Tags : Inteko Ishinga Amategeko

Icyegeranyo: Abanyarwanda 48 mu 100 ntibazi akamaro k’Inteko

Mu cyumweru gishize umuyobozi w’umutwe wa Sena mu Rwanda Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yavuze ko abanyarwanda bataramenya akamaro k’Inteko ishinga amategeko. Kuva kuwa kane w’icyumweru gishize Umuseke wabajije ikibazo kimwe abanyarwanda 100 b’ingeri zitandukanye b’ahantu hatandukanye; “Uzi akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko?”. Abantu 48 ntabwo bazi akamaro kayo, 31 bavuga akamaro kayo bazi, 21 ntacyo bashatse kuvuga. […]Irambuye

Abanyarwanda ntibaramenya akamaro k’Inteko – Dr Ntawukuriryayo

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezaga ikiganiro ku banyamakuru ibereka imirimo yakozwe n’imitwe yombi, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko bakora byinshi kandi buzuza inshingano zabo gusa bagahura imbogamizi ko Abanyarwanda benshi bataramenya akamaro k’Inteko ari nayo mpamvu usanga akenshi bagaya akazi ikora. Inteko Ishinga Amategeko ni urwego ruri mu zifitiwe icyizere gicye […]Irambuye

Kutitaba Inteko kwa Min.w’Intebe byateje impaka mu badepite

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yatumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, guha ibisobanuro mu magambo inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku byerekeranye no kwimura abaturage ku nyungu rusange bikunze guteza impaka cyane ariko ku munota wa nyuma Minisitiri w’Intebe ntiyaboneka. Byateje impaka mu nteko ndetse […]Irambuye

PAC isanga ibibazo by’ingufu biterwa n’uko EWSA iyoborwa nabi

17 Nyakanga – Ubwo yamurikiraga Inteko ishinga amategeko raporo ku igenzura yakoze ku kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, amashanyarazi, isuku n’isukura n’ibibazo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje muri iki kigo, Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite (PAC) yagaragaje ko ibibazo byavuzwe muri EWSA ntacyigeze gihinduka kubera imiyoborere mibi […]Irambuye

Hagiye gukorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda

Itegeko ribuza rikanahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryaba ubu ngo ritajyanye n’urutonde rwabaye rurerure rw’ibiyobyabwenge bikorerwa n’ibikoreshwa n’abantu mu Rwanda, mu kiganiro mu nama nyunguranabitekerezo mu nteko ishinga amategeko hagati ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane  n’Umutekano na Ministeri y’Ubuzima basabye ko hakorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijijwe gukora no gukoresha mu Rwanda. Muri iki kiganiro cyabaye […]Irambuye

Abasenateri barasaba ko MINALOC ikurwa mu bibazo by’imitungo y’abana barokotse

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamurikiraga Sena y’u Rwanda aho igeze mu gukemura ibibazo by’imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikagaragara ko hakiri ibibazo byinshi bitarakemuka, Abasenateri basabye ko hashyirwaho Komisiyo yigenga kuko ngo gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bakemura ibi bibazo bisa no kurega uwo uregera, […]Irambuye

Gukora inyigo nabi kwa MININFRA byagushije Leta mu gihombo

Minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA yakoze inyigo nabi ku mishinga yo kubaka ingomero nto zirindwi (7) z’amashanyarazi maze bigwisha Leta mu gihombo cy’amadorali hafi miliyoni eshanu. Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa 20 Werurwe ubwo iyi Minisiteri yari mu Nteko Ishinga Amategeko imbere  ya Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, yisobanura ku bijyanye […]Irambuye

en_USEnglish