Digiqole ad

Ntarama: Urubyiruko rwacitse ku icumu rwiyemeje kubyaza umusaruro igishanga bahawe

Abana batuye mu mudugudu wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera bibumbiye ku ishyirahamwe ryiswe Ingenzi bashimiye Leta yabahaye igishanga cyo guhingamo ndetse n’umushinga Comfort My People Ministries wemeye kubaha inkunga ya Miliyoni icumi zo kwifashisha mu bikorwa byabo muri kiriya gishanga.

Urubyiruko ruri mu Ingenzi Family
Urubyiruko ruri mu Ingenzi Family

Umuyobozi mukuru wa Comfort my People Ministries, Pastor Willy RUMENERA yabwiye Umuseke ko  imwe mu ntego z’uyu muryango ari gufasha abatishoboye kwiteza imbere no gukorana n’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwebge mu rubyiruko.

Yongeyeho ko ubu bahisemo gufasha abana barokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko.

Umukuru w’uyu muryango avuga ko ubu bufasha bageneye aba bana bugamije kubongerera ubushobozi mu bukungu bityo bakabasha kudaheranwa n’agahinda.

Yagize ati ” Abana barokotse muri  Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye guhumurizwa no gufashwa. Ubu turifuza kuzabafasha mu kubyaza umusaruro hegitari ebyiri bahawe na Leta  ku buryo bazahingamo  bakeza hanyuma  umusaruro bazajya bakuramo tukazabafasha kuwushakira isoko , bikazabagirira akamaro mu mibereho yabo.”

Pastor Rumenera yavuze ko uyu mwaka bafashe gahunda yo gufasha abana barokotse muri jenoside kuko bakeneye guhumurizwa, ndetse no gufashwa.

Umwe muri aba bana, Rusanganwa Justin utuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera yabwiye UM– USEKE ko bishyize hamwe bagakora Koperative bise “Ingenzi” kugira ngo barebe uburyo bahindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.

Yongeraho ko bafite  amahirwe kuba Umurenge wa Ntarama wabahaye igishanga cyo guhingamo, ariko bakanashimira Comfort My People Ministries ku nkunga igiye kubatera  mu kubyaza umusaruro kiriya gishanga.

Yagize ati “Twebwe nk’abantu  bahuye n’ibibazo twasigiwe na Jenoside none ubu tukaba turi muri Koperative imwe tuzirinda guharanira inyungu zako kanya ahubwo tuzaharanira kubyaza umusaruro kiriya gishanga maze kizadufashe mu mibereho yacu ya buri munsi ejo hazaza.”

Uyu musore yakomeje avuga ko yahagaritse amashuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuko Jenoside ikirangira yafashe inshingano zo  kurera umwana abereye Sewabo ngo abanze yige arangize.

Avuga ko umusaruro azakura mu bikorwa bizakorerwa muri kiriya gishanga  bizamufasha gusubira kwiga  Kaminuza cyane cyane ko uwo yafashaga ubu ari  kwiga muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri akaba amaze gukura bihagije.

Umuryango Comfort My People Ministries watangiye gukorera mu Rwanda guhera muri mu  mwaka wa 2008. Kugeza ubu urateganya gufasha abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagera kuri 32 baba mu Murenge wa Ntarama

Mu nkunga uteganya aba bana harimo kubishyurira amashuri n’ibindi bitandukanye.

Umushinga Comfort my People Ministries wemeye gushyira miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha ruriya rubyiruko kubyaza umusaruro kiriya gishanga cya Ntarama.

Abana barokotse Jenoside mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera
Abana barokotse Jenoside mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera
Hano bari gukurikirana ubutumwa bwa bagenzi babo
Hano bari gukurikirana ubutumwa bwa bagenzi babo
Abari bitabiriye uyu muhango
Abari bitabiriye uyu muhango

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish