Burundi: Habaye imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, amagana y’Abarundi yashotse mu mihanda mu mujyi wa Bujumbura n’ahandi mu myigaragambyo itunguranye yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ngo igamije gushyigikira amahoro. Abigaragambya bagaragaye kandi imbere ya Ambasade y’u Rwanda, aho bumvikanye bavuga amagambo mabi atuka igihugu gituranyi u Rwanda.
Iyi myigaragambyo ngo izajya iba mu makomini yose y’igihugu buri wa gatandatu mu gihe cy’amezi abiri.
Minisitiri Pascal Barandagiye yatangarije kuri RTNB (Radio na Televiziyo by’igihugu) ko iyo myigaragambyo igamije gushyigikira amahoro no kugaragariza Leta y’u Rwanda ko Abarundi batishimiye ko ifasha abarwanya igihugu cyabo.
U Rwanda rwakiriye impunzi zikabakaba 100 000 z’Abarundi baruhungiyeho bahunga umutekano mucye mu gihugu cyabo kuva mu kwezi kwa kane 2015.
Abigaragambya, bumvikanye kandi bavuga amagambo atuka Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi ngo afatanya na Leta y’u Rwanda mu mugambi wo guhungabanya umutekano i Burundi.
Uhagarariye UN mu Burundi yatangaje ko iyi ari imyuigaragambyo ya Politiki yateguwe na Leta.
Leta y’u Rwanda yo yakomeje gutangaza ko nta nyungu yabona mu guhungabanya umutekano w’u Burundi kuko bigira ingaruka mbi ku Rwanda nk’umuturanyi, nk’uko byatangajwe na Perezida Paul Kagame ubwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka ushize.
Iyi myigaragambyo i Burundi ikurikiye umwanzuro wa Leta y’u Rwanda wo gutangira gushaka ikindi igihugu cyakoherezwamo impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, nabyo byari bikurikiye u Burundi n’imiryango mpuzamahanga yashinjaga u Rwanda gufasha abashaka gutera u Burundi.
Ku cyemezo cyo kwimurira impunzi z’Abarundi ahandi, mu itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye mu ijoro ryo kuwa kane, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yavuze ko k’u Rwanda no ku karere, ingaruka zo gusubira mu makosa yo hambere y’imiyoborere mibi na politiki mbi hamwe n’uburyarya bwa politiki mpuzamahanga, u Rwanda rutabyirengeera.
UM– USEKE.RW
61 Comments
Amerika niyo iteranya u Rwanda nu Burundi .
Amerika se niyo iteranya u Rwanda na Uganda,Tanzaniya,Kongo,South Africa,France? Mwagiye mwemera amafuti ya politiki, diplomatie yu Rwanda? Ejobundi sibwo Mme Mushikiwabo yatubwiraga ko abarundi arabavandimwe ko u Rwanda rutazabaterana none ati: Impunzi iyo zibaye mu gihugu igihe kirekire bishobora kuzana umutekano muke hagati y’ibihugu.Bati tugiye kuzazishakira ikindi gihugu zibamo.Ese Impunzi za Kongo zo zimaze igihe kingana iki mu Rwanda?
None se ikosa nuko Urwanda rwakira impunzi zibahungiyeho ese abarundi baje Urwanda rubatumiye cyangwa Banyekongo haruwababujije nuko babona bafite amahoro kurenza iwabo.
Kandi ubu noneho mushaka kuzirukana? Musaha atarenze 72 u Rwanda rwatangaje ibintu diametralement opposés.Ese haruguhuzagurika kuruta uko?
AMERIKA YABANDI HOSHI HOSHI!!.
Ohhhh Pauvres Burundais! Jy mu mirima murime mureke ivyo nta nyungu mubonamo
Nkurunziza arabashuka, Jilani ni ndungu
Nta nyungu muzakura mu kubangisha abaturanyi mwa barundi mwe!
Iyo bikomeye iwacu tuza iwanyu, byakomera iwanyu mukaza iwacu, Abategetsi barabashuka
Les enemies de l’afrique ce sont les Africains koko!
Quel politique ceci?
Mbega Abarundi mana yanjye. Barabashuka. U Rwanda ntaho ruhuriye n’akaduruvayo kanyu. Amerika irashaka kuduteranya. Ubu se natwe tujye kwigaragambya imbere ya AMBASSADE YA AMERIKA N’IYANYU ABARUNDI; Wapi, ibi ejo bizashira. Mwe mujye mu mirimo yanyu, abahinga bahinge, abacuruza bacuruze. Manda ya NKURUNZIZA ejobundi izaba yarangiye. Uretse ko uko namubonye n’indi azayiyongeza malgré akaga yabashyizemo. MURABABAJE CYANE.
birababaje cyane kugirango abaturanyi bacu b’abarundi baharabike URwanda kariya kageni. Burya koko baciye umugani ngo “urubuze inkware ruvumbukana igihuna”! Abarundi barabura kwicuza no kugira ubushake bwo gikemura ibibazo biteza ubwabo, barangiza bakabyomeka Ku Rwanda? cyangwa se Urwanda rwaba rwaranze guha Leta y’Uburundi amahugurwa/ubumenyi mu gukemura amakimbirane, bityo rukaba aribyo ruzira? Umwami YESU arahari kuko into byose bizashira.
ariko abanabo ntiborohewe,ahogushaka icyabavana muruhuri rwibibazo barimo,bashoye abaturage mumabarabara?
Njye ubu narumiwe koko! ubuse u Burundi uyu mwanzuro bafashe urabafasha iki mubibazo bafite koko?
1. Urwanda rwakura nyungu ki mukuryana kw abarundi?
2. Amakimbirane y uburundi yatangiye ate?
3.ahubwo barimo kwiyongerera ibibazo
Barahaze!
hahaha, ahubwo nimwe musebye.
@gogo Uretse kwemera buhumyi ibivugwa byose, ubona u Rwanda inyungu rwakura mu kavuyo I Burundi ari izihe? Ese utekereza ko wabuza abavuga kuvuga ibyo bashaka? Ngo turasebye? Twasebye rimwe twicana ntacyo dupfa ibindi ni publicité
Peter, niba ukurikira polotiki neza, umubano w’u Rwanda watangiye kuzamba ryari? Kagame na Nkurunziza mbere ntacyo bapfaga uti byapfiriye he rero? Igihe u Rwanda rwanze gusa inzira Brigade yagombaga kujya gukubita M23 ariko Nkurunziza agatanga iyo nzira.Nizereko ibiwarubizi.Urumva rero ko bitagoye kumenya icyo Nkurunziza apfa na Kagame.
@gatorano, uwutazi ubwenge ashima ubwe(YIBAZAKO ARIWE MU NYABWENGE UBAHO KWISI),IBYO TWESE TWARABISOMYE MU BINYAMAKURU BISEBYA GUSA,ANALYSE YABASHAJE. IGIHE NKURU NZIZA AHUYE NA H.E KAGAME KUBWANGE MBONA BATUMVIKANYE KANDI BAVUGANYE AMABANGA AKOMEYE NICYO BIGUMA BANZE KU DELEGA, BARIBONANIRA BYANZE RERO IBYAKURIKIYE MWARABIBONYE, KUVUGA AMAGAMBO MENSHI,NTACO BYATANZE, BIRUKANA UW– USERUKIRA URWANDA, NTACO BYATANZE BAVANA ABANYARWANDA 12 MU MODOKA BARABAFUNGA 4 BABICIRA MWI SHYAMBA, 4 BABURIRWA IRENGERO 4BARAREKURWA. Nawe uzana ibya Afrique du sud, Tanzania na zimbabwe, corridor nord, centre ngo nibyo urwanda nuburundi bipfa mubeshye abazungu. Nibaza iyo FDLR itaba muri bujumbura nta nikindi abo bategetsi bavugana ariko Peter we yashaka ko birukana impunzi urazi we na ministre we bavugaga ko bahunze inzara muri kirudo(urumva bose bari bakeneraniye,bafite ibyo basabana,bibangamiye)
IBI NI IBYO WITEKEREREJE. IBYO SE BYO KUBAZA NKURUNZIZA BYABEREYE HE? MUREKE IBITEKEREZO BIDAFITE AHO HISHINGIYE.MUREKE GUHARABIKA IGIHUGU KITEZA IMBERE GUTYA. NTACYO MUZAGITWARA NIHO HAHANDI
Warasaze ahubwo wowe ingabo zarwanyije M23 zanyuze mu Rwanda izuba riva ziturutse Tanzania na South africa none wowee ngo Urwanda rwimanye inziraa… Mukomeze mumarane mushukwa nabayobozi banyu nako inyeshyamba zanyu, twe abanyarwanda ntacyo ibyanyu bitubwiyee. ikindi kandi kubera mwirirwa muvugishwango u Rwanda rufasha abashaka guteruburundi niyo mpamvu Urwanda rwifuzako impunzi zanyu abarundi zijyanwa ahandi…
Nibacyemure ibibazo byabo bareke Urwanda,ubuse ibihumbi byimpunzi zabarundi biri RDC,TANZANIE,NO MU RWANDA BYATEWE nu rwanda?barashakira aho ibibazo bitari.
Kabasare, niba ibyo wanditse ari nako ubyemera, Imana ikubabarire kuko wugarijwe n’icyorezo cy’urwango ku gihugu cyakubyaye.
Murokore, ntabwo nanga igihugu cyambyaye nanga uko kiyobowe, nibintu bibiri bitandukanye.
None se uruhare rwawe nuruhe kugirango kiyoborwe neza? Ibyo ninyungubwite ariko niba wumva ko urwanda ruyobowe nabi ugomba kuba ufite icyibazo,ese uracyigereranya nicyihe cyiyobowe neza?
Uzikundire Congo n’u Burundi nibyo biyobowe neza.
Naho ibyo wifuriza u Rwanda ko ruyoborwa nkuko ubishaka witegure kuzahangana n’abashaka ko rukomeza kuyoborwa nk’uko ruyobowe muri iki gihe.Icyo gihe nibwo uzamenya icyatsi n’ururo.Niba utarabonye uzabona.
Bande gogo? Nizere ko utavuga abanyarwanda…..barasebye kuko abarundi leta yabirije kukazuba baboroga…ndagusetse
Kwirirwa ku zuba ni uburenganzira bwabo kandi birumvikana, bararwana ku busugire bw’igihugu cyabo, bariyama abavogera uburundi. Bitandukanye cyane n’abo leta yirije mu mihanda ya kacyiru mu gihe cy’ifatwa rya KK, aho benshi batari bazi aho biva n’aho bijya.
U Gogo@ u re the crazy ushobora kuba uri uwundi wundi wanga urwanda but we have hands we gona figth with all who want figth us , really i m read to do it with My hands Not only me with all My familly. Thank you
ni bareke ubushotoranyi ubundi tubane neza tudamarare
Hahahahaaaa sha abaswa kweli gusa muceceke murebe ubuswa bwabo muzaba mumbwira simply because un expertand us accusations Rwanda helping labels na bobarasaze ngo imyigaragambo babuze aho basarira baraje bagukureho sha nkurunziza ibye birazwi ukuri guca muziko ntigushe
abarundi bafite inshingano yokwigira (kwishakamo ibisubizo byibibazo bafite )batabanje kudutesha agaciro nkabanyarwanda.
Bande basebye ko utazi ibyo uvuga kura mubitekerezo ahubwo fata iyambere ugire inama abaturanyi ushake icyaduhuza mubushishozi ureke amanjwe
wowe uvugishije ukuri buriya umuriro uvuga warawubonye cg nibura warawurabutswe gatoya?
Iyo utazi ibintu uricecekera kuko ntacyo uri cyo ngo umenye aho bibera, burya nta mwotsi ucumba nta muriro! Kuki abarundi badashinja Congo cg Tanzania ko naho hari impunzi z’abarundi? Ahubwo buriya uwububa yabonywe n’uhagaze.
Ikibazo cyacu abanyarwanda politike yacu ubwacu ntituyumva kimwe, ntabwo twahuza kuri iki kibazo cy’abavandimwe ku rurimi. Harya twe ubwo twirukanaga abafaransa twotaga izuba?! Politike y’abarundi ishobora kuba ibashuka kimwe n’uko iyacu yaba idushuka. Umunsi nyiri umuringa yaje tuzatege amaboko kuko turabwirwa kd twaranabonye.
Abarundi wagira ngo ni abana rwose!, murebe uko ikibazo cyatangiye murebe imyiteguro yagiye isakuza ubwo hatozwaga Imbonerakure noneho murebe akavuyo kavutse guhera igihe Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza kuyobora igihugu numara kureba ibyo uhite umbwira uruhare rw’u Rwanda urwarirwo? UN nayo wagirango bayipfutse amaso cg abayikoramo nta bwenge bagira, umwanya umwe ati ibibazo by’u Burundi biraterwa no kugundira ubutegetsi undi mwanya ngo biraterwa n’u Rwanda!! izi mvugo zigaragaza kwinyuraguramo cyane, rero inama nabwira abarundi nuko bareka kujya mukwaha kubuyobozi bubi bafite kuko bubaganisha ahantu hatari heza kandi nubusanzwe igihugu cyabo kijegajega yaba mu mutekano, muukungu ndetse no mu buzima……
Mwabantumwe ibyabaye 1994 ntibihagije kweli.
Iyo umuntu agize ubutunzi bwinshi ashaka ikibugabanya kitari ukurya gusa biganisha kugupfa
Abarundi mukomere cyane, abanzi bazaseba, USA, etc bamaze kwamagana urwanda kwarigoruteza intambara muburundi, ariko uburundi burimaso.
Nibyo koko ngo urugiye kera ruhinyuza intwari Nkurunzinza aduteye icyumutwe da!!! yaduteze plolongation tubyemere cg tubyange turi mumazi abira kubera guhubuka nimurebere kuri mushikiwabo turi gutitira! ahubwo dusenge bibe ibyuya ntibibe amaraso twikomereze iterambere
@Makenga, Nibyo koko Diplomatie yu Rwanda ikomeje gusoma amazi, Mwibuke ukuntu Kabila nawe yatangiye bikarangira M23 bayikubise izakabwana.Ibyo byose nta somo u Rwanda rwakuyemo.
Ubivuze neza, ni icy’umutwe cya prolongation. Urwanda nirwo rwihamagariye ziriya mpunzi none ziraruhagamye. Kwiteza Nkurunziza ni ukwikururira ingorane kuko akora bucece kandi yibitseho iturufu nyinshi. Urwanda rucishe make sinon ICC nayo iraje ibyiteramo ibishyireho akadomo.
Ibi binyibutsa muri za 90 ku bwa Kinani (nako Kigome) mu Rwanda, badukura mu mashuri (nari 3eme primaire), bakatwikoreza imitumba ngo tugiye guhamba Rwigyema!! Afurika bishobora kuzayifata imyaka 2000 kugira ngo ige ku murongo!! Iki ni cyo gituma Abazungu batureba mu bwonko!
Abarundi twebwe Abanyarwanda buriwagatandatu wanyuma waburikwezi tuzindukira mu muganda wokwiyubakira igihugu none mwebwe abiwanyu barabashikariza kuzajya mujya mumabarabara buri wagatandatu nkaho ntabindi mwakora ngo mwitezimbere ubu nubuyobepe!
Oh les pauvres burundais vous perdez votre temps dans les rues!Les manifestations contre le Rwanda ne pourra en aucun cas resoudre vos problèmes!Vos réactions infantiles prouvent au monde entier votre faiblesse et l’incompréhension de vos problèmes!
hahaaaa, ntabwo uzi imyigaragambyo abanyarwanda twakoraga twamagana abafaransa, abadage,bbc etc? mu bareke ni ubjrenganzira bwabo bwo kwerekana ikibari ku mutima, haryav hari ibyo abanyarwanda bemerewe abandi babikora bikaba amakosa? na nyina w’undi abyara umuhungu!!
Ikibazo muragishakira aho kitali ibintu birakomeye cyane kuko uburundi , bufite gahunda yo gutera urwanda !! ubu ngo rulimo gutegura ingabo bugeze kure !! kandi ngo rufatanyije nababandi bakubise M23 muminsi 7 !! aliko abo bamenja babarundi bamenye ko urwanda rudaterwa !! bazaze babone
Mubareke bigaragambye nuburenganzira bwabo. Gusa ntagisubizo mbibinamo kubarundi kuko mushakira igisubizo aho ikibazo kitari. Nubwo ntari umunyapolitiki njye nafunga ambassade yurwanda kuko nubundi aho bigeze abanyarwanda batarenganywa ku manywa. Namara na ambassade yabo hano igafungwa tukabana gutyo kugeza igihe bazabona ikibazo bafite. Imipaka nkadadira maze abo bashinja kuva mu Rwanda bakaberekana. Nkurunziza niko namutwara
hahahaha sinzorima nzodandaza abarundi ni bicucu kabisa barabona twe nka banyarwanda twashaka iki i burundi nibatuze duturane nibshaka ko turwana nabyo bizaba usibye ko bariya umusi umwe uhagije tukaba twafashe bujumura ubwo urumva ko intara zo zaba zarangiye kare ntibazi ko u rwanda rutera rudaterwa nibakomeze bazatubona
ariko ngendabaza. aba media hamwe nabobavugizi ba usa or uk. iyo atanze raport avuga izina rye icyo ashinzwe nibimenyetso byemeza inkuru avuga ariko icyo ntashimye ni URwanda rurigutoza abahungabanya UBurundi ibyo simbyemera . uziko wagirango abanyarwanda bose banga abarundi bose nononoooo . muge muvuga izina ryuwo munyarwanda. nizina ryuwo adakunda muburundi. niba mudashoboy gutangaza ayo mazina muge mucecek muri izo raporo zanyu mutuma abarundi banga abanyarwanda.
@Samy, ntabwo abo bazungu aribo bafashe iyambere batunga agatoki u Rwanda.Ni u Burundi ubwabo batagiye bamagana ibikorwa byu Rwanda ariko icyo gihe Nyamitwe yarabivugaga bakamuhindura umusazi aho abanyarwanda uhereye kuri number one bavugako u Burundi bwananiwe kuzana umutekano mu gihugu noneho bakabyegeka ku Rwanda.Igisekeje nuko iyo ndirimbo yanaririmbwe igihe cya M23.None byose birangiye ukuri kugiye ahagaragara kimwe na Kongo.Ikibazo cyanjye niki.Eche 1, echec 2.Ese harisomo tuvanamo?
Hhhhhhh Arko murasetsa Harya ngo u Rwanda ntiruterwa ? Nibyo koko muvuga ibyo mutazi Harya mutera guturuka Gatuna naza kagitumba mwari mutembereye ? Hhhh nuko rero nimureke kwiyemera bigezaho Kuko ibyo mwakoze nundi yabikora ahubwo mube maso muve mubwirasi ikindi politique yu Rwanda iragenda isubira inyuma Kubera kwishyira hejuru kdi Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi
Ahubwo abareba kure batangire bafate ingamba za kigabo.
Abarundi uwasesengura uko bayobowe ni buze mu myaka 30 ishize nu buryo abarundi babayeho mu myaka 30 ishize ntiyatungurwa nu buwazanga bubaranga, ibyo ntibintunguye kuko ejo cg ejobundi bazanakora amabi arenzaho.
Muve kubapumbafu twishakire akamiya twiteze imbere.
sha ibi bintu njyewe sinabihakana kuko no muri Congo abazungu batangiye babisakuza nkuku bimeze i Burundi u Rwanda rugahakana nyamara nyuma rwaje kubyemera ko rufiteyo ingabo. gusa mureke dusengere abavandimwe b’abarundi surtout les civils bakomeje gupfa bazira ubusa cyangwa bazira ibibazo bya politique batazi iyo biva niyo bijya.
Nyamara turi gukina mu bikomeye, ndabona comments zose ziri kwifatira aba barundi ku gahanga tukabita injiji, abaswa n’ibindi ntazi ari ko tukibagirwa ko biramutse ari byo koko ko igihugu cyacu gifasha kandi kikanatoza abarwanya uburundi byaba bibababaje. “Abasesenguzi mu bya Politiki”, please tanga ingero, tumenye nibura niba hari political analysis yakozwe n’abahanga… icyo tubona ni rapport irimo facts zerekana ko koko abateza umutekano muke baturutse mu makambi y’impunzi ari mu Rwanda. Nta n’ubwo ari muri Tanzaniya. Igisubizo twabonye ni kimwe gura aho Ministre Ludovika M. ahita abihakana agakurikizaho kuvuga ko tugiye kwirukana impunzi. Ibi nta facts na nkeye byerekana ko koko tutatoje abo bantu cyanga ko batitoreje aha iwacu. Gukurikizaho gushaka kwirukana impunzi nabyo ni uburyo ahubwo bwo “kuyobya amarari” no guhindura icyerekezo cy’ikibazo. Ikibazo si impunzi ku butaka bwacu, ikibazo ni abatera uburundi bitoreza ku butaka bwacu.. Icyo ni icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga… Ntitwirengagize uko tuhora twivovota ngo Congo icumbikiye fdlr cyangwa ngo twibagirwe 1996 ubwo inkambi zasenywaga dushakisha aba fdlr tukiyibagiza inzirakarengane zahatikiriye… ubu se uburundi bwo buteye izo nkambi hacura iki? Twaba se dufite uburenganzira bwo kubifatira kugahanga niba tudashoboye gukemura icyo kibazo nk’uko na Congo itari yabishoboye. Ngirango mbere yo gukora comments tugomba gutekereza gato: Patriotisme na fanatisme biratandukanye! Ku bigaragara muri za rapports ziherutse usanga na twe tudashobora gusobanura biragaragara ko koko insoresore z’abarundi zitorejwe mu Rwanda. Ese ni abanyarwanda bazitoje, ese ni abarundi bahunganye bazitoje, etc ibyo ni ibibazo bigomba kwibazwa. Kuba zaritoreje mu rwanda cyakora byo it is a fact. Kubihakana ni politiki gusa ariko facts ziraboneka. Igisigaye ni kimwe: Ni izihe nyungu u rwanda rufite mu guteza akavuyo mubaturanyi dusangiye gupfa no gukira? Bimaze iki gusenyera umuturanyi ujya kubakira umuvantara, ndavuga ba ibyo bihugu by’ibihangage? Umuturanyi niwe duhahirana, wapfusha akagutabara, wakora ibirori akifatanya nawe, etc! None dore: Burundi, Congo, Tanzania…Abashinzwe ububanyi n’amahanga bagomba gusubiza ibintu mu buryo. Aho badukoze hose ngo barabeshya, barabeshya!!! N’igihe facts zigaragara neza???
Ntanyungu urwanda rwabona mukurwanya uburundi.kuko ikibazo cyabarundi nibo ubwabo bagomba kugicyemura.
Nongere mbaze?
Nonese ko Uganda yafashije FPR kuza mugihugu kumanywa yihangu ko itahanwe niba bihanirwa?
Ikindi kandi iyo umuryango(urugo) ubona iruhande rwarwo hari ibihuru, ikidendezi cg icyateza imibu murugo ugerageza kubitema cg kubivanaho
So rwandans dont panic we cant know the real secret vehind this but to me its just saving our security
Nonese niba pierre acumbikiye fdlr wowe wakoriki?
Ahubwo nagaya leta yacu ibaye itarohereza ingabo iburundi kubahashyirizayo(fdlr) nta nterahamwe dushaka ko zitwinjirira mugihugu.
Oyeeeee imyitozo
Wowe Gahima ba umufana birangire ariko ntukabivange n’ibintu bikomeye.Iyo FDLR niwowe uyibona wenyine? Ese iyo miryango itanga amaraporo hari rapport nimwe wari wabona ivugako hari FDLR mu Burundi? Ese ko leta yu Burundi yemeye ibyo birego byu Rwanda kuva kera ndetse igatanga uburenganzira abantu bakaza kureba mu Burundi iyo FDLR (intumwa za CIRGL) hariyo zasanzeyo? Ese kuki u Rwanda rwanze ko baza kureba Mahama ibihabera? Tujye dufana ariko tumenye gutandukanya ubufana no gutanga igitekerezo gifite aho gishingiye.
Bavandimwe, Banyarwanda, uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza ni bwiza. Ariko uburenganzira bwo gusenya Igihugu cyacu, nta numwe ubwemerewe, kuko byaba ari umurengwe cyangwa kwibagirwa vuba aho twavuye muri 1994. Ndahamya ko nta Munyarwanda wifuriza U Rwanda ko rwasubira muri biriya bihe! Ariko abanzi bo ba nyirabayazana ntaho bagiye baracyahari,kuko umugambi wabo mubisha utasohoye! Muti kagire inkuru! Ukuri ni uko “Abazungu” simvuze igihugu baturukamo kuko ari “system imperialist” ari bo batugonganisha twe “Abanyafurika” kugira ngo duhugire mu guhangana babone uko basahurira mu nduru! Utabona ibibera muri Libya, Syria,cyangwa Irak ninde? Ngo dufite icyo dupfa n’U Burundi? Cyahe se? Kirakajya! Biriya ni ukwitoratoza, ngo babone aho baduhera ngo batwinjirane! Inzira ya DRC yarabananiye, none barashaka guca i Burundi ngo baduteranye dushyamirane, bibakundiye ngo dukocorane! Inyungu ntabwo ari iza Abanyarwanda cyangwa iza Abarundi! Dusubize imitima yacu impembero, ahubwo tube maso ejo tutazatungurwa, ngo ibyari ibyuya bihinduke amaraso. Tureke gutema ishami twicayeho! Mugire amahoro y’Imana mu rwatubyaye.
Yewe sha NUKURUNZIZA,Urwiganwa rwa mushushwe rwamaze abana b’imbeba kurusenge shaaaa,abafaransa baraguhenda shaaaaaa,korako wumve shaaaa,ni taniiiiii.hindura ivyiyumviro ga nani .witwikira uruhu rw’intama nyamara imbere ari igisizimwe ntuzeweeeee
Ni muhumure yaba NKURUNZIZA cg FDLR cyangwa se abazungu babyihishe inyuma ntacyo bazadutwara.
Nasomye ibya Filimbi, RT, Gogo, Kalinda,Bavugayejo Silas ndavuga nti urwishe ya nka ruracyayirimo kweri!!!! KO Muri abasesenguzi bo mu rwego rwo hejuru, ntimwatubwira uko Buyoya aza muri ibi bibazo? ntegereje igisubizo cyanyu murakoze