Umuhango wa tariki 07 Mata kuri stade Amahoro, imyiteguro ku musozo
Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gukurikirana imyiteguro y’umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba tariki 7 Mata kuri stade Amahoro ku rwego rw’igihugu. Biragaragara ko uzaba ari umunsi ukomeye. Imyiteguro iri ku musozo.
Stade Amahoro nyuma y’igihe kirenga ukwezi ifunze, yakorewe imirimo y’amasuku no guhindura uduce tumwe na tumwe twayo, nk’ibyicaro by’icyubahiro byagizwe neza kurushaho.
Amarangi mashya y’amabara y’ibendera ry’u Rwanda yasizwe muri stade mu byicaro, havugururwa kandi ibijyanye n’ubwiherero n’ibyumba bimwe na bimwe bigize inyubako ya stade n’indi mirimo.
Mu kibuga hagati hashyizwe urutara runini abantu bashobora kuzamukaho hagati yarwo hubakwa ikimeze nk’umunara w’ibyuma bishushanyije nk’urumuri, ufite nka metero 20 z’uburebure.
Jenoside yateguwe igihe kugeza ikozwe, Abatutsi basaga miliyoni n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi barishwe. Imyaka 20 irashize, u Rwanda rugiye kongera kwibuka akaga nanone.
Kuri iyi nshuro idasanzwe amahanga yarushijeho guhindukira, yitaye cyane ku byabaye mu Rwanda mu myaka 20 ishize, ku buryo burenze cyane mbere kwibuka ku nshuro ya 20 bizagaragara henshi cyane ku isi.
Amakinamico, indirimbo, imivugo, imbyinoshusho byerekeranye na Jenoside no kwibuka biri gusubirwamo n’abantu bari hagati ya 80 na 150, biganjemo itorero Mashirika.
Bamaze igihe kigera ku mezi abiri mu myiteguro. Kuri uyu wa 03 Mata twayibasanzemo nabwo, bavuga ko bari kunoza gusa imyiteguro yo bayirangije.
Umunsi wo gutangiza icyunamo ku rwego rw’igihugu ni tariki 07 Mata, Perezida wa Republika niwe uzatangiza kumugaragaro Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ministeri y’Umuco na Siporo, Ibiro by’umukuru w’igihugu na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genoside nizo nzego ziri gutegura uyu munsi wa tariki 7 Mata kuri stade Amahoro.
Kuri stade Amahoro hategerejwe imbaga y’abantu benshi cyane, biganjemo abanyarwanda batuye mu mirenge ikikije stade Amahoro, ndetse n’abandi batuye umujyi wa Kigali.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga byinshi kurusha indi nshuro u Rwanda rwibutse biri kwiyandikisha bisaba kuza gutara amakuru ajyanye n’iki gihe gikomeye u Rwanda rugiye kwinjiramo ku nshuro ya 20.
Ibihugu bitandukanye cyane cyane mu karere, no ku isi, bizohereza ababihagararira, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya niwe umaze kwemeza ko azitabira uyu muhango wa tariki ndwi Mata.
Mu gihugu ahandi biteganyijwe ko ibikorwa byo gutangiza iki cyumweru bizagenda bikorwa ku rwego rwa buri mudugudu.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana ibafasha gukumeza ibikorwa murimo
Ibihe nkibi tugiye kwijyiramo ntibiba byoroshe , gusa hari intambwe imaze guterwa. mbifurije kugira imyiteguro myiz.. Courage
courage
urakoze kutwereka aho imyiteguro igeze kandi ndabona ari byiza
Comments are closed.