Digiqole ad

Ban Ki-moon yahamagaye Museveni bavugana ku kibazo cy’i Burundi

 Ban Ki-moon yahamagaye Museveni bavugana ku kibazo cy’i Burundi

Ban Ki moon yahamagaye Perezida Museveni na Dlamini Zuma baganira ku kibazo cy’u Burundi.Photo/Evan Schneider

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri mu gitondo rivuga ko Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yahamagaye kuwa mbere Perezida Kaguta Museveni, uyoboye ibiganiro byo guhuza abatumvikana i Burundi, akamubwira ko amushyigikiye muri uwo muhate.

Ban Ki moon yahamagaye Perezida Museveni na Dlamini Zuma baganira ku kibazo cy'u Burundi.Photo/Evan Schneider
Ban Ki moon yahamagaye Perezida Museveni na Dlamini Zuma baganira ku kibazo cy’u Burundi.Photo/Evan Schneider

Perezida Museveni yamaze iminsi ibiri (14-16/07/2015) i Bujumbura agerahegeza guhuza impande zishyamiranye maze asigaho umuhagararira Minisitiri w’Ingabo Dr Crispus Kiyonga. Ibiganiro ariko bimaze iminsi bisa n’ibyahagaze kubera umwuka mubi wakomeje gututumba.

Ban Ki-moon yahamagaye kandi umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma nawe bavugana ku kibazo cy’u Burundi nk’uko iri tangazo ribivuga.

Ban Ki moon ngo yasabye ko ibiganiro by’impande zishyamiranye bisubikurwa mu Burundi ndetse hagategurwa ishyirwaho rya Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

Aba bayobozi batatu ngo bumvikanye ubufatanye mu gukomeza gukurikirana iki kibazo cy’u Burundi.

Mu itangazo riheruka Ban Ki-moon yari yamaganye ubwicanyi bwakorewe Gen Adolphe Nshimirimana, inkoramutima ya Perezida Nkurunziza akaba n’igikomerezwa mu buyobozi buriho i Burundi.

Kugeza ubu ibintu byifashe nabi cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura aho abo mu duce twa Ngagara, Musaga,Nyakabiga, Mutakura, Jabe n’ahandi biganjemo abadashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza bakora ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bagerageza kwihora ku iraswa rya Pierre Claver Mbonimpa wari ku ruhande rwabo.

Amakuru ava i Burundi aravuga ko umuyobozi w’ishyaka CNDD-FDD muri Komine Kanyosha witwa Harerimana Côme yishwe n’abantu bataramenyekana.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • icyo bivuga umuyobozi nushyira hamwe abaturage ntabacemo ibice nkurunziza niyegure ntashoboye kuko bimwe ntamenya naho byaturutse

    • Prezida Nkurunziza ni UMUGABO, yanze kugambanira mugenzi we Kikwete, Nkurunziza yatowe na 62% by’abarundi, ibyo byateye bamwe ishyari bahitamo kumusopanyiriza. Ntacyo muzamutwara, Nkurunziza Oyeeeee!!!!!!!

    • Itangazamakuru ry’i Rwanda rijye ribagezaho amakuru yose ata kurobanura mumenye aho ibintu bigana. Nk’aya ntayo bababwiye.
      Le Président de la Fédération de Russie, Vladimir Poutine, a présenté ses félicitations au Président Pierre Nkurunziza pour sa reélection. Vladimir Poutine dit qu’il espère que les relations traditionnelles d’amitié et de coopération entre la Russie et le Burundi vont se développer pour le bien du peuple des deux pays et dans l’intérêt du RENFORCEMENT DE LA SÉCURITÉ ET LA STABILITÉ DANS LA RÉGION.

  • Ndasubiza Kabago Mwitonde kuko amaraso arasa yose umuzungu umuhinde umwirabura umukaradi nyamweru bose bafite amaraso amwe NB abanyarwanda bamwe nkabarimo bakina abarundi ku mubyimba twitonde kandi tubyitwaremo neza inkono ihira igihe Kuba umurundi si Icyaha kandi siwe wiremye

  • @ Sano

    Ubwo se kuvuga ibikubiye muri telegramme Poutin yaba yoherereje Peter Nkurunziza wumva ahubwo bimaze iki? Ibi ni ibyo abanyapolitiki bose bandika rimwe na rimwe batazi n’uwo babyandikiye cyangwa bashingiye ku nyungu kenshi zidasobanutse kandi zitari izo uwabyohererejwe.
    Keretse iyo ubeshyuza ibyanditswe byo mu duce twa Bujumbura kuko nibyo bifite icyo bisobanuye ku Burundi no ku karere. Keretse na none niba ukiri muri ba bandi bumva ko ibyo umuzungu cyangwa kavantara yavuze bifite uburemere kurusha ibyo benebyo babona, bavuga cyangwa batekereza. Bonne Chance ariko ntuzampeho rwose!

  • Iyo umuturanyi ahishije inzu, abaturanyi bara mutabara. Ibyo muri kwandika ndikubona bitandukanye n’umuco ndakurahiye.

Comments are closed.

en_USEnglish