Digiqole ad

Rusororo: Imibiri 276 iherutse gukurwa mu cyobo yashyinguwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mata, Abatuye mu murenge wa Rusororo n’incuti zabo bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura mu cyubahiro imibiri 287 irimo 276 iherutse kubonwa mu cyobo kiri iruhande rw’ishuri.

Amasanduku yarimo imibiri y'abantu 287 bishwe muri Jenoside agezwa mu rwibutso.
Amasanduku yarimo imibiri y’abantu 287 bishwe muri Jenoside agezwa mu rwibutso.

Bose hamwe bashyinguwe mu rwibutso ruri mu cyahoze ari urusengero rw’itorero Anglican ruherereye mu mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Aba bashyinguwe basanze abandi 32 546 basanzwe bahyinguye muri uru rwibutso, barimo abaguye muri uru rusengero rurimo urwibutso n’abaguye ahandi hegereye aka gace bagiye hazanwa.

Mwizerwa Eric, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rusororo yadutangarije ko kuba bataramenye aho iki cyobo kiri imyaka 20 ishize, byatewe n’uko bari barabuze umuntu ubatungira agatoki ngo abereke aho kiri, ndetse ngo no muri Gacaca abari bahazi bararuciye bararumira.

Ati “Na mbere twagerageje kugishaka ariko ntitwabasha kukibona,…muri Gacaca nta makuru na macye bigeze batanga. Si ukuvuga ko batari babizi ariko twari twarabuze utubwira ngo kiri aha.”

Mwizerwa Eric, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rusororo.
Mwizerwa Eric, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rusororo.

Mwizerwa avuga ko ubwo abantu bari bahungiye ku rusengero rwa Ruhanga baterwaga n’indege za Gisirikare (Kajugujugu) bapfuye ari benshi cyane, icyo gihe hacukurwa ibyobo bitatu babajugunyamo ariko mu kubataburura kugira ngo bongere bashyingurwe mu cyubahiro habonetse ibyobo bibiri gusa ikindi kirabura.

Iki cyobo cya gatatu, cyagaragaye mu minsi ishize, iruhande rw’ikigo cy’ishuri kiri imbere y’uru rwibutso ubwo basizaga ikibanza cyo kubakamo.

Mwizerwa avuga ko muri rusange abarokotse bageze kure biyubaka kandi bamaze gukira ibikomere byo ku mutima ndetse bakaba baraniyubatse mu buzima busanzwe.

Bityo ngo kuba barabonye iki cyobo nyuma y’imyaka 20, hari harabuze utanga amakuru nyayo ngo ntacyo biza guhungabanya ku mibanire abatuye aka gace bari bamaze kubaka.

Mwizerwa avuga ko n’ubu bagifite ikibazo cy’uko hakiri n’abandi bantu benshi bagiye bagwa ahantu hatandukanye batarashyingurwa kuko amakuru y’aho baguye atazwi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yanenze cyane Abari bafite amakuruy’aho iyi mibiri yari iri, ariko bakicecekera.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko ahantu hari imibiri y’abantu basaga 200 babonwa n’abariho basiza ikibanza cyo kubakamo, nk’aho uyu musozi udafite abawutuye kandi bari bahari mu gihe cya Jenoside, namwe aho muri mu mitima yanyu mwigaye.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yanenze cyane abaturage batinze gutanga amakuru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yanenze cyane abaturage batinze gutanga amakuru.

Minisitiri Mitali kandi ngo asanga ibi bigaragaza ko n’ubwo umusanzu w’Abatuye Akagali ka Ruhanga mu kubaka igihugu ukenewe, bigoye kuri bo kuko ibi bakoze byo kutavuga aho abantu bari ngo bashyingurwe bidakwiye.

Ati “Murarenzaho kandi kurenzaho ntibyubaka, duhinduke kandi duhindutse atari ibya nyirarureshwa.”

Mu magambo yagiye avugwa n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango, banenze cyane Abanyaruhanga bari bafite aya makuru bagakomeza bakayabika, babasa ko n’abafite amakuru y’ahari abandi bahavuga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro bambuwe.

6
Imyambaro y’abishwe iri mu rwibutso rwa Ruhanga
Mu muhango wo guherekeza iyi mibiri mu cyubahiro yabonetse nyuma y'imyaka 20 iri mu cyobo
Mu muhango wo guherekeza iyi mibiri mu cyubahiro yabonetse nyuma y’imyaka 20 iri mu cyobo
Abantu benshi cyane bitabiriye uyu muhango
Abantu benshi cyane bitabiriye uyu muhango
3
Abashyitsi bakuru bari muri uyu muhango
2
Imibiri y’abavanywe mu cyobo yashyinguwe mu cyubahiro
Ahari urusengero haguye imbaga hahindurwa urwibutso
Ahari urusengero haguye imbaga hahindurwa urwibutso

 

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • none se ko muvuga ngo ni 1 000 000 y’abatutsi bishwe, ubwo mumaze kubara bangahe mwongeyeho miliyoni?

    • Bara abishwe, urenzeho abajugunywe mu byobo tutazi, wongereho abana bari mu nda z’ababyeyi, ushyireho abajugunywe mu migezi ngo boherezwe Abisiniya nk’uko Mugesera yabisabye, uraza gusanga na miliyoni ahubwo irenga kure cyane….Niba kandi ushidikanya iyo mibare wifuza ko iba micye, ushobora kuba waragize uruhare mu kubica, ukwiye gushakishwa ugakurikiranwa, nutanafatwa umutima wawe uzajya uhora udiha kubera amaraso y’inzirakarengane. Bishobora no kurangira wiyahuye (Bien sure niba uri mubo mvuga), niba utarimo sinzi impamvu ushaka gukora ubufindo ku mibare y’abishwe.
      Unyumve neza kandi
      Amahoro amahoro

  • abacu baruhukiye iruhanga tuzahora tubibuka twibuka inzira yumusaraba mwanyuze.

Comments are closed.

en_USEnglish