Tags : DRC

Polisi y’u Rwanda yasubije Biadunia $25 000 yari yaguze Range

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yakiriye inyandiko zimenyesha ko hari imodoka ya Range Rover yibwe mu Bwongereza mu kwezi kwa Nzeri 2014, ikaza kuyifata yambukiranya umupaka wa Rusizi yerekera i Bukavu mu gihugu cya Congo Kinshasa iturutse gihugu cy’Uburundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2015, uwari wayiguze yasubijwe amafaranga yose yatanze angana n’ibihumbi 25 by’Amadolari […]Irambuye

Abahoze muri M23 babwiwe ko bagomba gutaha bagahabwa imbabazi

Ngoma – Kuri uyu wa 18 Nyakanga, Leon Engulu intumwa ya Leta ya Congo ari kumwe na bamwe mu basirikare ba MONUSCO hamwe n’uhagarariye Leta y’u Rwanda bari mu nkambi y’abahoze ari abarwanyi ba M23 bagahungira mu Rwanda. Iyi ntumwa ya Congo yari izanye ubutumwa bwo kubashishikariza gutaha no kubasobanurira ibyo guha imbabazi abaregwa ibyaha. […]Irambuye

Ibyavugiwe i Roma: FDLR yasabye ko yahabwa imyanya muri RDF

Umuyobozi wa FDLR, Brig Gen Victor Byiringiro, amazina ye Iyamuremye Gaston, akaba ari nawe bita Rumuli,  kuwa 14 Nyakanga yabwiye ijwi rya Amerika ko ibyavugiwe mu nama bamwe mu bayobozi ba FDLR batumiwemo i Roma basabwe kubigira ibanga. Umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo mu Budage ukurikirana ibyavugiwe mu manama z’amabanga i burayi, yatangaeje ko mu byo umutwe […]Irambuye

ICGLR isaba inama idasanzwe hagati y’u Rwanda na Congo

Nyuma yo kurasana kwabayeho mu minsi ishize hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda, raporo y’itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu byombi byahita bihura byihutirwa bigakemura ikibazo cy’imipaka. Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza BBC ndetse n’ibyabafaransa RFI  biravuga ko […]Irambuye

en_USEnglish