Tags : Jeannette Kagame

J. Kagame yatashye inyubako yubakiwe incike i Huye

Mme Jeannette Kagame uyu munsi yatashye inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubakiwe ababyeyi 100 b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi  mu murenge wa Mukura. Mme J.Kagame yavuze ko ubutwari, kwihanganira ububabare no gukomera byaranze aba babyeyi biri mu byatanze ingufu zo kwibohora. Avuga ku nkomoko yo kukaba iki gikorwa hano Mme Jeannette Kagame yagize ati “Umwaka ushize […]Irambuye

Mme J. Kagame yasabye urubyiruko gukemura ibibazo by’abana birimo n’abo

Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye kurihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itifashije, kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko 2000 rwatewe inkunga n’uyu muryango guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda by’umwihariko ibibangamiye abana birimo n’abakomeje kuba ku muhanda. Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside umuryango nyarwanda […]Irambuye

Margaret Kenyatta na J. Kagame bazitabira Kigali Peace Marathon

Kigali International Peace Marathon izaba kuri iki cyumweru izitabirwa n’abantu benshi banyuranye, abakomeye muri bo bamaze kumenyekana ni Jeannette Kagame na Margaret Gakuo Kenyatta nk’uko uyu yabyemeje kuri uyu mugoroba. Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya muri Werurwe umwaka ushize nabwo bifatanyije mu isiganwa ku maguru i Nairobi muri Kenya. Iri siganwa ryiswe […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye bamaze kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame. Baje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida […]Irambuye

Mme J.Kagame yahembye abana b’abakobwa 91 batsinze neza ibizamini bya

Bugesera – Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Mme Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri Esperance Nyirasafari w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’ushinzwe uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC bahembye abana b’abakobwa 91 babaye indashyikirwa mu Karere ka Bugesera bagatsinda neza amashuri abanza, ikiciro rusage n’amashuri yisumbuye. Muri uyu muhango, Mme Jannette Kagame yavuze […]Irambuye

Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka- J.Kagame

Iburengerazuba – Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Shyira mu karere ka Nyabihu yatanze ubutumwa bwo gukebura abana b’abakobwa kwirinda ababashuka, anasaba abagore kugaruka ku burere bw’abana babo mu miryango. Mme Jeannette Kagame akaba yagabiye inka 52 imiryango yari izikeneye. Uyu […]Irambuye

Mme wa Perezida wa Benin yasuye Isange One Stop Center

Aherekejwe na Mme Jeannette Kagame wamwakiriye ejo mu ruzinduko rw’akazi yajemo mu Rwanda, Claudine Talon umugore Perezida Patrice Talon wa Benin, kuri iki gicamunsi yasuye ikigo Isange One Stop Center gikorera ku Kakiru kita cyane ku bakorewe ihohorerwa rishingiye ku gitsina. Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa watangiranye na Isange One Stop Center  wakiriye aba bashyitsi […]Irambuye

Nta na rimwe umwana aba muto ku buryo yabura icyo

Kuri uyu wa Gatandatu, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rulindo mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, yanatangije gahunda ya ’12+ Program’  yo guteza imbere umwangavu, yasabye abangavu gutangira ibikorwa byo kwiteza imbere bakiri bato kuko ari bwo baba bafite imbaraga zubaka, anatanga ingero z’abana bari guhindura ubuzima bw’imiryango yabo. Iyi gahunda ya 12+ […]Irambuye

Abanyarwanda tubahaye ikaze muri Tanzania muze mwisanga ni iwanyu –

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida John Pombe Magufuli i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Magufuli akaba yatangaje ko Abanyarwanda bahawe ikaze muri Tanzania bakwiye kuza bisanga nk’abajya iwabo. Aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro […]Irambuye

Jeannette Kagame yakiriwe i Libreville na mugenzi we Sylvia Ondimba

Kuri uyu mugoroba, Mme Jeannette Kagame yageze i Libreville muri Gabon aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Sylvia Ondimba. Aha yagiyeyo mu nama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi uba buri tariki 23/06. Mme Jeannnette Kagame na Sylvia Ondimba bagira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abapfakazi. Uyu munsi mpuzamahanga w’umupfakazi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye […]Irambuye

en_USEnglish