Kuri uyu wa 08 Mata ku rwibutso rwa Gisuna ruherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye umuhango wo kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe kuva mu 1990 babita ko ari iby’itso by’abo bitaga ‘Inyenzi’. Izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zagiye zitwikirwa mu byobo ku buryo muri uru rwibutso hashyinguye ivu gusa. […]Irambuye
Tags : Gicumbi district
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bamaze iminsi bari mu itorero bariho bakorera ku masite atandukanye mu gihugu, abo mu karere ka Gicumbi basabwe n’umuyobozi w’aka karere guhagurukira ikibazo cy’isuku nke imaze iminsi muri aka karere anabasezeranya ko bagiye kugabanya umubare w’inama kuko zituma badatanga serivisi neza. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yasabye aba bayobozi kwita ku […]Irambuye
Mu biganiro bamwe mu basenateri bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ubwo bari bamaze gukorana umuganda, abatuye muri aka gace babwiye aba bashingamategeko ko ibibazo birimo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe badakwiye, guterana ubwoba hagati yabo babiregere inzego z’ibanze ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Aba baturage babwiye Abasenateri ko muri aka gace […]Irambuye
Umubyeyi w’umwana w’umuhungu witwa Akayezu Constantin wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza avuga ko uyu mwana we yamaze gukira uburwayi budasanzwe bwo kutabasha guhagarika imyanda isohorwa n’umubiri ku buryo yakeneraga ibitambaro byo kwisukura (pampers) bitatu ku munsi. Mu Ukwakira 2015 Umuseke wabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umuhungu wari umaze iminsi afite ikibazo cyo kutabasha guhagarika imyanda […]Irambuye
Bamwe mu bagenderera umujyi wa Gicumbi banenga abacururiza inyama zitetse ku muhanda kubera umwanda babikorana. Aba bacuruzi biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ iisobanura bavuga ko ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko baba bariho bashaka amaramuko. Aba bacuruzi biganjemo urubyiruko biyita Abazunguzayi b’inyama, bakunze kugaragara cyane ku mudoka yose ikandagiye muri uyu mujyi bakabaza abahisi n’abagenzi ko bagura izi […]Irambuye
Bamwe mu baturage bakora imyuga ibyara inyungu mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko bamaze igihe kinini bategereje ko bubakirwa agakiriro kajyanye n’igihe ngo barusheho kwiteza imbere ariko ko amaso yaheze mu kirere. Aba barwiyezamirimo biganjemo abakora imyuga yo kubaza no gusudira bavuga ko kubakirwa agakiriro biri mu byatuma bakataza mu muvuduko wo kwiteza imbere no […]Irambuye
Abayobozi b’Imirenge yo mu karere ka Gicumbi barahiye ko batazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi wabo, biyemeza kuzakorana n’Abanyamakuru batahiriza umugozi umwe, byaba ari ibibi bikamenyekana bigashakirwa umuti ariko n’ibyiza bikamenyekana. Mu biganiro byabahuje, aba bayobozi n’Abanyamakuru bavuga ko uku guhangana hagati yabo byakunze kugaragara mu minsi yatambutse, abayobozi bagatunga agatoki Itangazamakuru gutangaza ibitagenda gusa, Abanyamakuru nabo […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Ukuboza, mu murenge wa Byumba habereye Igikorwa cyo gusoza Itorero ry’ Abaganga biswe ‘Inkeshakurama’. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabasabye aba baganga gushyira imbere ubuzima bw’abaturage kuko ari wo murimo bashinzwe. Iri torero ry’Abaganga rimaze icyumweru, ryatangiye kuwa 18 Ukuboza, ryari ryitabiriwen’abagera kuri 226, barimo abagabo 130 na 96 b’Igitsinagore. […]Irambuye
Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba barasaba ko ryavugururwa kuko ryangiritse by’umwihariko mu bice by’igisenge ku buryo iyo imvura iguye ibanyagira ikangiza ibicuruzwa byabo. Aba bacuruzi bavuga ko basora neza ariko batazi aho imisoro yabo ijya ku buryo isoko bacururizamo ryangirika ntirisanwe mu maguru mashya. Iri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, abaturage bo mu mudugudu wa Gacyamo, mu kagari ka Nyakabungo, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi bafashe abagabo babiri bibye intama ebyiri, imwe bamaze kuyibaga, babasangana inyama. Muri aba bagabo harimo ufite imyaka 56. Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Ntambara Aloys w’imyaka 56 na Kamatari w’imyaka 30 bashinjwa ubujura […]Irambuye