China yiyemeje kuba umuhuza mu kibazo cya Israel na Palestine
Mu ruzinduko arimo muri Palestine, Perezida wa China, Xi Jinping yasezeranyije iki gihugu yasuye ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro hagati ya leta yacyo n’iy’igihugu cya Israel bitange umusaruro mwiza w’amahoro arambye muri aka gace gafite amateka muzi y’imibanire mibi.
Perezida Xi Jinping yavuze ko igihugu ke kigiye kongera ingufu za diplomatie muri kariya gace. Abategetsi ba Palestine bavuga ko u Bushinwa bufite ingufu zihagije zatuma amahanga yemera ko Palestine ari igihugu cyigenga kandi kitagomaba kuvangirwa n’ikindi icyo aricyo cyose harimo na Israel.
The Jerusalem Post ivuga ko u Bushinwa ubusanzwe butagiraga uruhare mu guhosha amakimbirane hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu yatangiye muri 1948.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kuganira na Perezida Abbas, Xi yavuze ko nubwo amahanga akora byinshi ngo abonere umuti ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati ngo hari aho ahengamira ku nyungu za Israel gusa.
Ati “Nk’inshuti ndetse n’umuvandimwe wa Palestine na Israel twemera ko dushobora gufasha ibi bihugu byombi kubana mu mahoro.”
Abasesengura Politiki y’u Bushinwa ndetse n’ibibera muri Burasirazuba bwo Hagati bavuga ko u Bushinwa buzagorwa ngo kubonera umuti ibibazo biri muri karya gace bishingiye kuri Politiki, amadini n’umuco.
Hari nabavuga ko u Bushinwa byuri gukora biriuya murwego rwo kudasigara inyuma muri Politiki mpuzamahanga iri kubera muri kariya gace kandi USA yo yaramaze kuhashinga imizi kuva kera.
Perezida D Trump nawe ubu ngo afite gahunda nshya yo gukemura ikibazo cya Palestine na Israel
Mu minsi ishize ubwo Perezida Xi yasuraga Benyamin Netanyahu yamubwiye ko ibihugu byombi (Israel na Palestine) bibanye amahoro buri gihugu kigenga aribyo byatanga amahoro arambye aboneka.
Uyu muti wa Xi ni wo ubutegetsi bwa Barack Obama bwatangaga ariko ubutegetsi bwa Tel Aviv butabikozwa. Israel kandi ishinja u Bushinwa gukorana na Iran.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW