Tags : #Burundi

Nkurunziza ararahira, yavuze ko azarinda cyane inkiko z’igihugu

IVUGURUYE: Amaze kurahira muri iki gitondo, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko iyi ariyo manda ye ya nyuma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi. Avuga kandi ko azarinda cyane inkiko z’igihugu mu gihe cyose azaba akiri umuyobozi. Uyu muhango ubusanzwe utumirwamo abayobozi b’ibihugu by’inshuti, uyu munsi witabiriwe n’abatumirwa bo ku rwego rwa Ambasaderi barimo uwa Tanzania, Ubufaransa, […]Irambuye

Kagame n’intumwa ya Ban Ki-moon baganiriye ku mutekano mu karere

* Abdoulaye Bathily yavuze ko ikibazo cy’u Burundi mbere na mbere kireba Abarundi * UN ngo irakomeza gufatanya n’ibihugu byo mu karere ku kubazo cy’i Burundi Abdulaye Bathily intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yakiriwe mu biro bya Perezida Kagame kuri uyu wa kane baganira ku birebana n’umutekano muri aka karere […]Irambuye

Burundi: Gerenade bayigura Frw 4000, Kalashnikov ntirenza Frw 70 000

Mu gihe igihugu cy’U Burundi ibyaho bikomeje kuba amayobera ku ho byerekeza, bamwe mu baturage b’i Bujumbura batangiye kujya biyemerera ko batunze intwaro zo kurwanya Leta, ndetse bazibona ku giciro cyo hasi kandi ngo barimo kwitegura intambara. Umuturage wiswe E, bitewe n’umutekano we, yaganiriye n’Ikinyamakuru IBTimes, akibwira ko atuye muri Nyakabiga agace kamwe ka Bujumbura, yavuze ko […]Irambuye

OXFAM igiye kwigisha impunzi z’Abarundi uburinganire mu ngo

Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, Intara y’Uburasizuba ndetse n’inkambi ihererye mu karere ka Bugesera, hombi habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 31 hakunzwe kuvugwa ko abagore basuzugura abagabo babo kubera ubukene butuma batita ku rugo bityo bigakurura umwuka mubi mu muryango biviramo na bamwe ihohoterwa. Umuryango utegamiye kuri Leta wa OXFAM ushinzwe kurwanya ubukene […]Irambuye

Ban Ki-moon yahamagaye Museveni bavugana ku kibazo cy’i Burundi

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri mu gitondo rivuga ko Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yahamagaye kuwa mbere Perezida Kaguta Museveni, uyoboye ibiganiro byo guhuza abatumvikana i Burundi, akamubwira ko amushyigikiye muri uwo muhate. Perezida Museveni yamaze iminsi ibiri (14-16/07/2015) i Bujumbura agerahegeza guhuza impande zishyamiranye maze asigaho umuhagararira Minisitiri w’Ingabo Dr Crispus […]Irambuye

Burundi: Pierre Claver Mbonimpa yarashwe mu gisa no kwihoora

Ahagana saa kumi n’ebyiri ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Bujumbura umuntu witwaje intwaro uri kuri moto yarashe Pierre Claver Mbonimpa umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Burundi ufatwa nk’urwanya ubutegetsi nubwo we avuga ko aharanira uburenganzira bwa muntu. Mbonimpa w’imyaka 67, yarashwe atashye iwe mu gace ka Kinama muri Bujumbura. Ntabwo yaguye aho […]Irambuye

Angela Merkel ‘aziyamamariza’ manda ya 4 mu 2017

Ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel, kiravuga ko Chancelliere w’iki gihugu Angela Merkel yatangiye ibiganiro byo kuziyamamaza mu matora y’umwanya ariho ashaka manda ya kane. Angela Merkel aziyamamaza muri manda ya kane mu matora azaba mu mwaka wa 2017, nk’uko Der Spiegel, kibivuga ariko ngo ntashobora kuzatangaza umugambi we umwaka wa 2016 utaragera. Aya makuru iki […]Irambuye

Gen Adolphe Nshimirimana inkoramutima ya Nkurunziza yiciwe mu Kamenge

Gen Adolphe Nshimirimana, wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo n’ushinzwe ubutasi mu Burundi kugeza mu 2014 ubu akaba yari ashinzwe ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza, yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari imutwaye kuri iki cyumweru i Bujumbura muri quartier Kameenge. Ibiro ntaramakuru Reuters biravuga ko imodoka ya Gen Adolphe Nshimirimana yarashweho igisasu rya ‘roquette’, mu gitondo cyo kuri […]Irambuye

i Gabiro: Kagame asanga abiga mu mahanga bavanzwe n’abimbere bakuzuzanya

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2015 Perezida Paul Kagame mu gusoza itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 8, yasabye urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushyira imbere ibifite akamaro, ubumenyi buhaha bukaba bwo kububaka no kubaka igihugu cyabo, yanasabye abategura iri torero kureba uko bajya bavanga aba bana biga mu mahanga n’urubyiruko rw’imbere mu gihugu. Iri torero ryatangiye […]Irambuye

Agathon Rwasa yatorewe kuba V/Perezida w’Inteko y’u Burundi

Kuri uyu wa 30 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye Pascal Nyabenda, perezida w’Ishyaka CNDD-FDD kuba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, inatora ku mwanya wa Visi Perezida Agathon Rwasa watowe n’amajwi 108/112 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Esdras Ndikumana uri i Bujumbura. Agathon Rwasa wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta FNL aherutse kuba […]Irambuye

en_USEnglish