Digiqole ad

Putin yahuye na Perezida mushya wa Ukraine. Biratanga iki?

Kuri uyu wa gatanu, Perezida w’uburusiya Vradmir Putin na Perezida mushya wa Ukraine Petro Poroshenko bahuriye mu Bufaransa mu mihango iri kuhabera yo kwibuka irangira ry’Intambara ya kabiri y’Isi, bombi basaba ko intambara mu burasirazuba bwa Ukraine ihagarara.

Mu Bufaransa uyu munsi kandi Vladmir Putin yabonye na Angela Merkel umuyobozi batajya imbizi muri politiki
Mu Bufaransa uyu munsi kandi Vladmir Putin yabonye na Angela Merkel umuyobozi batajya imbizi muri politiki

Uburusiya buregwa n’ibihugu by’uburengerazuba bw’Uburayi na Amerika kuba nyirabayazana w’intambara muri Ukraine, Uburusiya nabwo bugashinja ibyo bihugu kwivanga mu butegetsi bwa Ukraine no kuvanaho ubuyobozi bwari bushyigikiwe n’Uburusiya muri Ukraine.

Ni ubwa mbere aba bagabo bari bahuye kuva Petro Poroshenko yatorwa muri Ukraine, uyu muyobozi mushya wa Ukraine ashyigikiwe n’ibihugu by’uburengerazuba na Amerika.

Muri uyu muhango kandi Perezida Putin yavuganye ho gato na Perezida Obama wa Amerika nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika.

Imirwano ariko irakomeje mu burasirazuba bwa Ukraine hagati y’abashyigikiye ko uburasirazuba bwa Ukraine bwigenga cyangwa bukomekwa nabwo ku Burusiya barwana n’ingabo za Leta ya Kiev.

Kuri uyu wa kane imirwano ivugwa ko yari ikomeye cyane. Ibitangazamakuru muri Ukraine bivuga ko hari umwe mu basirikare ba Leta wayiguyemo.

Obama, Putin na Poroshenko biravugwa ko baganiriye mu gihe kigera ku minota 15 mu igihe cyo gusangira ifunguro cyateguwe na Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande.

Merkel, Poroshenko na Putin baganira kuri uyu wa gatanu
Merkel, Poroshenko na Putin baganira kuri uyu wa gatanu

Mu kiganiro kigufi bagiranye ba Perezida Putin na Poroshenko bavuze ko imirwano igomba guhagarara mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine ndetse n’ibikorwa bya gisirikare ku mpande zombi bigahagarara nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri Kremlin ingoro ya Perezida Putin.

Ikibazo gihari aba bayobozi bemeranyijwe ko kigiye gukemurwa mu nzira z’ibiganiro by’amahoro, ibirambuye ku ihagarara ry’imirwano ngo bakaza kubyanzuraho mu minsi iza.

White House ya Obama nayo yahise itangaza uyu munsi ko umuyobozi wayo yabonanye na Perezida Putin, abayobozi b’ibihugu bifite politiki zitumvikana kuva mu myaka irenga 100 ishize. Ngo baganiriye iminota hagati ya 10 – 15.

Mu nama ya G7 yahoze ari G8 yavanywemo Uburusiya kuva bwakwigarira ubutaka bwa Crimee bwari ubwa Ukraine, muri iyi nama yabaye ejo kuwa kane Angela Merkel w’Ubudage yasabye ko ibihano bikarishye kurushaho byafatira Uburusiya niba mpinduka zibayeho.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ikigaragara urebeye no kuri iyi foto ya mbere , uyu murusiya ndabona isi yo murengerazuba itamwibonamo pe! nawe se reba ukuntu uyu mudagekazi amureba arasa n’umwibazaho byinshi, kd na nyirubwite arasa n’ubibona, murebe namwe mumbwire.

    • Kabisa uko ubivuze nanjye niko nabibonye asa nuri kumubwira ngo ariko bakubona gute hii!! baraziranye nimubareke bazakizwa na mbuga.

  • Mana udutabare  naho ubundiii Ahaaaaaa…….

  • Uyu mudagekazi arasa n’ubwira umurusiya ati :”wa mugabo we ndabona ufite umutwe munini, ariko nutitonda tuzakuvuna,Natwe kera twagerageje kurwana n’isi yose ariko twahakuye amasomo, kuki udasoma amateka wa mugabo we, ntuzi ibyo baso bakoreye ubudage bafatanyije n’isi yose? Ubu rero noneho isi yose ifatanyije n’ubudage”

Comments are closed.

en_USEnglish