Tags : DRC

DRC: Africa y’Epfo izacyura abasirikare 50 bashinja ibyaha

Abasirikare 50 bakomoka muri Afurika y’Epfo (South Africa, S.A) bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbyi zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO bazacyurwa bahite bagezwa imbere y’inkiko. Aba basirikare bashinjwa ibyaha byo gukora ibihabanye n’amabwiriza y’akazi nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo. Umuvugizi w’ingabo muri iki gihugu yatangaje ko bari […]Irambuye

Ubudage: Ubutabera bugiye gukatira Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni

Ubutabera bwo mu Budage buzatanga imyanzuro ku rubanza rw’Abanyarwanda Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakekwaho ko bakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Imyanzuro ku rubanza rwa Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni rwari rumaze hafi imyaka ine ruburanishwa itegerejwe muri DRC aho bakoreye ibyaha, ndetse […]Irambuye

U Rwanda rwiteguye gukorana na Congo Kinshasa mu guhashya FDLR

Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame. Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri […]Irambuye

U Rwanda na DRC baraganira ku koroshya ubucuruzi

I Kigali kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga, intuma za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda batangiye ibiganiro bigamije gukuraho inziztizi abacuruzi bato n’abaciritse bahuranazo mu buhahirane bw’ibihugu byombi. Iyi nama ngo iri muri gahunda y’Umuryango w’Ubucuruzi COMESA, u Rwanda na Congo Kinshasa bibereye abanyamuryango ikaba igamije gufasha ibihugu gusuzuma inzitizi abaturage bakora […]Irambuye

Rubavu: Harigwa ku ibungabungwa ry’umutungo kamere mu kigarama cy’ibirunga

Mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzobere n’abashakashatsi bibumbiye mu ihuriro ryitwa Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) baturutse mu bihugu bya Uganda, Congo Kinshasa n’u Rwanda bagamije kurebera hamwe uburyo harushwaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo  mu kigarama cy’Ibirunga. Umwarimu w’ubumenyi bw’Isi n’ibidukikije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi […]Irambuye

Uganda: Umukuru w’inyeshyamba za ADF Nalu yafatiwe muri Tanzania

Izi nyeshyamba zitwa Allied Democratic Forces (ADF) zikekwaho gukora amabi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Umuyobozi wazo, Jamil Mukulu, yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, akazoherezwa muri Uganda. Muri Gashyantare 2011, polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyize hanze imapuro zo guta muri yombi uyu mugabo Mukulu, ndetse bashyira hanze ifoto ye. Inzego z’umutekano zavugaga ko Mukulu akoresha inyandiko […]Irambuye

FDLR ngo irahunga imirwano ijya muri Province Orientale

Imiryango itari iya Leta muri Kivu ya Ruguru iramagana urujya n’uruza rw’inyeshyamba za FDLR zitangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa, ubu zikaba zihunga ibyo bitero zerekeza muri Province Orientale. Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’iyo miryango itari iya Leta, Omar Kavota, avuga ko uko guhunga urugamba kw’inyeshyamaba za FDLR zigakwira imishwaro, bishobora guha akazi katoroshye […]Irambuye

DRC: Umugabo urya ABANTU yakatiwe imyaka 5

Umugabo washinjwaga kurya abantu (anthropophagie) no gukacamo ibice umurambo yahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ari mu buroko no gutanga amande angana n’amafaranga yo muri Congo ibihumbi 500 ($545). Urukiko ruharanira amahoro rw’ahitwa Tshela (Le tribunal de paix de Tshela), muri km 210 mu burengerazuba bw’icyambu cya Matadi (Bas-Congo), rwemeje icyaha cyo kurya abantu uwo […]Irambuye

en_USEnglish