Tags : Ecowas

Maroc yakiriwe mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba

Abakuru b’ibihugu by’Africa y’Uburengerazuba bihuriye hamwe mu muryango w’ubukungu wa ECOWAS bemereye Maroc kuba kimwe mu bihugu bigize ECOWAS nubwo cyo ari igihugu cyo mu Majyaruguru ya Africa. Maroc yemerewe kunjira muri Ecowas umwami Mohamed VI adahari kubera ko yanze kujya mu nama yatumiwemo Israel. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu ari i Monrovia aho […]Irambuye

Gambia: Uwahoze arinda Jammeh birakekwa ko ‘yari agiye kwivugana Barrow’

Perezida Adama Barrow birakekwa ko yari agiye kwivuganwa na Sergeant Baboucarr Njie waraye afatiwe mu musigiti wasengerwagamo na Barrow. Uyu musirikare muto wahoze ari mu barinda Jammeh yafashwe yitwaje imbunda nto ya Pistol yari yuzuye amasasu. Uyu musirikare wiyemerera ko ari mu bahoze barinda wahoze ari umukuru wa Gambia, Yahya Jammeh, ntibiramenyekana niba yashakaga kwica Perezida […]Irambuye

Uburyo ECOWAS yakemuye ikibazo cya Gambia byahesheje ishema Africa –

Mu nama yabereye mu muhezo, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bya Africa, muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa uburyo byitwaye mu gushakira umuti ikibazo cya Gambia, n’uburyo byahisemo guha agaciro abaturage bititaye ku muntu umwe. Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi Umuryango […]Irambuye

Ingabo za Nigeria 200 zajyanye n’ubwato bw’intambara muri Gambia

Igihugu cya Nigeria cyemeje ko ubwato bw’intambara bwacyo bwagiye muri Gambia mu myiteguro y’ingabo z’akarere zishobora gukuraho Perezida Yahya Jammeh. Perezida watowe muri Gambia, Adama Barrow aho ari muri Senegal, yatangaje ko yiteguye gufata ubutegetsi ejo ku wa kane ariko Perezida Yahya Jammeh ntiyemera ibyavuye mu matora, ndetse inteko nshingamategeko y’igihugu cye yemeje ko igihe […]Irambuye

Adama Barrow watorewe kuyobora Gambia yahungiye muri Senegal

Adama Barrow watowe n’abaturage ngo ayobore Gambia kuri iki Cyumweru yabaye ahungishirijwe muri Senegal baturanye kugeza igihe cyo kurahirirra imirimo mishya kigeze. Uku kumuhungisha ni uburyo bwo guha umwanya Yahya Jammeh ngo atange ubutegetsi neza kugira ngo uwatowe abone uko agaruka mu gihugu adafite undi umuteye impungenge. Kugeza ubu Perezida wacyuye igihe Yahya Jammeh yaranangiye […]Irambuye

ECOWAS yegereye Jammeh bwa nyuma ngo arekure ubutegetsi

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Africa y’Iburengerazuba bigamije ubufatanye mu bucuruzi (ECOWAS) bari muri Banjul, Gambia, kuganira bwa nyuma na Perezida Yahya Jammeh ngo bamusabe kurekera ubutegetsi uwo abaturage batoye ariwe Adama Barrow. Ibi bishyigikiwe na Nkhosazana Dlamini –Zuma ukuriye Umuryango w’Africa yunze ubumwe.   Mu mpera z’icyumweru gitaha nibwo Perezida Jammeh agomba kurekura ubutegetsi. Ba […]Irambuye

Gambia: Ingabo za Senegal ziteguye gukuraho Yahya  Jammeh

Igihugu cya Senegal cyiteguye gukuraho Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe cyose yaba yanze kurekura ubutegetsi ku munsi wa nyuma wa manda ye tariki 19 Mutarama 2017, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba Ecowas. Ingabo ziteguye “Stand-by forces” ziryamiye amajanja ku kuba isa n’isaha zakoherezwa kujya gushyira mu bikorwa ugushaka kw’abaturage […]Irambuye

Gambia: Ba Ambasaderi 11 basabye Jammeh kurekura ubutegetsi

Ba Abambasaderi 11 ba Gambia mu bihugu bitandukanye ku Isi basabye Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akanashimira Adama Barrow wamutsinze mu matora. Ubusabe bw’aba ba Ambasaderi buje nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwanga ibyavuye mu matora, yatsinzwe na Adama Barrow watangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse mbere Jammeh akaba yari yemeye ko […]Irambuye

Gambia: Abakuru b’ibihugu bane ntibemeje Yahya Jammeh kwera ibyavuye mu

Intumwa ya UN yaburiye Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ko azafatirwa ibihano bikomeye igihe azaba agerageje kuguma ku butegetsi. Mohammed Ibn Chambas, intumwa ya UN muri Africa y’Iburengerazuba yasabye ingabo za Gambia kuva ku biro bya Komisiyo y’Amatora zigaruriye ku wa kabiri. Yagize ati “Kwigarurira ibiro bya Komisiyo y’Amatora ni igikorwa giteye isoni, kitanubahisha ubushake […]Irambuye

en_USEnglish