Tags : #Burundi

Abarundi bakomeje guhungira mu Rwanda, abandi 95 baraye bakiriwe

Minisiteri y’imicungire y’biza n’ibirebana n’impunzi, MIDIMAR, ivuga ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Gashyantare mu Rwanda hakiriwe impunzi nshya z’Abarundi 95. Izi zahise zituma imibare yose hamwe y’impunzi z’Abarundi zibaruwe ku butaka bw’u Rwanda igera ku 76 889. MIDIMAR yatangaje ko izi mpunzi zakiriwe kuri uyu wa mbere izigera kuri 90 zakiriwe mu murenge […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza yemeye kwakira indorerezi 200 za AU

Nyuma yo kugendererwa n’intumwa z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwa (AU) zigizwe n’abakuru b’ibihugu batanu bayobowe na Jacob Zuma, Pierre Nkurunziza yemeye ko mu Burundi hoherezwa indororezi 100 z’abasirikare n’izndi 100 z’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ngo zize gukurikirana ibibera iwe mu gihe hakomeje kuvugwa imvururu zishingiye kuri politike n’umutekano muke. Ibi byasohotse mu itangazo rya Perezida […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi zirahakana ibiregwa u Rwanda gutoza abarwanya Nkurunziza

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare, ubwo Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi, abasobanurira icyemezo cyo kubajyana ahandi, impunzi zavuze ko zamagana ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, zivuga ko  ahubwo bigamije guharabika isura y’u Rwanda rwabakiriye na Perezida Kagame ubwe. Ibi birego […]Irambuye

Ban Ki-moon yageze i Bujumbura uyu munsi arabonana na Nkurunziza

Kuri gahunda y’uruzinduko rwa Ban Ki-moon i Bujumbura,  gahunda ze hafi ya zose kuva ku mugoroba wo kuwa mbere ubwo yageze i Bujumbura kugeza kuri uyu wa kabiri mu gitondo agiye kubonana na Perezida Nkurunziza arazikorera muri Hotel Club du Lac Tanganyika. Kuri uyu wa kabiri mu gitondo namara kuvugana na Perezida Nkurunziza arahita yurira […]Irambuye

Burundi: uyu munsi Perezida yasabye abigaragambya kudatuka Perezida w’u Rwanda

Mu myigaragambyo yateguwe na Leta y’u Burundi ikorwa n’abaturage izajya iba buri wa gatandatu mu mezi atatu, kuwa gatandatu ushize bumvikanye bavuga amagambo mabi ku Rwanda ndetse baririmba ko bazagirira nabi Perezida w’u Rwanda. Kuri uyu wa gatandatu muri Komine Cibitoke i Bujumbura Perezida Pierre Nkurunziza yabasabye kureka amagambo n’indirimbo by’urwango k’u Rwanda. Nk’uko byatangajwe […]Irambuye

Burundi: Habaye imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, amagana y’Abarundi yashotse mu mihanda mu mujyi wa Bujumbura n’ahandi mu myigaragambyo itunguranye yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ngo igamije gushyigikira amahoro. Abigaragambya bagaragaye kandi imbere ya Ambasade y’u Rwanda, aho bumvikanye bavuga amagambo mabi atuka igihugu gituranyi u Rwanda. Iyi myigaragambyo ngo izajya iba mu makomini yose […]Irambuye

U Rwanda rwahisemo kwimura impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu

Mu itangazo ryatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, riravuga ko ubu yatangiye kuvugana n’abafatanyabikorwa n’ibindi bihugu mu kureba uko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zakwimurirwa mu kindi gihugu. Hashize iminsi Leta y’u Burundi n’imwe mu miryango mpuzamahanga bishinja u Rwanda gufasha impunzi z’Abarundi zishaka gutera u Burundi. Ibirego Leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko nta nyungu […]Irambuye

Min. Mushikiwabo yavuze impamvu 3 zituma Akarere k’Ibiyaga bigari kadatekana

*Amateka, Umukoloni udashaka guhara inyungu ze na Polikizi zihariye z’ibihugu *FDLR ni ikibazo gishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umukoloni aracyashaka gusigasira inyungu yaje ashaka muri ibi bihugu bya Africa. Mu kiganiro nyungaranabitekerezo kuri Politiki y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, yasesenguye intambara z’urudaca zaranze Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 22 […]Irambuye

U Rwanda rurahakana ibiri muri Raporo nshya irushinja gutoza abatera

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko byabonye kuri uyu wa gatatu raporo y’ibanga igenewe Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ngo yakozwe n’impuguke ikubiyemo ibishinja u Rwanda gutoza abarwanyi bo guhirika Leta y’u Burundi. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yavuze ko ntacyo kwizerwa kuri muri iyo raporo. Izo mpunguke zashyiriweho kugenzura ibihano byashyiriweho Congo Kinshasa, ngo ikubiyemo […]Irambuye

en_USEnglish