Digiqole ad

Gisagara: Abagore baba mu Nteko batanze inka 76 ku batishoboye

 Gisagara: Abagore baba mu Nteko batanze inka 76 ku batishoboye

Hon Mukabalisa ashyikiriza inka abaturage

Kuri uyu wa gatanu Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) bagiye mu karere ka Gisagara mu mirenge y’icyaro ya Kibirizi na Mamba aho baroje inka 76 imiryango itishoboye, batanga ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa banakorana umuganda n’abaturage. Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 iri huriro rimaze.

Imiryango myinshi itishoboye yorojwe inka ngo zihindure ubuzima bwabo
Imiryango myinshi itishoboye yorojwe inka ngo zihindure ubuzima bwabo

U Rwanda rufite umuhigo kw’isi wo kuba rufite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho Abanyarandakazi bari mu Nteko bagera kuri 64%.

Iri huriro ry’intumwa za rubanda ryifuje kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 mu karere ka Gisagara, riremera imiryango itishoboye ribaha inka, ritanga ibikoresho byo munzu, ryubaka uturima tw’igikoni, rinifatanya n’abaho mu mugoroba w’ababyeyi n’ibindi…

Uyu munsi baherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, bahatanze inka 55 mu murenge wa Mbamba na 21 mu murenge wa Kibirizi ku miryango itishoboye kugira ngo zibafashe kubona amata n’ifumbire.

Izi nka buri imwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi bigera kuri Magana atandatu nk’uko byasobanuwe.

Bafatanyije n’abaturage gusiza ikibanza kizubakwamo amashuri mu murenge wa Mamba ahari umudugudu w’ikitegererezo.

Batanze kandi ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa 200 biga mu mashuri yisumbuye.

Aba badepite n’abasenateri batanze ibigega 10 by’amazi mu mudugudu wa Ruhuha mu kagari ka Gakoma bifite agaciro ka miliyoni icyenda z’amanyarwanda.

Hon Anita Mutesi Perezidante wa FFP yavuze ko baje kwizihiza isabukuru yabo hano biri no mu rwego rwo gufasha aka karere gafite imbogamizi nyinshi mu iterambere ku bagatuye.

Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yasabye abaturage gufatikanya mu iterambere no kugira umuco wo korozanya kugira ngo bafashanye gutera imbere.

Umunsi mukuru w’isabukuru ya FFRP uraba kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena muri Gymnase nshya y’Akarere ka Gisagara.

Hon Mukabalisa atanga ibikoresho by'isuku ku bakobwa
Hon Mukabalisa atanga ibikoresho by’isuku ku bakobwa
Batanze inka 76 zose hamwe. Aha ni hafi y'umudugudu w'ikitegererezo uri kubakwa i Mamba
Batanze inka 76 zose hamwe. Aha ni hafi y’umudugudu w’ikitegererezo uri kubakwa i Mamba
Hon Mukabalisa ashyikiriza inka abaturage
Hon Mukabalisa ashyikiriza inka abaturage
Mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Gisagara
Mu mirenge ya Mamba na Kibirizi aho FFRP yafashije abatishoboye
Mu mirenge ya Mamba na Kibirizi aho FFRP yafashije abatishoboye

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

4 Comments

  • Harya ababagore ko nabo arababyeyi, bumvise abana batwikiwe muri ruhurura la lisansi mu Rwanda hari numwe wigeze agiricyavuga? Mbere yo gutanga girinka batange ubuzima kubana.

    • Mbere yo gutanga girinka batange ubuzima kubana…(Mugayo)

      “MUGAYO” Yewe izina niryo muntu, uwarikwise yagusize umuvumo wo kuzahora ugaya, ndakugaye nange!

      Ariko abantu mwabaye mute no gupinga? Wowe urunva iki gikorwa cyavuzwe kitari gikwiye kuburyo bagombaga kugira icyo bavuga kubatwitse abana, nkaho aribo bonyine bireba!None se niba Police yarabikurikiranye cyangwa Commission ya Droit de l’homme barabikurikiranye bakibikurikirana, urashaka ko bajya munshingano z’abandi? cyangwa ntabwo uzi inshingano z’intumwa za rubanda? Ibikorwa bimwe byiza byokuramira abandi bakiri bazima, ubu bihagarare kugirango ibibi byabaye bibanze bivugweho? Ntimukarangaze abantu, wasanga nabariya abana batwikwa kimwe nibindi bikorwa byurukozasoni, nubwicanyi nibura ryabantu rya hato na hato, bikorwa na benewanyu kugirango mwambike icyasha Leta kuko mubona ko amatora yegereje maze ihinduke Unpopular/Impopulaire (Byitwa Diversion acts/operations),nimumara gutakaza byose amatora agenze neza muzatuza mubihagarike abanyarwanda babone agahenge. muribeshya ariko ntaho bizabageza mwaratsinzwe, ibyo ntibyasimbura ibyiza Leta imaze kugeza ku Banyarwanda bitabarika, byivugira cyane imbere no hanze y’u Rwanda. Muri macye mwarakererewe cyane!

  • Mwakoze cyane kandi nukuri mukomereze aho Babyeyi beza, Imana isubize aho mwakuye kubwo kwibuka abatishoboye n’abakene maze umwaka utaha muzagere no kubandi bo mubindi bice by’Igihugu.

    Kunva ko mufite Social responsibility abantu nkabariya ni ingenzi cyane kubayobozi.

    Murakabyara zihumuje!

  • Iby’abana batereranwa n’ababyeyi bizakorwaho bahereye kuba babyara bagashyira mu mihanda. None ko umuhanda utarera? Iyo baba mu ngo zabo n’ababyeyi babo ntibari guhura n’ingorane. Naho ababigizemo uruhare bazahanwa niba ukurikira. No gufasha abantu kwiteza imbere ubaha capital ufite ubushobozi buke ntibigayitse.

Comments are closed.

en_USEnglish