Digiqole ad

Angela Merkel ‘aziyamamariza’ manda ya 4 mu 2017

 Angela Merkel ‘aziyamamariza’ manda ya 4 mu 2017

Angela Merkel ayobora U Budage kuva mu 2005 arashaka indi manda ya kane mu 2017

Ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel, kiravuga ko Chancelliere w’iki gihugu Angela Merkel yatangiye ibiganiro byo kuziyamamaza mu matora y’umwanya ariho ashaka manda ya kane.

Angela Merkel ayobora U Budage kuva mu 2005 arashaka indi manda ya kane mu 2017
Angela Merkel ayobora U Budage kuva mu 2005 arashaka indi manda ya kane mu 2017

Angela Merkel aziyamamaza muri manda ya kane mu matora azaba mu mwaka wa 2017, nk’uko Der Spiegel, kibivuga ariko ngo ntashobora kuzatangaza umugambi we umwaka wa 2016 utaragera.

Aya makuru iki kinyamakuru gikesha abantu ba hafi mu butegetsi, avuga ko Merkel yamaze gutegura inama izamuhuza n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka rye CDU (Christian Democratic Union), Peter Tauber, uyu akaba ariwe uzaba uyoboye ibikorwa byo kumwamamaza.

Merkel kandi ngo umugambi we yamaze kuwunoza ubwo yawuganirizaga Horst Seehofer, umuyobozi w’ishyaka CSU rikomoka mu gace ka Bavaria.

Merkel yabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu cy’u Budage mu 2005, ndetse ni na we wa mbere ukomoka mu gicye kitwaga Allemagne de l’Est wayoboye igihugu. Afatwa nk’umugore ukomeye kurusha abandi ku isi kuko ayobora igihangange.

Iyi manda ya kane aramutse ayitorewe, yaba abaye umwe mu bantu bayoboye u Budage igihe kirekire, nyuma ya Chancellier Helmut Köhl wayoboye imyaka 16, na Otto von Bismarck wayoboye imyaka 19.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu na Emnid mu Ukuboza 2014 bwerekana ko abenshi mu gihugu cy’u Budage (56%) bifuza ko Merkel yazakomeza kuba Chancelliere na nyuma ya 2017.

Umugambi wa Merkel wo kugumana ubutegetsi ngo urigaragaraza kuko nta wundi muntu wagaragaje ubushake bwo kumusimbura, ikindi ngo ni umwe mu bayobozi bakunzwe cyane n’abaturage be.

Merkel yatangaje ku mugaragaro ko ashobora kuzongera kwiyamamaza mu nama ngarukamwaka y’ishyaka CDU yabereye mu mujyi wa Cologne mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Amaze gutorerwa kuba umuyobozi w’ikirenga w’ishyaka inshuro umunani, atorwa n’amajwi 97% ndetse yizeje ko azakomeza kunga hamwe imbaraga z’ishyaka, n’andi mashyaka abari inyuma harimo n’iryitwa ‘Social Democrats Party’.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ko mu Budage bishoboka se, kuki mu RWANDA bitashoboka?!

    Induru za bampatse ibihugu gusaaaaaaaaaaaaaaaaaa……!

    Kagame wacu oyeeeeeeeeeeeeeeee….! Ramba, tuzagutora 100%

    Ahoooooooooooo..!

  • Birirwa baduha ingero zo muri America kandi nabo barabihinduye ejobundi 1947 bashyiraho manda ntarengwa! Germany Israeli nta democracy se bagira? Ubutegetsi bwabaturage bishyiriyeho, niyo democracy. Kagame rero nitwe azayobora nkuko bisanzwe twarashimye rwose! Mujyane ubukoroni bwanyu bushya

  • Ba bantu hano ku rubuga birirwa bavuga ko umubare wa mandats z’uyobora igihugu aricyo cyerekana demokarasi ko mudakoma mwagiye hehe ?? Ese ahubwo mwakweruye mukavuga ko mwari mwizeye ko Kagame wabananiye agiye kubabisa maze mugatoba igihugu ?!

  • Mbega byiza bizaba muri 2017 mu Budage no mu Rwanda? Nubundi abadage ntibatwangaga nubwo birukanywe ntacyo baratumarira, na Gariyamoshi bifuzaga kugeza ino habura uwakomeza uwo mugambi. Erega guhindura itegeko ryanyu si igishya? Rata uzatwemerere udukomezanye muri Gari yamoshi tugiye kujyamo, uzadusige mugihe ubona icyerekezo n’umuvuduko tuzaba dufite ba rucantege batagidufashe. Ubwo abandi burira Bus, muze twe twerekeze iya Gariyamoshi, ayituyoboremo nayo di. Rata Twikomereze iterambere, no change, ntawuzatwandikira uyu muvuduko.

    • Etienne, abo badage uvuga nibo bakoze jenoside ya mbere ku isi.Ngo ntabwo babangaga?

  • None se Kagame bakamuburiza iki kuyobora abakimwifuza ko no muri America byabayeho? Merkel, mandat ya 4, Kagame iya 3 ibatesheje umutwe; kubera iki? Babou-G yatanze igisubizo cyiza pe! Ni byiza bombi bazatorerwa mu mwaka umwe, tuzareba uko bazasiga ab’iwabo bagakanurira Afrika yarenganye!

  • TWARAYIMWEMEREYE TWEBWE ABANYARWANDA NTOBWO ARI BARIYA BAYIMWEMEYE NI TWEBWE ABANYARWANDA NUKO TUBYIFUZA KANDI NIKO BIGOMBA KUGENDA

Comments are closed.

en_USEnglish