Digiqole ad

ECOWAS yegereye Jammeh bwa nyuma ngo arekure ubutegetsi

 ECOWAS yegereye Jammeh bwa nyuma ngo arekure ubutegetsi

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Africa y’Iburengerazuba bigamije ubufatanye mu bucuruzi (ECOWAS) bari muri Banjul, Gambia, kuganira bwa nyuma na Perezida Yahya Jammeh ngo bamusabe kurekera ubutegetsi uwo abaturage batoye ariwe Adama Barrow. Ibi bishyigikiwe na Nkhosazana Dlamini –Zuma ukuriye Umuryango w’Africa yunze ubumwe.  

ECOWAS yagiye kumusaba bwa nyuma ko arekura ubutegetsi, ngo ibizakurikiraho Imana niyo ibizi
ECOWAS yagiye kumusaba bwa nyuma ko arekura ubutegetsi, ngo ibizakurikiraho Imana niyo ibizi

Mu mpera z’icyumweru gitaha nibwo Perezida Jammeh agomba kurekura ubutegetsi.

Ba Perezida Muhamudu Buhari wa Nigeria, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia n’uwahoze ayobora Ghana ariwe John Mahama bageze i Banjul kuganiriza Yahya Jammeh abe yava ku butegetsi mu mahoro.

Ubwo yavugishaga abanyamakuru mbere yo kurira indege avana Banjul, Perezida Buhari yagize ati “Ibizakurikira ibi biganiro bya nyuma na Jammeh Imana yonyine niyo ibizi.”

Perezida Jammeh aherutse gusaba Urukiko rw’Ikirenga ko ruburizamo irahira rya Adama Barrow.

Jammeh kandi yasabye ko habaho andi matora kuko ngo ayabaye agatsindwa yarimo ibintu bidafututse bityo ngo hakwiye kujyaho indi Komisiyo y’amatora.

Kuri uyu wa Kane Inteko ishinga amategeko ya Nigeria yemereye ubuhungiro Perezida Jammeh mu gihe yaba arekuye ubutegetsi akaba yenda atizeye umutekano muri Gambia.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish