Digiqole ad

Minisitiri w’ingabo wa Iran ati “USA na Israel tuzazikubita mu kico”

 Minisitiri w’ingabo wa Iran ati “USA na Israel tuzazikubita mu kico”

Gen Hossein Dehghan Minisitiri w’ingabo wa Iran

Mu kiganiro yahaye televiziyo y’igihugu cya Iran, Minisitiri w’ingabo zaho Gen  Hossein Dehghan yavuze ko igisirikare cye kiri gutegura intwaro zihagije, abasirikare n’ikoranabuhanga bihambaye bizatuma bakubita mu kico abo yise abanzi babo aribo USA na Israel.

 Gen Hossein Dehghan Minisitiri w'ingabo wa Iran
Gen Hossein Dehghan Minisitiri w’ingabo wa Iran

Ibi abivuze nyuma y’uko umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayyatollah Ali Khamenei avuze ko igihugu cye kizafasha Hamas kurasa muri Israel nk’uko bivugwa na Reuters.

Asubiza umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu ya Iran wari umubajije icyo Iran iri gukora mu guhangana n’umwanzi uwo ariwe wese wabatera, Minisitiri w’ingabo Dehghan yasubije ko umwanzi wabo bamuzi ari USA na Israel kandi ngo bazamutanga ‘bakamukubite mu kico’ kugira ngo atabyutsa umutwe.

Yagize ati: “Muri iki gihe icyago cya Iran ni USA na Israel. Iyo tureba uburyo twarwanya aba banzi bacu duhitamo ibintu by’ingenzi kandi byo ku rwego rwo hejuru byazatuma tumutsinda bidasubirwaho. Twita ku ikoranabuhanga mu ntwaro zacu, tukanonosora ibikoresho dusanganywe kandi ingabo zacu tugahora tuziteguye.”

Yavuze ko bazatera umwanzi bamutunguye, bakamwigirizaho nkana.

Uyu musirikare mukuru mu ngabo za Iran avuze ibi mu gihe Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yitegura kuzaganira na Perezida wa USA Donald Trump ku cyakorwa ngo bakomeze ubufatanye mu bya gisirikare.

Umwaka ushize ubutegetsi bwa USA bwahaye Israel indege z’intambara zikoranye ikoranabuhanga kurusha izindi zose zizwi kugeza ubu.

Israel kandi iri kongera umubano n’ibihugu byo hirya no hino ku isi, ibi byose mu rwego rwo gukusanya ingufu n’inshuti.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Hhhhhh! Même pas en rêve! Tsahal yamye ibakosora sha!

  • Hum ngo Israel? Bagira ibyo bakinisha bazabeshye ibakosoreshe ijambo ry’Imana igenderaho imyaka yose baratera ntibaterwa niba mushaka gushira muzabigerageze murebe.

    • Ijambo ry’Imana kuri wowe utarizi, naho abarizi tuzi neza ko ku Mana nta marangamutima ahari. Iyo israhell yanyu tuzi neza impamvu muyemera. Ubwo rero muzasanga mwaribeshye kuko Ijambo ry’Imana ntabwo rikiri amabanga yo mu bwiru!

  • hahah uyu ni umu comedien kabisa babanze birukane IS yafashe 1/2 kigihugu cyabo

  • Inzozi weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • ni iki kibemeza ko ari inzozi mwabaswa mwe

  • Uwitwa willy yarenzwe nama ran gamut I ma kuburyo avuze atiriwe atekereza Ku byo yanditse! The Islamic Republic of IRAN, nta gave kwa yo na gato,habe na metero imwe,gashobora gufatwa na IS kugeza uyu munsi,uzabaze imipaka ya Iran irindiwe kuri Syria,Iraq,Afghanistan n’ahandi,kugeza Venezuela,Cuba,Liban etc..Nina Uzi bike mu bigendanye n’intambara ziti kubera hariya cg ukurikiye igihe kinini ibiri hariya wamenya ibyo nkubwiye.
    Naho ibyo Minister w’ingabo yavuze,azi ibyo avuga,gusa ibinyamakuru akenshi bisobanura ibintu nani,nta na rimwe Iran iravugako igihe cg irimo kwitegura gutera America cg Israel,ahubwo buri gihe ivugako nibakora ikosa ryo kuyitera,bizabagiraho ingaruka,kandi ibyo ni uburenganzira bwa buri gihuhu.ushidikanya wese Ku bushobozi bwa Iran akore ubushakashatsi kuri internet(nubwo bitagaragazwa byose) yirebere ingufu za gusirikare

  • Ariko muzi ko Iran muyitiranya??sinzi ingufu zabo bose gsa Iran nibo ba faristiya bavugwa muri bible kdi bahoraga bakubita israel,bigeze no kumara igihe ari super power bisi.so amateka yisubiramo.

  • Kdi nikenshi America ijya yoherereza twa tudege twabo tudafite abapirote tuje kuneka bakatumanura cg ubwato bugendera hasi yi nyanja bakabufata,ibyo sugukabya biraba,nubushize ingabo zabo(israel)zarwanaga na hezbollah(ingabo zishyaka)not zigihugu za Leban)zaraneshejwe ku butaka kugeza ubwo umugaba wi ngabo yegura!gusa israel yabatsindiye kuba sheringa(amabombe ya kure)

  • lran ni incuti ikomeye ya russie na chine bafitanye umubano ukaze uwagerageza kurasa iran yaba akojeje agati mu ntozi kuko vladimir poutine na xi jinping biteguye kurwanira ayattollah wa iran kuko babuza iran baba batakaje inyungu zabo muri moyen orient naho uwo general azineza usa na israel kuko yigeze no kubatsindira mu butayu bwa iran igihe usa yari ije gufunguza imbohe zabo iran yari yafunze kandi muje mugabanya amarangamutima niba ukunda usa cg israel uri mubuyobe kuko nawe ubu uri sodomo imbere yayo araje akurimbure vive vive russie, chine,cuba,venezuella,corree du nord,afrique du sud,indie,brezil,bierarussie,kazastan,armenie,,

Comments are closed.

en_USEnglish