Tags : Israel

China yiyemeje kuba umuhuza mu kibazo cya Israel na Palestine

Mu ruzinduko arimo muri Palestine, Perezida wa China, Xi Jinping yasezeranyije iki gihugu yasuye ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro hagati ya leta yacyo n’iy’igihugu cya Israel bitange umusaruro mwiza w’amahoro arambye muri aka gace gafite amateka muzi y’imibanire mibi. Perezida Xi Jinping yavuze ko igihugu ke kigiye kongera ingufu za diplomatie muri […]Irambuye

Netanyahu na Perezida Rivlin bakiriye Kagame. Bashima ko yababereye ikiraro

Jerusalem Post ivuga ko Netanyahu atagiye mu rugo rwa Perezida Reuven Rivlin wa Israel ubwo yakiraga Perezida Donald Trump wa US mu kwezi gushize, ndetse atabikoze ubwo Rivlin yakiraga Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, ariko uyu munsi Netanyahu yagiye mu rugo rwa Rivlin kwakira inshuti ye Perezida Paul Kagame. Nubwo bisanzwe ko Minisitiri w’Intebe atitabiriye […]Irambuye

Israel yabonye ibimenyetso ko Hamas ishaka kuyigabaho igitero

Ikinyamakuru, Asharq Al Awsat cyandika amakuru yo mu Burasirazuba bwo Hagati kiremeza ko muri iki gihe ingabo za Israel zongereye ibikoresho bya gisirikare mu gace gaturanye na Gaza ku buryo bigaragara ko ziteguye intambara. Biravugwa ko umwanzuro wo kongera ingabo za Israel n’intwaro mu Majyaruguru wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko ubuyobozi bwa Israel […]Irambuye

Maroc yakiriwe mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba

Abakuru b’ibihugu by’Africa y’Uburengerazuba bihuriye hamwe mu muryango w’ubukungu wa ECOWAS bemereye Maroc kuba kimwe mu bihugu bigize ECOWAS nubwo cyo ari igihugu cyo mu Majyaruguru ya Africa. Maroc yemerewe kunjira muri Ecowas umwami Mohamed VI adahari kubera ko yanze kujya mu nama yatumiwemo Israel. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu ari i Monrovia aho […]Irambuye

Intambara y’Iminsi itandatu yo muri 1967 ya Israel n’Abarabu iracyakomeje

Kuva yongera kubaho nk’igihugu muri 1948, Israel yatangiye urugamba rwo gukomeza ubusugire bwayo ku butaka yari isanze butuweho n’Abarabu. Muri 1967 intambara hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu bitashimishijwe n’uko yigaruriye ubutaka bwahoze ari ubwa bagenzi babo b’Abanyapalestina yarangiye Israel iyitsinze ihita yigarurira n’ibice itari ifite nka Golan yahoze ari iya Syria na Sinai na Gaza byahoze […]Irambuye

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Jean Bosco Mugiraneza atakiri umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group (REG). Umuyobozi mushya witwa Ron Weiss akaba asa n’uwatangiye uyu munsi. Inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo zabwiye Umuseke ko zitaramenya iby’aya makuru. Kuri uyu wa gatatu ariko amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi mushya yeretswe […]Irambuye

Kagame yagenewe igihembo cy’umuntu wubatse ubucuti bukomeye na Israel

Ni igihembo kitwa “The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize” kizatangwa tariki ya 21 Gicurasi, n’umuryango witwa “The World Values Network”, uzagishyikiriza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’’umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage ba Israel. Iki gihembo kizatangirwa mu birori bizabera mu mujyi wa New York byitwa “Champions of Jewish Values International Awards Gala” […]Irambuye

Syria yarashe ‘rocket’ indege ya Israel irayihusha

Kuri uyu wa Kane indege za Israel zagabye igitero muri Syria zisenya ibirindiro by’imwe mu mitwe y’intagondwa z’Abasilamu. Ingabo za Assad na zo zagerageje guhanura izo ndege ariko zirazihusha, intwaro za Israel  zishinzwe gusama ibisasu zisama bimwe muri ibyo bisasu mu Majyaruguru ya Israel. Iri kozanyaho ni ryo rya mbere ribaye nyuma y’Intambara yiswe iy’iminsi […]Irambuye

Minisitiri w’ingabo wa Iran ati “USA na Israel tuzazikubita mu

Mu kiganiro yahaye televiziyo y’igihugu cya Iran, Minisitiri w’ingabo zaho Gen  Hossein Dehghan yavuze ko igisirikare cye kiri gutegura intwaro zihagije, abasirikare n’ikoranabuhanga bihambaye bizatuma bakubita mu kico abo yise abanzi babo aribo USA na Israel. Ibi abivuze nyuma y’uko umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayyatollah Ali Khamenei avuze ko igihugu cye kizafasha Hamas kurasa muri Israel nk’uko […]Irambuye

Israel: Netanyahu yamaze amasaha atatu yisobanura kuri Police

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ejo yamaze amasaha atatu asubiza ibibazo bya Police ku birego by’uko ngo amaze igihe ahabwa amafaranga mu buryo bififitse, ngo akaba yarayahawe na bamwe mu bacuruzi bakomeye yiyamamaza kugira ngo natsinda na bo azabafashe kubona amasoko manini. Umuvugizi w’ubugenzacyaha bwa Police ya Israel witwa Luba Samri yabwiye the Bloomberg […]Irambuye

en_USEnglish