Digiqole ad

Gicumbi: Abakora imyuga ngo amaso aheze mu kirere bategereje agakiriro

 Gicumbi: Abakora imyuga ngo amaso aheze mu kirere bategereje agakiriro

Ngo amaso aheze mu kirere bategereje kubakirwa agakiriro ngo bareke gukorera mu ngo batuyemo

Bamwe mu baturage bakora imyuga ibyara inyungu mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko bamaze igihe kinini bategereje ko bubakirwa agakiriro kajyanye n’igihe ngo barusheho kwiteza imbere ariko ko amaso yaheze mu kirere.

Ngo amaso aheze mu kirere bategereje kubakirwa agakiriro ngo bareke gukorera mu ngo batuyemo
Ngo amaso aheze mu kirere bategereje kubakirwa agakiriro ngo bareke gukorera mu ngo batuyemo

Aba barwiyezamirimo biganjemo abakora imyuga yo kubaza no gusudira bavuga ko kubakirwa agakiriro biri mu byatuma bakataza mu muvuduko wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Bavuga ko gukorera hamwe mu gakiriro byatuma bahuza imbaraga ndetse n’abakiliya bakajya babasanga ahantu hamwe kandi hazwi.

Banagaragaza ko baramutse bubakiwe agakiriro byagabanya ubujura bakorerwa aho bakorera ndetse n’ibikoresho byabo ntibyangirike kuko aho bakorera biba bisa no kwirwanaho.

Banemeza ko ibi byanatuma igihugu kirushaho gutera imbere kuko abakusanya imisoro bajya babasha kuyibona bitabavunnye kandi bikanyura mu mucyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal avuga ko muri Gahunda yo kongera Imirimo, harimo no kuzirikana cyane abakora imyuga.

Uyu muyobozi wemera ko agakiriro kubatse aha katajyanye n’igihe, avuga ko ishusho y’imyuga iri gukorerwa muri aka gace igaragaza ko ibi bikorwa byazamura akarere.

Ati “ Ibyabashije gukorwa mu myaka yashije bigaragara ko abantu bakora imyuga badakwiye Gukora Ibintu biciriritse, agakiriro kubatswe  mu myaka yashize kari ku rwego rwo hasi.”

Avuga ko abakora imyuga bagaragaje ko bakora ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru bityo ko bakwiye gushyigikirwa bakubakirwa agakiriro kabibafashamo kandi kajyanye n’igihe.

Uyu muyobozi wijeje abakora imyuga, yavuze ko hagiye gukorwa igishushanyo mbonera cy’ahagomba kuzubakwa aka gakiriro.

Avuga ko kazubakwa mu murenge wa Rukomo ahagenewe kubakwa Inganda, gusa akavuga ko hakenewe amafaranga menshi agomba gushorwa muri uyu mushinga.

Umuyobozi w’akarere wungirije  ushinzwe ubukungu n’iterambere , Muhizi Jules Aimable na we utanga Ikizere, avuga ko aka gakiriro kamaze igihe gategerejwe na benshi kazubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017-2018.

Bakora ibikoresho byiza ariko bakorera ahantu hatajyanye n'umusaruro wabo
Bakora ibikoresho byiza ariko bakorera ahantu hatajyanye n’umusaruro wabo
Ubuyobozi bw'akarere buratanga icyizere
Ubuyobozi bw’akarere buratanga icyizere

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish