Digiqole ad

Abarundi bakomeje guhungira mu Rwanda, abandi 95 baraye bakiriwe

 Abarundi bakomeje guhungira mu Rwanda, abandi 95 baraye bakiriwe

Impunzi z’abanyarwanda ziba muri Congo zatashye ku bushake nizo nyinshi kugeza ubu

Minisiteri y’imicungire y’biza n’ibirebana n’impunzi, MIDIMAR, ivuga ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Gashyantare mu Rwanda hakiriwe impunzi nshya z’Abarundi 95. Izi zahise zituma imibare yose hamwe y’impunzi z’Abarundi zibaruwe ku butaka bw’u Rwanda igera ku 76 889.

Inkambi ya Mahama yonyine icumbikiye ubu Abarundi 50 712
Inkambi ya Mahama yonyine icumbikiye ubu Abarundi 50 712

MIDIMAR yatangaje ko izi mpunzi zakiriwe kuri uyu wa mbere izigera kuri 90 zakiriwe mu murenge wa Gatore muri Kirehe, batatu bakirirwa mu Bugesera, umwe i Nyanza n’undi umwe mu karere ka Rusizi hose ku bice bihana imbibi n’u Burundi.

MIDIMAR ivuga ko impunzi zidaciye kuri za centres zabugenewe ubu zashyiriweho centre yo kuzakira iherereye mu murenge wa Gatore mbere yo kujyanwa mu nkambi ya Mahama.

Kugeza ubu inkambi ya Mahama niyo irimo impunzi nyinshi z’Abarundi zingana na 50 712.

Ahandi bari ni mu nkambi z’agateganyo za; Bugesera (212), Nyanza (53) Rusizi mu nkambi ya Nyagatare (43) na Gatore yaraye yakiriye abagera kuri 90.

Bose hamwe abari mu nkambi bakaba 51 110 naho ababa mu mijyi bakaba 25 779 barimo 22 960 baba muri Kigali na 2 819 baba mu mujyi wa Huye.

Mu kwita kuri izi mpunzi ziri mu Rwanda Guverinoma y’Ubuyapani yatangaje ko yatanze inkunga ya miliyoni 2,5 USD muri uyu mwaka wa 2016 ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,UNHCR.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda yatangaje ko bashimira cyane Leta y’Ubuyapani ko ariyo itanze inkunga ya mbere mu 2016 igenewe kwita ku buzima bw’izi mpunzi. Iyi nkunga ngo ikazafasha UNHCR guha iby’ibanze izi mpunzi.

Ikibazo cy’umutekano mucye mu Burundi kiraza kongera kuganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ibera i Arusha kuri uyu wa 02 Werurwe 2016.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahubwo se bari baba benshi,bagiye kuza kuko Nkurunziza agiye kubakorera akari karasigaye,

Comments are closed.

en_USEnglish