Tags : CNLG

Bugesera: Ikigega BDF cyaremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigega gishinzwe gutanga ingwate ku mishinga iciriritse (Business Development Fund, BDF) ubwo cyakoraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 ku rwibutso rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, baremeye abacitse ku icumu 22, babaha amatungo magufi kugira ngo akomeze kubafasha kwiyubaka. Abakozi […]Irambuye

Mali: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yarijijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu wari watumiwe muri uyu muhango, yarijijwe n’amahano yumvise muri Jenoside yakorewe Abatusi, asaba abaturage b’igihugu cye kunga ubumwe nk’uko mu Rwanda byakozwe nyuma ya 1994. Dr Abdramane Sylla yasutse amarira yibutse inshuti ye biganye […]Irambuye

Mugesera yongeye kuririra mu rukiko

“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”; “Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”; “Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”. Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya […]Irambuye

IBUKA yashinje UN kuba indorerezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo imiryango ibarizwa mu muryango w’abibumbye (United Nations, UN) ikorera mu Rwanda yakoraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa 16 Mata 2015 ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, Ibuka yavuze ko UN yabaye indorerezi kandi  kugeza na n’ubu nta […]Irambuye

Mugesera yabwiye urukiko ko icyunamo cyatumye adakora ibyo yari yemeye

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 15 Mata, uregwa yabwiye Urukiko ko kubera gahunda z’icyunamo zaberaga muri Gereza atabashije gutegura ibyo anenga ku buhamya bw’abatangabuhamya babiri nk’uko byari byemeranyijweho mu iburanisha riheruka bityo akaba ariyo mpamvu yateguye kuri umwe yananenze ubuhamya bwe none. Urukiko […]Irambuye

“Uvuga ko amacakubiri mu Banyarwanda yaje kera azaba abeshya” –

Senateri Antoine Mugesera wabonye ari mukuru ibihe bikomeye u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko amacakubiri yaje mu Banyarwanda ayareba azanywe n’Abazungu, ku buryo ngo abavuga ko yaje kera baba babeshya. Mu kiganiro Mugesera Antoine yatanze tariki ya 10 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ‘Camp Kigali’, yavuze […]Irambuye

Rubavu: Abakoze Jenoside bemeza ko itatunguranye

Nshogozabahizi Emmanuel ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yakoze Jenoside igihe yicaga Abatutsi mu cyahoze cyitwa komini Rubavu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka muri gereza ya Rubavu, n’abandi batanze ubuhamya basabye bagenzi babo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse bavuga ko Jenoside yateguwe bakayikora ngo nta wundi bayigerekaho. Nshogozabahizi Emmanuel, Hamisi Mirasano, Habyarimana Yousouf (bitaga […]Irambuye

Tumba College yatanze inzu ebyiri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga, ‘Tumba College of Technology’ ryamurikiye inzu ebyiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyabaye ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2015. Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko bamaze icyumweru muri gahunda yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside nk’uko gahunda iri mu gihugu cyose, bafatanya n’abandi Banyarwanda bose. Yagize ati “Ni inshingano zacu, kwibuka […]Irambuye

“Muri Camp Kigali hiciwe Abatutsi benshi, nta we uzi aho

Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana. Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, […]Irambuye

en_USEnglish