Digiqole ad

Nshatse kuvanaho Macky Sall nabikora- Abdoulaye Wade

Uyu musaza wayoboye Senegal yagarutse mu gihugu cye azanywe no guharanira ko umuhungu we Karim Wade afungurwa. Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique kizasohoka mu buryo burambuye mu minsi iri imbere Abdoulaye Wade yavuze ko abishatse yakuraho Macky Sall uyobora Senegal muri iki gihe.

Abdoulaye Wade wahoze ayobora Senegale
Abdoulaye Wade wahoze ayobora Senegale

Wade w’imyaka 87 akimara kugera mu gihugu cye imbaga y’abaturage yaje kumwakira iririmba indirimbo zirimo izimusaba imbabazi ko batamutoye ariko ko bakimukunda. Nawe yabwiye Jeune Afrique ko rwose umutima we utigeze uva ku baturage ba Senegal.

Yagize ati “ Dufitanye imirunga iduhuza kandi ikomeye. Abanyasenegal ndabazi nabo bakamenya. Bazi ibyiza  nabakoreye. Mwibuke ko muri 2009 nakiriwe n’abaturage miliyoni ebyiri baje kunsuhuza.”

Abudulaye Wade asanga Senegal iyobowe n’umuntu abaturage batiyumvamo. Kuri we ngo abanyasenegal bamwiyumvamo kurusha uko biyumva muri Sall.

Ati “ Abaturage ubu babona ko ubutegetsi bwa Macky Sall bukoresha igitugu bityo mbishatse nabukuraho.”

Nyuma yo kuva mu 1978 yiyamamaza, Wade yatowe bwa mbere kuyobora Senegal mu 2000, yongera gutorwa mu 2007, ariko yongeye kwiyamamaza mu 2012 atsindwa na mukeba we Macky Sall maze ahita yigira mu u Bufaransa.

Abdoulaye Wade avuga ko ashatse gukuraho Macky Sall atakoresha intwaro ahubwo yakoresha ingufu yakoreshaga akiyobora igihugu harimo abakuru b’amadini (yakislamu, gikirisitu n’aya gakondo), abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal ndetse ngo n’abaturage muri rusange.

Yatangaje ko ikintu cy’ibanze kimugaruye ari ukureba uko abahoze bari mu nkoramutima ze bafunzwe bazira kunyerereza imitungo bafungurwa ngo kuko bahohotewe nk’uko abyemeza.

Uw’ingenzi muri bo ni umuhungu we Karim Wade nawe ufunzwe azira ibyaha nk’ibyo.

Abudoulaye Wade arateganya kuzakoresha inama  nini bita ‘meeting’ izahuza abantu benshi bashoboka ariko ko abategetsi  nibabyanga urubyiruko ruzajya kwibariza urukiko impamvu.

Ishusho ya 52m z'uburebure yiswe "Monument de la Renaissance Africaine" yatashywe mu 2010 ni kimwe mu byibukirwaho Abdoulaye Wade mu butegetsi bwe
Ishusho ya 52m z’uburebure yiswe “Monument de la Renaissance Africaine” yatashywe mu 2010 ni kimwe mu byibukirwaho Abdoulaye Wade mu butegetsi bwe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aka gasaza kakwigiriye mu kiruhuko cy’izabukuru kararwana n’iki koko? Africa we!

  • genda Dakar I miss u. “Ariko Wade uwo bvuga ni nde?” by … abazi kandi bibuka this story from Dakar bari buseke. miss u guys.

  • aka gasaza karashaka akamunani cg nako karagirango bagafunge?

Comments are closed.

en_USEnglish