Tags : Busingye

Kutaduha umwihariko wacu nk’ ‘Abatwa’ tubura aho twisanga tukarushaho gukena

*Uwo mu ishyirahamwe ry’ababumbyi avuga ko ‘Abatwa’ bakwiye umwihariko, *Avuga ko aho kwita ‘Umusangwabutaka’ yakwitwa ‘Umutwa’ kuko ngo iyo mvugo nayo irapfobya, *Minitiri w’Ubutabera abona ko mu Rwanda nta we ukwiye kumva ko ari Umusangwarwanda *Ambasaderi wa EU mu Rwanda avuga ko mu Rwanda bigoye kuzana iby’amoko, ariko ngo yabonye ko ‘Abatwa’ bafite ikibazo, *Amb. […]Irambuye

ILPD, Abanyamategeko bahize kugabanya imanza Leta itsindwa

Abanyamategeko bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) biyemeje kuzacunga neza amasezerano Leta igirana n’ibindi bigo byigenga no kurinda ibihombo biterwa n’imanza zitateguwe neza. Aya mahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iri shuri. Ndayisaba […]Irambuye

Karongi: Abunzi bibukijwe ko ukuri n’ubunyangamugayo nta kaminuza byigwamo

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yasuraga abunzi mu karere ka Karongi aho barimo bahugurwa ku mahame agomba kubaranga ndetse n’uburyo bwakwifashishwa mu gukemura amakimbirane bagezwaho, yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo. Minisitiri Busingye yababwiye ko bari aho, kuko abaturage bababonyemo ubunyangamugayo, batagomba kubatenguha kuko nta kindi bibasaba. Yababwiye ko ubunyangamugayo n’ukuri basabwa mu kazi kabo nta mashuri yandi […]Irambuye

Urukiko rwanzuye ko Munyagishari azunganirwa n’Abavoka yanze

Munyagishari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 31 Nyakanga yategetswe n’Urukiko kuzunganirwa n’Abavoka yanze ndetse n’ubu yavuze ko adashaka asaba ko batazahabwa dosiye ikubiyemo ikirego cye. Ni umwanzuro wasomwe Ubushinjacyaha budahari ndetse n’Abavoka batagaragara mu cyumba cy’Iburanisha. Mu boherejwe n’Inkiko Mpuzamahanga n’ibindi bihugu kugira ngo baburanishirizwe mu […]Irambuye

Impaka ziracyari nyinshi mu rubanza rwa Munyagishari ku bijyanye n’Abavoka

 “Yatubwiye ko afite Ubujurire ndetse ko n’Abavoka basanzwe bamwunganira nta kibazo bafitanye”; “Iyo Batonier yatugennye twubahiriza inshingano aba yaduhaye”; “Mu gihe inshingano twahawe tutarazamburwa twiteguye kuzubahiriza.” Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Munyagishari Bernard ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 28 Nyakanga Abavoka bashya babwiye Urukiko ko kutitabira iburanisha byatewe no kuba […]Irambuye

Mbarushimana yanze ko Abavoka yahawe bahabwa ijambo mu iburanisha

“…Ndasaba ko ibibazo by’aba bagabo batabisobanurira mu rubanza rwanjye.” Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu akurikiranyweho; aho kuri uyu wa 15 Nyakanga yasabye inteko y’Urukiko kudaha umwanya abavoka babiri bagenwe kuzamwunganira. Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe bagenwe kunganira Mbarushimana bari bicaye mu myanya […]Irambuye

Mugesera uvugwa mu byabaye mu Rwanda ni undi utari jye

“…Bigaragaza ko uwo bavuga ari Mugesera fabriqué(wacuzwe)”; “Ibyo bamuvugaho ni mythe,… ni uguca umugani rwose”; Dr.Leon Mugesera ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya rifatwa nka rutwitsi; kuri uyu wa 11 Kamena yabwiye Urukiko ko kuba umutangabuhamya PMG nta handi yamutanzeho ubuhamya bigaragaza ko Mugesera uvugwa mu kirego […]Irambuye

Mugesera yavuze ko atari Interahamwe, atanashinze umutwe wazo

“Ntabwo interahamwe zashinzwe ari ‘Anti Tutsi’ (kurwanya Abatutsi)”; “Mu bari baziyoboye hari harimo n’Abatutsi”; “ Ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe; sinigeze mba Interahamwe; sinashinze Interahamwe;” 09/06/2014- Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ntaho bihuriye n’ukuri kuko yitangarije ko atari amuzi. Mugesera yanengaga ubuhamya […]Irambuye

en_USEnglish