Digiqole ad

Ingabo z’Abafaransa zigiye kuva muri Centre Africa

General Francisco Soriano uyoboye ingabo z’Abafaransa ziri muri ‘operation’ yo kugarura amahoro muri Centre Africa bise Sangaris yatangaje kuri uyu wa gatanu ko ingabo zabo zitangira gutaha mu Bufaransa guhera tariki 15 Nzeri, ubwo hazaba hategerejwe ingabo za Loni zemejwe koherezwa muri Centre Africa.

Ingabo z'Abafaransa muri Centre Africa ibyazijyanye bizarangira tariki 15 Nzeri
Ingabo z’Abafaransa muri Centre Africa ibyazijyanye bizarangira tariki 15 Nzeri

General Francisco yatangarije Europe 1 ko iherezo rya ‘operation Sangaris’ ryasabwe mbere mu Ukuboza 2013 na Perezida François Hollande wavugaga ko ari ubutumwa bugufi budafite gahunda yo gutinda.

Uyu musirikare w’umufaransa yavuze ko bazaguma muri Centre Africa kugeza ingabo z’umuryango w’Abibumbye zitangiye kuhagera kuva tariki 15 Nzeri 2014.

Abajijwe ku kuba intambara n’ubwicanyi bigikomeje muri icyo gihugu no kuba ingabo zabo zigiye kugenda, yavuze ko koko abaturage cyane b’abasilamu i Bangui bagikeneye umutekano.

Ati “Nibyo koko aba Anti-balaka baracyashaka kwica abaturage b’abasilamu, ariko ibintu biri kugenda bijya mu buryo.”

Atanga gihamya y’abaturage bamwe b’abasilamu bari guhunguka bava muri Cameroun bakagaruka iwabo.

Ubufaransa bwohereje ingabo zabwo muri Centre Africa ngo zicunge amahoro nyuma gato y’ihirikwa rya Francois Bozizé wari umaze iminsi micye ashwanya na Paris kubera kwiyegereza Ubushinwa.

Mu gihe rwari ruhinanye muri Centre Africa izi ngabo zari muri Operation Sangaris zibanze cyane ku gukiza abaturage b’abafaransa bari muri iki gihugu ndetse no kurengera inyungu za Leta yabo muri Centre Africa.

Centre Africa ni igihugu cyabanye igihe kinini na Leta z’Ubufaransa, ubufatanye bushingiye ku bintu byinshi cyane cyane politiki, nyuma Perezida Bozizé ntibyamuhira agerageje gushaka gukorana n’abandi batari Abafaransa mu bijyanye n’ubukungu, cyane cyane icukurwa rya petrol y’iki gihugu nk’uko byagiye bitangazwa n’inzobere zitandukanye muri politiki no mu bukungu mu ntangiriro z’intambara muri iki gihugu mu mwaka ushize.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi nibo bahasize ubuzima, abarenga miliyoni bagiye mu buhungiro. Intambara muri iki gihugu ariko yahawe isura y’amadini nubwo intandaro yayo atari yo.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish