Tags : Joseph Kabila

DRC : UN yemeje ko mu myigaragambyo yamagana Kabila hapfuye 40

Raporo y’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Joseph Kabila yabaye hagati ya taliki 15 na 31 Ukuboza umwaka ushize yaguyemo abantu basaga 40, ikomerekeramo abandi 147. Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa MONUSCO n’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, igaragaza ko inzego […]Irambuye

DRC: Hatangajwe Guverinoma nshya, Lambert Mende yagumye ku mwanya we

Minisitiri w’Intebe Mushya, Samy Badibanga yatangaje urutonde rw’abagize Guverinoma, bose hamwe ni 67, hari abinjiye muri Guverinoma bashya, abandi baguma ku myanya bariho muri bo Lambert Mende Omalanga Tshaku National usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta. Iyi Guverinoma yaraye itangajwe ku wa mbere, igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe batatu, ba Minisitiri ba Leta […]Irambuye

DR.Congo: Hatangijwe ubukangurambaga “Bye-Bye Kabila” bwo kweguza Perezida

Imiryango itari iya Leta iharaira Demokarasi muri Congo Kinshasa yatangije uburyo bushya yise ubugendera ku mahame ya Demokarasi bwo kotsa igitutu Perezida Joseph Kabila ngo arekure ubutegetsi. Perezida Joseph Kabila yagombaga kurangiza manda ya kabiri ari na yo ya nyuma yagenerwaga n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza 2016, amataro y’uzamusimbura yari kuba tariki 27 Ugushyingo […]Irambuye

DRC: Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo na Guverinoma ye beguye

Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Intebe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo yagejeje ibarawa yo kwegura imbere ya Perezida Joseph Kabila we kimw en’abagize Guverinoma. Akimara kugirana ibiganiro na Perezida Kabila, yatangarije abanyamakuru ko “Yeguye kugira ngo yubahirize ibiteganywa n’amasezerano yise ‘Accord global’.” Yashakaga kuvuga amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Perezida Joseph […]Irambuye

DRC: i Goma, imyigaragambyo ikomeye abaturage basabye Kabila kurekura ubutegetsi

Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye

U Bufaransa nibumara gucana umuriro buzacyura abaturage babwo – Lambert

* Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa yavuze ko igihugu cye gishobora gufatira Congo ibihano. Intambara y’amagambo irafata indi ntera hagati y’U Bufaransa na Congo Kinshasa, Kinshasa ishinzwa U Bufaransa gushyigikira “intagondwa” nk’uko Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, abuvuga ngo U Bufaransa burashaka gucana umuriro muri Congo ariko bikazarangira bacyuye abaturage babo, abandi bagasigara […]Irambuye

UN, AU na EU barasaba agahenge muri DRCongo

*Iyi miryango irasaba Leta kwemeza italiki ya vuba y’amatora y’umukuru w’igihugu… Kuri uyu wa Gatandatu, Umuryango w’Abibumbye, umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yahurije hamwe isaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe na yo guhagarika imvururu zimaze gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu. Iyi […]Irambuye

DRC: Moise Katumbi yashinje Leta kumuroga igamije kumuhitana

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi, uhatanira kuba Umukuru w’Igihugu yavuze ko yarozwe mu mugambi wa Leta wo gushaka kumuhitana. Moise Katumbi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press (AP) ko Polisi yo mu gihugu cye yamuteye ibintu by’uburozi bitaramenyekana ubwo hari imyigaragambyo muri Gicurasi mu mujyi wa Lubumbashi. Katumbi nyuma y’imyigaragambyo yaberaga hanze […]Irambuye

RDC:Abadepite 50 batavuga rumwe na leta nti bashaka ko Kabila

Mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Werurwe  abadepite 50 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa  batangaje ko batifuza ko Perezida Joseph Kabila yakwiyongeza indi manda. Aba badepite bavuze ko Kabila agomba gosoza manda ye ya kabari ari na yo ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribitenganya […]Irambuye

en_USEnglish