Digiqole ad

U Rwanda rwahisemo kwimura impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu

 U Rwanda rwahisemo kwimura impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu

Hon Mushikiwabo abwira abasenateri Politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda

Mu itangazo ryatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, riravuga ko ubu yatangiye kuvugana n’abafatanyabikorwa n’ibindi bihugu mu kureba uko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zakwimurirwa mu kindi gihugu.

Hon Mushikiwabo abwira abasenateri Politiki y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda mu ntangiriro z'iki cyumweru
Hon Mushikiwabo abwira abasenateri Politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru

Hashize iminsi Leta y’u Burundi n’imwe mu miryango mpuzamahanga bishinja u Rwanda gufasha impunzi z’Abarundi zishaka gutera u Burundi. Ibirego Leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko nta nyungu n’imwe ibona mu guteza umutekano mucye ku muturanyi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rwakoze inshingano yarwo yo kwakira no gufata neza impunzi zaruhungiyeho.

Ariko ko uko bimeze mu karere ari uko; uko impunzi zimaze igihe kirekire hafi y’igihugu cyazo nyuma biteza ibibazo ku mpande zose.

Muri iri tangazo aragira ati “Hariho kwirengagiza impamvu nyakuri yateye impagarara i Burundi no guhunga kw’impunzi. Bituma izi mpunzi nazo zitabona igisubizo kirambye. Ku Rwanda bigateza ikibazo cy’umutekano no kutumvikana mu bubanyi n’amahanga bitakwihanganirwa.”

Iri tangazo rivuga ko mu mezi ashize u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga (ibihugu) n’imiryango itandukanye kwakira impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi mu Rwanda ariko nta numwe wumvise ubwo busabe, ndetse n’uko ibintu bihagaze mu gihugu izi mpunzi zivamo nta kiri guhinduka cyane.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ku Rwanda no ku karere, ingaruka zo gusubira mu makosa yo hambere y’imiyoborere na politiki mbi hamwe n’uburyarya bwa politiki mpuzamahanga, u Rwanda rutabyirengeera.

UM– USEKE.RW

43 Comments

  • nta muti.

  • Yeah, umuti nukubajyana ahandi ejo batongera ngo muri gutoza impunzi zabo. Muzihe Amerika cg HRW kandi mubikore vuba ntimurenze amezi 3 zikiri kubutaka bw’u Rwanda. naho ubundi biteye iseseme numujinya kugira neza ugahembwa kuregwa (ngo ubugwaneza bw’inkware bwayiginze ijoshi)

  • Ahubwo mutitonze icyo cyemezo mwafashe CYABAKORAHO. Ahaaa!! mureke gatoya

  • RWANDA should refrain from using arrogance in their decisions. They made mistakes by training refugees and they have to recognise that. NOW,by taking such an irrelevant decision.they think they are right and others are wrong? To be honest,your arrogance will defeat you. MWITONDE KUKO BISHOBORA KUBAKORAHO

    • Iyo UN yirirwa ikanga u Rwanda na za raporo ngo baratoza impunzi nabazijyane Kisangani maze duhumeke. That decision is relevant not to you Maria but to the situation being faced.

      • Munjye mwitonda sha!ubwo se abindi bihugu bi hosting rwandans bizaze mwabigenza mute? Ubwose iyo museveni yirukana abari barahungiye ibugande byari kumera bite? Ntawe uhunga yishimye, bakwiye kwitabwaho neza, njye Niko mbyumva

  • Nimubajyana se ayo mafr babahaga ,muzayabona he? ubundi se hari icyanyu mwabahaga? mbese ubundi MWABARETSE BAKAJYA IWABO? Ko mwacyuye abanyarwanda ku ngufu se? mwibuka abo mwavanye muri TZ ku ngufu? mwibuka abo mwavanye I GOMA ku ngufu? MBESE ubundi ko impunzi za TZ nta kibazo ziteye UBURUNDI? kuki ari mwebwe barega biterwa niki? mbese ubundi abo bakaongomani bo ibyabo bimeze bite ko mbona bose bakwirakwiye mu gihugu?

  • Ubundi inyinshi mu mpunzi z’ABARUNDI ziba mu RWANDA zikomoka ku mipaka y’u RWANDA na BURUNDI. Tuzi neza ko ikibazo mu BURUNDI giterwa na ba extremists b’abatutsi batuye gusa mu gace gatoya ka BUJUMBURA. Ahandi hose mu gihugu cy’UBURUNDI nta kibazo kiharangwa. Izo mpunzi zagombye gusubira mu GIHUGU CYABO zikitwa DEPLACES ariko ntabwo zakagombyw kwitwa impunzi kuko nta kibazo na kimwe kigaragaza ko izo mpunzi zakagambye kuba zaratashye. IKIBAZO GIHARI GUSA NUKO U RWANDA rwahaye izo mpunzi zose STATUT DE REFUGIES(refugee status,UN CONVENTION,1951,ON ITS 1967 PROTOCOL).Aha niho umuntu yibaza byinshi ku RWANDA. Mbese ko impunzi zo muri TANZANIA nta STATUT DE REFUGIES ZAHAWE ntabwo zo zitwa impunzi? ntabwo se zo zahunze kimwe na ziliya zo mu RWANDA? kuki izo mu RWANDA ZAHAWE PRIVILEGES ZIDASANZWE? yewe politiki yo mu RWANDA igomba kuba ibamo ubuswa bwinshi cg kurangara cyane

    • GENDA UMUSWA NI WOWE UVUGA IBYO UTAZI

  • Wowe wiyita “wiseman”, ubona U Rwanda rutunzwe n’amafaranga ya UNHCR? Ubwo si agasuzuguro koko? Naho ikibazo cy’impunzi ntabwo ari U Rwanda rwonyine rugomba kukirengera, birareba Afrika yose na UN. Ntabwo tugomba kuba victimes y’ibibazo by’U Burundi nubwo ari abavandimwe. Communauté Internationale nishake umuti wabyo. Ubu se ko ibihugu by’i Burayi byiyita “pays des droits de l’homme et de la démocratie, Union Européenne” birimo kubaka inkuta zo gukumira impunzi ziva muri Syria na Irak, byo ntibyasinye iriya Convention? Ngo ” uhagarikiwe n’Ingwe aravoma”. Icyo tuzira turakizi kandi n’umuti wacyo turawuzi. Ikibazo cya bamwe nuko iyo bumvise bikomeye batangira kwitakana abandi. Impfubyi yumvira mu rusaku. Tugire amahoro!

  • Ikibazo cyo mu Rda ni uko kenshi hafatwa ibyemezo bihubukiwe kfi nyuma bijagira za consequences zitari nziza. Byaba byiza tugiye tubanza kubitejerezaho neza. Iki cyemezo ahubwo kirahita cyerekana ko twishinja amakosa. Turasa nk’aho turi gukanga UN no guhangana na yo kdi si byiza. Diplomatie yacu hari byinshi ibura kfi bishobora guha ingufu abaturwanya.

    • Nabera nibwo numvise icyemezo nkiki muri leta kwisi.

  • Nkuko twifuza ko impunzi zabanyarwanda ziba hanze ko zitaha ko ntakibazo kuri murwanda na Nkurunziza avuga ko ntakibazo kuri iburundi dutange urugero rwiza tuburize amakamyo tubohereze iburundi natwe impunzi ziri hanze zizaboneraho zitahe.

  • ariko kuki impunzi za Congo zidataha? ko muri Congo yose nta kibazo uretse KIVU gusa? KUBERA AHARI KO U RWANDA rubonamo amafr?none niko bashaka kubigenza no ku mpunzi zo mu BURUNDI? U RWANDA rusigaye rucuruza impunzi? GUTEZA IBIBAZO MU GIHUGU UGAMIJE KWOBONERA AMAFR?

  • Jye mbona impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zakagombye gutaha i Burundi ku bushake kuko ikibazo cy’umutekano mukeya kiri mu mujyi wa Bujumbura kandi abatezayo umutekano muke barazwi. Kuguma mu nkambi ugategereza ko HCR iguha ibigori nta buzima burimo.Ziriya ngabo bashaka kwohereza mu Burundi nibazishyire ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse no ku mupaka wa RDC na Burundi. Rwanda ihora ivuga ko bayibeshyera, kuki batavuga Tanzaniya? Umutekano muke mu karere abawuteza barazwi n’ibimenyetso birahari.

  • Twahakanye ko dufasha M23,nyamara byose byaragaragaye.None M23 yose yibera mu RWANDA? ISI yose ubu imaze kutumenya

  • None se mbwe mubirwanya murashaka iki?..! Nibabajyane ahandi nyine isi yose igire amahoro natwe abanyarwanda dusinzire! Njye nanabishima n’imipaka bayifunze… akajagari twaragahaze… utarakabonye yarasibye!

  • Babikore izo nduru zabo biyitako ngo bamenye democracy barubyigana turabarambiwe ko mbona iwabo nabo abirabura badasiba gupfa babajije bakita kubyabo?

  • Ubwose murareba mugasanga ari ikihe gihugu kizemera izompunzi mwahinduye intagondwa kandi ubusanzwe zari impunzi nkizindi dufite muri ikigihugu.

  • Hahaha!! Birasekeje! Impunzi mwazihinduye intagondwa none ngomurashaka kuziha ibindi bihugu??? Ahubwo nimuzohereze i Mutobo.

  • Nibyo Nyakarundi we, zakagombye koherezwa i Mutobo. Hahahaha.

  • Urwanda rugomba kuganira n’Uburundi ukugene abantu babo batahuka.Bizatuma n’icyuka kibi hagati y’ibyo bihugu byombi bikemuka.

  • yewe izi mpunzi bazihinduye intagondwa/intashoboka KUBURYO MBONA NTA GIHUGU CYAZAKIRA.Kubera iki? izi mpunzi zishobora gutera igihugu cyazakira! NTA GIHUGU CYAKWISUKIRAHO UMURIRO.keretse zemeye kujya mungando zikamenya ko bitemewe gutera igihugu cyawe uri impunzi.Zigomba kwigishwa amahame agenga impunzi. Kuki zijya gutera U BURUNDI? Ikindi cyaba kiza nuko izo mpunzi zose zataha iwabo . U RWANDA RUGOMBA KOHEREZA IZO MPUNZI MU BURUNDI.Za zindi zakoze ibyaha murizo,zigomba kujya gucibwa imanza.

  • Izo mpunzi harimo nizakoze ibyaha hano I BUJUMBURA. Kuki zihishe aho mu RWANDA? Bagomba kuzicyura zikaza nkuko nyene abahutus bo mu RWANDA babacyuye mu 1996.Abicanyi bagomba kuza nyene tukabacira IMANZA. Hussein TAJAB na bagenzi be bibereye I KIGALI KANDI TURABASHAKA HANO NYENE

  • U Rwanda rwagombye kumva icyo u Burundi budushinja maze tukemerako tugiye kubigenzura ndetse byabo ngombwa imiryango itegamiye kunyungu runaka ikaza kureba ibibera Mahama maze leta yu Rwanda ntibakumire kuko niba mwibuka neza u Rwanda rwareze u Burundi ko bucumbikiye FDLR baraje bakora amaperereza barangije baragenda.Ariko icyo gihe u Rwanda rwarabyanze kimwe na Kongo yaje kuganira nimpunzi zayo leta yu Rwanda yabateye utwatsi umuntu akibaza icyo leta yu Rwanda ibishaka.

  • Icyo Gihugu kindi se cyabaye u Burundi maze agahinda kagashira. Ese ubundi harya ngo bahunze iki? Amatiku yo muri Africa rwose nayo ararambiranye.

  • Mbona wasanga u RWANDA barubeshyera koko! UTI GUTE? U RWANDA ni igihugu kizi amategeko agenga impunzi. Ntabwo u RWANDA rushobora gutuma impunzi zitera U BURUNDI. Wenda wasanga muri ziliya mpunzi zituye MAHAMA harimo ibyihebe byaba byaragiye mu BURUNDI gutezayo ibibazo.ARIKO IBYO NTABWO BYAKWITIRIRWA U RWANDA. Nuko mbibona

    • ntukabeshye!! ngo impunzi ntizitera igihugu cyazo? Hanyuma se RPF itera mu 1990 ivuye UGANDA,ntibari IMPUNZI? kuki mwibagirwa vuba

  • Nukuvugako icyi cyemezo cyaraye gifashwe nijoro kuko muri Sena ntacyo Mme Minister yavuze kuriyo ngingo.Umuntu yibaza rero aho icyo gitutu cyavuye.

    • Wowe ugomba kuba utazi uko mu RWANDA bayobora? SENA se niyo iyobora? ayiweeee! yewe ntanubwo ari iliya government ubona. Hari abandi bantu bafata ibyemezo bita GOVERNEMENT YA 3.(They work in shadow)

  • Ko u RWANDA rubwira amahanga ngo avaneho ubuhunzi ku banyarwanda,ni kuki u RWANDA rurimo gushakira Abarundi ubuhungiro?

  • kwitwa impunzi muri bino bihe n’ikibazo gikomeye , ubu isi yose ntigikeneye impunzi
    kubera crise économique irimo guca ibintu cyane mu bihugu by’uburayi n’ubushinwa , ikibabaje ni uko muri ziriya mpunzi z’abarundi harimo abahunze bakurikiye abandi batazi ibyo bahunga , barimo bababeshya ngo intambara yateye mu burundi , none u rwanda rwabahamagaye rurabigaritse , murumva ukuntu biteye agahinda , umwanzuro impunzi zoze buriya zizasubira mu byazo kuko intambara abarundi barayitsinze cyera , turiya duteroshuma twa buri munsi abarundi bazaduhagarike , bicungire umutekano wabo mu mahoro ,igihugu iyo cyemeye kwakira impunzi kiba kemeye n’ingaruka , niba rero mwera ibyo babarega muzohereze iwabo cyangwa ahandi nka tanzanie

  • Ayiwe Nya! Ntacyo bitwaye irabanza iyo mbimenya igajheruka. Izi mpunzi ni u Rwanda rwazishishikarije guihunga bazi ha amakamyo kuva ku mupaka
    Babaha ubuhungiro nkaho mvugiye aha none ngo nibajye ahandi? ni ugukangata !!!!

  • Ibyiza jye mbona ni uko hakoroherezwa ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, maze izo mpunzi bakazireka zigasubira mu gihugu cyazo.

  • YEWE Genda genda Rwanda waragowe ariko icyo nizera nuk,uzababan,Ubukombe.Iyaguhanze niyo yagukuye mu rwobo ntawuza guhangara Abarwibasira nibakomez,amatiku natwe duter,imbere mumajyambere.Humura RWANDA.

  • Ibi bintu byo gukanga UMURYANGO W’ABIBUMBYE(UN/UNHCR)ni ugukabya. Ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko bishobora kugira ingaruka mbi ku gihugu. Nagira abategetsi bacu inama yo kutarangwa na politiki yo guhubuka bakora za declarations.

    Buriya abateguye biriya byatangajwe na Amerika ndetse na UN bafite impamvu bashingiraho. None ko baturegaga gufasha no gushyigikira M23 tukabihakana, ntibwacyeye bakayirwanya hafi ya yose ikisanga mu Rwanda ndetse na Gen. NTAGANDA akishyikiriza Embassy ya USA mu Rwanda nyamara twaravugaga(HE.Paul Kagame)ko niba bashaka ko tubahagarikira M23 babanze batwishyure cg bakureyo MONUSCO ihembwa ay’ubusa ntacyo ikora. ibyakurikiye ntawe utabyibuka…!

    Mu burundi naho ndibuka ko nyuma y’ibirego byinshi ko ngo FDLR yaba ikorerayo nabo badushinja gukorana n’abarwanya ubutegetsi bwabo kugeza no ku mirambo yatoraguwe mu kiyaga cya RWERU mwibuke ko twanze(u Rwanda) ko hakorwa anketi yigenga ndetse rwose twangira ICGRL kugera mu Rwanda ngo ikore itohoza. Nyamara yagiye i Burundi bakorayoyo anketi basanga nta FDLR iriyo. ibi ni ibikomeza kutwereka ko natwe iwacu tutari shyashya.

    Gushyira impunzi ho igitutu ngo zishakirwe ikindi gihugu ngo nuko bagushinja guha zimwe murizo imyitozo ya gisirikare ngo zijye kudurumbanya umutekano iwazo ni amakosa akomeye.
    U Burundi n’u Rwanda ni ibihugu bivandimwe umubano wabyo ni ipfundo rikomeye tutagombye gupfundura giturumbuka. Aho kohereza hanze abarundi bahungiye mu Rwanda byaba byiza harebwe uburyo basubizwa iwabo(aho bishoboka hari umutekano) kuko nta kindi gihugu cyakwemera kwakira impunzi bivugwa ko zahawe imyitozo ya gisirikare.

    Cyera nkiri umwana muto najyaga nkunda kwiyenza kuri bakuru banjye. Nkiriza data na mama bakabahukamo bakabacishaho utunyafu! Nyamara hari ubwo nigeze kwiriza nicaye hanze data andebera mw’idirishya ntabizi ambajije icyo mbaye mbeshyera bakuru banjye! ntazi ko byose data yabirebaga yibereye munzu! inkoni nakubiswe sinzazibagirwa! Niho nakuye umugani naciriwe na mama ngo “Umwana murizi ntakurwa urutozi”! Nyiri amatwi yumve ambere umugabo…! Abwirwa benshi hakumva beneyo…!

  • Ko abagabo nabasore mwamaze kubajyana mumashyamba kubatorezayo nabo muzabakurayo!!??? Mutazimura abasaza na abagole n’abana gusa!! Nabo bagabo muzavane mu ishyamba bimukane ni imiryango yabo!! Kuko nubundi ntacyo mwaba musize!! Dukeneye amahoro kgl

  • I mean ntacyo mwaba mukoze

  • Ukomye urushyo akoma n’ingasire, tureke amarangamutima yacu bwite,icyo numva abarundi bose bahunze si abaicanyi,gusa ntibikuraho ko hari abaicanyi babagome batwihishemo.
    nihatangwe mandant d’Alle abakoze ibyaha bafatwe baryozwe ibyo bakoze,ibyo kuvuga ko urwanda rutoza abarundi byo mbona nta shingiro,ese ninde wahagarara kumaguru ye 2 ngo yemeze ko yabonye ahakorerw imyitozo?dukunda igihigu cyacu kandi abarundi duasangiye byinshi nta kibi twakabifurije.Buri wese akore ibyo yakabaye akore ubundi duhange amaso iyaduhanze twe tuzi aho yadukuye kdi ntidushaka kuhasubira!

    tureke gukurikira politique mpuzamahanga n’amatungo akurikira abayajyana muri abbatoire!!

  • navuze nk’amatungo akikira abayajyana muri abbatoire!!

  • N’UWENDEYE NYINA MUNSI Y’URUTARE BYARAMENYEKANYE KANDI IGISIGA CY’URWARARURERURE KIMENNYE INDA! MUREKE RERO IBYO BYOSE BIVUGWA KUKO N’ABABIVUGA SI ABASAZI

    • iyo uru yuki rukuriye urababara ariko rwo ruhinduka umuyugiri ntirwongera gusubira mu muzinga kuko ruba rutakibasha guhova.So wowe wiyita polie mbona nka impolie ndakumenyeshako iyo uruyuki rumaze kukudwinga ubabara akanya gato cyane kandi ira acide rugusigamo(formic) hari icyo imarira cg yongerera ubwirinzi bw’umubiri,ariko umuyugiri ntakindi uretse kwibutsa abantu ko saa munani zigeze!!!!!
      U Rwanda rugomba kuzira amahano abera muburundi aturuka kuri manda ya nkurunziza? toi impolie polie ,
      Baradutuka ,baduseke,badusereze ariko baratwereka ko tutakabafashije tubaha ubuhungiro.
      ugire amahoro!

  • Kubivugura hano ntacyo byakemura ndabarahiye,hahahaha.. MWe mutuze shaaaa hari ababyirukamo barushye agahanga karahiye gusa politiki ni mbi uwayizanye arakaaa…

Comments are closed.

en_USEnglish