Adama Barrow watorewe kuyobora Gambia yahungiye muri Senegal
Adama Barrow watowe n’abaturage ngo ayobore Gambia kuri iki Cyumweru yabaye ahungishirijwe muri Senegal baturanye kugeza igihe cyo kurahirirra imirimo mishya kigeze. Uku kumuhungisha ni uburyo bwo guha umwanya Yahya Jammeh ngo atange ubutegetsi neza kugira ngo uwatowe abone uko agaruka mu gihugu adafite undi umuteye impungenge.
Kugeza ubu Perezida wacyuye igihe Yahya Jammeh yaranangiye yanga kurekura ubutegetsi avuga ko Komisiyo y’amatora yakoresheje amatora mu buryo budasobanutse kuko ngo itigengaga kandi ngo amajwi yibiwe Adama Barrow .
Ibiro ntaramakuru APS bya Senegal biratangaza ko umwanzuro wo guhungishiriza Barrow muri Senegal wafashwe n’abahuza bo mu muryango w’ubufatanye mu by’ubukungu muri Africa y’Uburengerazuba, ECOWAS.
Uyu muryango kandi ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize wasabye ku nshuro ya nyuma Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi bitaba ibyo ukamukuraho ku ngufu.
Hagati aho abaturage bakomeje guhungira mu bihugu nka Senegal na Guinea Bissau abandi bagafata ubwato bagana i Burayi banyuze mu Nyanja ya Atlantique mu rugendo tuteje akaga kuko bakoresha amato adakomeye.
Yahya Jammeh avuga ko azava ku butegetsi ari uko Urukiko rw’Ikirenga rumaze kumva ubujurire bwe mu rubanza ‘ruzaba muri Gicurasi’.
Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’Africa n’u Bufaransa iherutse kubera Bamako muri Mali na Adama Barrow yari ayirimo kandi bagenzi be bamwitaga Umukuru w’igihugu.
Yahya Jammeh w’imyaka 51 yafashe ubutegetsi ku ngufu muri 1994 akaba aherutse gutsindwa amatora mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, abanza kwemera ibyayavuyemo ariko nyuma yisubiraho avuga ko amajwi yibye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW