Ikamyo nini yamaze amasaha 4 yafunze umuhanda Musanze – Rubavu
Kuri uyu wa 06/06/2014 ahagana saa munani z’amanywa ikamyo nini ifite plaque zo muri Kenya yakoze impanuka mu muhanda wa Musanze – Rubavu ubwo yari mu cyerekezo kigana Musanze uva Rubavu. Iyi kamyo yamaze igihe kigera hafi ku masaha ane yafunze umuhanda.
Imodoka zashoboraga kuyikuramo ntizari hafi, hiyambajwe imodoka nini yavuye i Kigali nk’uko byemezwa n’umwe mu batuye ku Mukamira wabonye iyi mpanuka.
Yagize ati “Habanje kuza imodoka ya Polisi isanga ikamyo irayirusha ubushobozi, bategereza iki kinini ngirango cyavuye i Kigali kuko byatinze cyane.”
Umwe mu babonye iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Mukamira mu karee ka Nyabihu yavuze ko hari mu ikorosi hafi ya centre ya Nkamira uwari utwaye ikamyo agahura n’umwana muto maze agerageza kumukatira (kumuhunga) ikamyo ihita itazaka ‘control’ yitura hasi.
Kugeza ubu nta muntu iyi mpanuka yahitanye, abari bayitwaye bakaba bakomeretse bidakabije nk’uko abari hafi babyemeza. Umwana yakatiye akaba yaguye igihumure ariko itamugonze.
Photos/DavidMugabe
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bravo ku baribatwaye imodoka. bafite ubumuntu. Imana ibahe umugisha
Hoya aho muratubeshye kugwa kwimodoka ntamwana waruhari!! ibyo bababwiye bababeshye iyomodoka yanguye imbere nenda kubisikana nayo nayirebaga! ninanjye wayigezeho bwa mbere!
None se ubwo wowe wiyita Joe utubwiye iki? None se ushaka kutubwira ko ari wowe bakatiraga? Niba atari wowe ukaba uvuga ko babeshya vuga impamvu yagushije ikamyo Sawa ndagutegereje
mwakoze cyane kutagonga uwo mwana. iyaba abantu bose bari bameze nka mwe
iyaba sotra yariguhita imuhitana da
sotra ni nde mu Rwanda?
Comments are closed.