Digiqole ad

Margaret Kenyatta na J. Kagame bazitabira Kigali Peace Marathon

 Margaret Kenyatta na J. Kagame bazitabira Kigali Peace Marathon

Mme Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bashimana ubwo bari bamaze kurangiza isiganwa rya kwiruka 10Km i Nairobi ryizwe ‘Beyond Zero’

Kigali International Peace Marathon izaba kuri iki cyumweru izitabirwa n’abantu benshi banyuranye, abakomeye muri bo bamaze kumenyekana ni Jeannette Kagame na Margaret Gakuo Kenyatta nk’uko uyu yabyemeje kuri uyu mugoroba.

Mme Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bashimana ubwo bari bamaze kurangiza isiganwa rya kwiruka 10Km i Nairobi ryizwe ‘Beyond Zero’
Mme Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bashimana ubwo bari bamaze kurangiza isiganwa rya kwiruka 10Km i Nairobi ryizwe ‘Beyond Zero’

Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya muri Werurwe umwaka ushize nabwo bifatanyije mu isiganwa ku maguru i Nairobi muri Kenya.

Iri siganwa ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanyije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Mme Margaret Kenyatta yatangaje kuri Twitter ko kuri iki cyumweru aza kwifatanya na mugenzi we w’u Rwanda Jeannette Kagame muri Kigali International Peace Marathon

Iri siganwa ry’amahoro ryitabirwa n’abasanzwe bakora umukino wo gusiganwa ku maguru hamwe n’abasiganwa byo kwishimisha no gukora siporo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish