Digiqole ad

Gisagara: Abanyeshuri ba Kaminuza baremeye abarokotse Jenoside batishoboye

 Gisagara: Abanyeshuri ba Kaminuza baremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Abahawe amatungo ngo azabafasha kwiteza imbere

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenocide yakorewe Abatutsi bikomeje, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse n’abahize  bavuka mu karere ka Gisagara, baremeye abasizwe iheruheru na Jenocide batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, aha babahaye amatungo magufi n’inka.

Abahawe amatungo ngo azabafasha kwiteza imbere
Abahawe amatungo ngo azabafasha kwiteza imbere

Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wari witabiriye uyu muhango wanahujwe n’igikorwa cy’umuganda rusange, yashimiye aba banyeshuri avuga ko iyi ari intambwe ishimishije bamaze kugeraho, kuko ngo urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu.

Abanyeshuri biga ndetse n’abarangije za Kaminuza bakomoka mu karere ka Gisagara na bo bavuga ko nyuma yo kubona ko ari bo maboko y’igihugu, babonye ari nta zindi mbaraga bafite, bahitamo kwifatanya n’akarere kabo ndetse n’igihugu muri rusange, baremera bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa KIBIRIZI batishoboye.

Mbaduko Jeremie umwe mu bagizweho ingaruka na jenocide waremewe, ashima Leta yo ishyigikira iyi gahunda akanashima abamuremeye aho avuga ko inka yahawe igiye kumukamirwa, ngo kuko yari yaramenyereye kunywa amata, ubu na we yizeye kongera kubyibuha.

Vincent Munyeshyaka Unyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ashishikariza abayobozi b’akarere ka Gisagara kurushaho gukorana n’abihangira imirimo n’urubyiruko.

Ndacyayisaba Faustin wahuje itsinda ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza ndetse n’abaharangije avuga ko bishatsemo iki gitekerezo ngo kuko aribo mbaraga z’igihugu, ndetse anavuga ko ibikorwa byose byubaka igihugu nk’urubyiruko biteguye kubikorana n’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jorome avuga ko yishimiye kuba afite urubyiruko rufite ibitekerezo byiza byo kubaka akarere n’igihugu.

Muri iyi gahunda yo kuremera, hatanzwe amatungo magufi 14 y’ingurube  n’inka ebyiri byo gufasha iyi miryango kwiteza imbere, aho urubyiruko rw’abanyeshuri rushishikariza bagenzi babo gutanga imbaraga bubaka igihugu dore ko aribo giteze amaso.

Mayor wa Gisagara acukura umusingi mu muganda rusange
Mayor wa Gisagara acukura umusingi mu muganda rusange
Mayor Rutaburingoga Jorome mu muganda
Mayor Rutaburingoga Jorome mu muganda

By Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish