Tags : Gisagara

Gisagara: Abagore baba mu Nteko batanze inka 76 ku batishoboye

Kuri uyu wa gatanu Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) bagiye mu karere ka Gisagara mu mirenge y’icyaro ya Kibirizi na Mamba aho baroje inka 76 imiryango itishoboye, batanga ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa banakorana umuganda n’abaturage. Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 iri huriro rimaze. U Rwanda rufite umuhigo […]Irambuye

Gisagara: Abayobozi basobanuriwe amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga

Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara bavuga ko kwigishwa amahame remezo akubiye mu  itegeko nshinga, ari ingenzi kuko basanze hari bimwe batamenyaga ndetse ibyo riteganya ntibikorwe. Hon. Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko bahisemo kwigisha amahame remezo y’ingenzi atandatu bahereye ku bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuyamenyesha Abanyarwanda bose. Bamwe mu bahagarariye […]Irambuye

Kigali: Umugore yavuye Norvege aje mu bukwe arafatwa ashinjwa Jenoside

Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi muri iki cyumweru agiye gusubira muri Norvege aho aba anafite ubwenegihugu bwaho. Ni nyuma y’uko abamuzi bamubonye yaje mu bukwe bagahita bavuga ko bamuzi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo muri Gisagara. Julienne Sebagabo akomoka mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu […]Irambuye

Gisagara/Mukindo: Kutagira ubuhunikiro byatumaga umusaruro wabo ugurwa n’abamamyi

Abahinzi mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bibumbiye mu makoperative bavuga ko bajyaga beza imyaka ikabapfira ubusa bitewe n’uko bahitaga bayigurisha n’abo bita abamamyi ku giciro gito, bikabateza igihombo, ubu bubakiwe inzu y’ubuhunikiro ifite ubushobozi bwo guhunika toni 3 000 z’imyaka inyuranye, bwatwaye amafaranga miriyoni 40 y’ u Rwanda.   Ubuyobozi  bw’aka karere […]Irambuye

Gisagara: Inzego z’ibanze zaregewe Umuvunyi ko zaka RUSWA

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga  abaturage b’Akarere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo no kuba inzego z’ibanze zibaka RUSWA kugira ngo zibakemurire ibibazo. Rutabana Emmanuel umuturage wo mu murenge wa Gishubi akagari ka Nyeranzi, umudugudu wa Kigarama avuga ko nk’abaturage ba rubanda rugufi iyo bajyanye ibibazo byabo mu nzego z’ibanze, usanga […]Irambuye

Gisagara/Mukindo: Imbonerakure zihangayikishije abaturage bavuga ko zibashimuta

Abaturage batuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, cyane  abo mu tugari duhana imbibi n’u Burundi  nka Gatunda n’ahandi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba iyo bamanutse bajya kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga, bahohoterwa n’Imbonerakure kuko ngo zibafata zikabajyana zikabakubita. Ikibazo cyo guhohoterwa n’Imbonerakure, zigizwe n’Urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-Fdd riri ku butegetsi mu Burundi, ni […]Irambuye

Musha: Bibohoye ingoyi y’umwanda bahabwa amazi meza

Gisagara – Abaturage bo  kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha  bemeza ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze baheranwe no kutagira amazi meza bikabatera umwanda  ubu ngo bamaze kwibohora umwanda kuko babonye amazi meza. Kuri uyu wa 04 Nyakanga bakiriye ivomero ry’amazi meza muri aka kagali, bavuga ko batandukanye no kuvoma ibishanga kuko ubusanzwe bitari […]Irambuye

Gisagara: Abanyeshuri ba Kaminuza baremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenocide yakorewe Abatutsi bikomeje, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse n’abahize  bavuka mu karere ka Gisagara, baremeye abasizwe iheruheru na Jenocide batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, aha babahaye amatungo magufi n’inka. Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wari witabiriye […]Irambuye

en_USEnglish