Digiqole ad

Min. Mushikiwabo yavuze impamvu 3 zituma Akarere k’Ibiyaga bigari kadatekana

 Min. Mushikiwabo yavuze impamvu 3 zituma Akarere k’Ibiyaga bigari kadatekana

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuwa kabiri tariki 9 Gashyantare 2016 imbere ya Sena

*Amateka, Umukoloni udashaka guhara inyungu ze na Polikizi zihariye z’ibihugu

*FDLR ni ikibazo gishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi,

*Umukoloni aracyashaka gusigasira inyungu yaje ashaka muri ibi bihugu bya Africa.

Mu kiganiro nyungaranabitekerezo kuri Politiki y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, yasesenguye intambara z’urudaca zaranze Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 22 ishize, asanga bishingiye ku mpamvu eshatu, amateka, Umukoloni na Politiki zihariye z’abihugu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda kuwa kabiri tariki 9 Gashyantare 2016 imbere ya Sena
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuwa kabiri tariki 9 Gashyantare 2016 imbere ya Sena

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, avuga ko muri politiki y’Ububanyi n’amahanga, u Rwanda rushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda n’iz’igihugu.

Ku mutekano muke wakunze kurangwa mu karere k’Ibiyaga bigari, n’ubwo bimwe mu bihugu bikagize bibarizwa muri Africa y’Iburasirazuba, Mushikiwabo asanga bishingiye ku mpamvu eshatu.

Yagize ati “Ibibazo byo mu karere bifite impamvu eshatu. Iya mbere ni amateka, ari ay’Ubukoloni akomeza kudukurikirana, twebwe nk’u Rwanda amateka ya Jenoside aracyadukurikirana, ikindi ni inyungu zitandukanye z’ibihugu zigenda zigongana.

Ati “Muri aka karere kacu k’Ibiyaga bigari, hari ubwo usanga inyungu zari zihari kera ari mu gihe cy’ubukoloni, ari ku gihe cya Jenoside, mu myaka 22 ishize, mu by’ukuri bitarahagaze neza.”

Mushikiwabo avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ingaruka zijyanye na politiki mu rwego rwo guhangana na Jenoside ngo ziracyakomeza, rimwe na rimwe ngo ingaruka zijyanye na Jenoside zihinduka Politiki, rimwe na rimwe ngo ni byo bitera umutekano udahagije, urugero ngo ni umutwe wa FDLR.

Avuga ko FDLR ikibazo iteje atari ingufu za gisirikare, ku buryo ishobora guteza u Rwanda ikarubuza amahoro, ngo ibyo ntibishoboka, ariko ibisigarizwa bya Jenoside mu mitekerere, ingengabitekerezo, rimwe na rimwe no guteranya u Rwanda n’abaturanyi ngo ni ibigaragara mu ngaruka z’amateka, kuko ikibazo kitabonewe umuti ngo hakomeze hubakwe amahoro n’abaturanyi.

Yagize ati “Ikibazo cya FDLR, abantu bageze aho barayimenyera bimera nk’aho tugomba gukomeza kubana na yo hano mu karere, nubwo twebwe nk’u Rwanda itatubuza gusinzira, ariko bituma dukomeza gukurikirana kugira ngo imitekerereze n’ingengabitekerezo ijyana na Jenoside idakomeza gukwira mu karere kacu kuko ntabwo tubyifuriza abaturanyi nta nubwo twifuza ko Abanyarwanda bakomeza kuba hafi y’ingengabitekerezo nk’iyo.”

Yakomeje avuga ko igishimishije ari uko hakozwe akazi gakomeye ko gucyura Abanyarwanda bitandukanyije n’ingabitekerezo ya Jenoside ya FDLR.

Louise Mushikiwabo avuga umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa umeze neza n’ubwo umutwe wa FDLR ukiri ku butaka bwayo. Avuga ko FDLR atari ikibazo kireba Congo gusa ngo kuko abenshi mu bayobozi b’uyu mutwe baba ku mugabane w’Uburayi no muri Amerika.

Impamvu ya gatutu, ituma Akarere k’Ibiyaga Bigari karangwa n’umutekano muke, Mushikiwabo avuga ko ari politiki yihariye y’ibihugu, urugero ngo ni ibibazo igihugu cy’u Burundi kirimo ubu, ngo byatewe n’u Burundi n’Abayobozi babwo bigira ingaruka ku bindi bihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Twakwibutsa abantu ko umutekano wo mu karere ko uhungabanywa nana nyirakarere kubyitirira umukoloni rero nsanga icyo gisobanuro cyoroshye cyane kuko aruguhunga uruhare rwacu muricyo kibazo.Umukoloni niwe washinze M23,CNDP?

  • ngo FDLR ntabwo ari IKIBAZO? muyihe amahoro rero.Ngo ingengabitekerezo ya genocide? AREGA NTIMUZIGERA MUHINDURA IBITEKEREZO BY’ABAHUTU. AMAHEREZO NI MUNZU

  • Kalisa haruwijyeze avugako agyiye guhindura ubuhutu bwawe ibyonibisanzwe komusanzwe muhakana kohabaye jenocide yabatutsi gusa ntacyo ukuri gucamuzoko ntigushye ruzareba ubwobwoko witwaje ahobuzakujyeza

  • I like this Woman so much!!!!!! May God bless you my minister.

  • ni ……..turanshimira abayoboz bacu uburyo bakomeza kwita kunyungu z’igihugu cyacu.nimiyoborere myiz

  • Ese ubundi icyo uri cyo cyose; bizakumarira iki kwumva ko ubwoko bundi mutabana amahoro; Mwashyize imbere kwica gusa; amaherezo yawe se yo nayahe. Wowe nubuhtu bwawe kandi ko ntawubukwambuye uzatura imyaka ingahe kw’isi???????

Comments are closed.

en_USEnglish