uko byemezwa n’umwe mu batuye ku Mukamira wabonye iyi mpanuka.

Yagize ati “Habanje kuza imodoka ya Polisi isanga ikamyo irayirusha ubushobozi, bategereza iki kinini ngirango cyavuye i Kigali kuko byatinze cyane.”

Umwe mu babonye iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Mukamira mu karee ka Nyabihu yavuze ko hari mu ikorosi hafi ya centre ya Nkamira uwari utwaye ikamyo agahura n’umwana muto maze agerageza kumukatira (kumuhunga) ikamyo ihita itazaka ‘control’ yitura hasi.

Kugeza ubu nta muntu iyi mpanuka yahitanye, abari bayitwaye bakaba bakomeretse bidakabije nk’uko abari hafi babyemeza. Umwana yakatiye akaba yaguye igihumure ariko itamugonze.

Imodoka nyinshi zirimo n'iza gisirikare zari zabuze inzira
Imodoka nyinshi zirimo n’iza gisirikare zari zabuze inzira
Imashini byabaye ngombwa ko itandukanya ibice by'iyi modoka
Imashini byabaye ngombwa ko itandukanya ibice by’iyi modoka

Photos/DavidMugabe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bravo ku baribatwaye imodoka. bafite ubumuntu. Imana ibahe umugisha

  • Hoya aho muratubeshye kugwa kwimodoka ntamwana waruhari!! ibyo bababwiye bababeshye iyomodoka yanguye imbere nenda kubisikana nayo nayirebaga! ninanjye wayigezeho bwa mbere!

    • None se ubwo wowe wiyita Joe utubwiye iki? None se ushaka kutubwira ko ari wowe bakatiraga? Niba atari wowe ukaba uvuga ko babeshya vuga impamvu yagushije ikamyo Sawa ndagutegereje

  • mwakoze cyane kutagonga uwo mwana. iyaba abantu bose bari bameze nka mwe

  • iyaba sotra yariguhita imuhitana da

    • sotra ni nde mu Rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish