Tags : Anastase Murekezi

Murekezi na Amb. wa USA mu Rwanda baganiriye ku iterambere

Kimihurura, 18 Nzeri 2014 – Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yagiranye na Ambasaderi  wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Donald W. Koran, yamugaragarije imigambi y’ingenzi afite mu gukomeza iterambere ry’igihugu. Banavuze ku nkunga u Rwanda rwatanga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga muri Africa y’Iburengerazuba, hari kandi mu rwego rwo […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yasabye amatorero y’Abaporoso kunga Ubumwe

Gukomeza kugira ubumwe no gufatanya na guverinoma ni bimwe mubyo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye  amatorero ya gikiristitu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) imaze ishinzwe kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2014. Minisitiri Murekezi yababwiye ko kwizihiza  umunsi nk‘uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso […]Irambuye

Guverinoma ya Murekezi yiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma yerekeza ku ntego z’umwaka wa 2017, Kuri uyu wa 04 Kanama Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse cyane ku gukomeza gahunda zari zisanzweho mu butabera, mu mibereho myiza n’ibindi, gusa avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bigiye kongererwa ingufu kugira ngo umusaruro wiyongere kandi bigirire akamaro ababikora. […]Irambuye

Polisi yamuritse igitabo cy’amateka yayo mu Rwanda

Kuri uyu wa 31 Nyakanga Polisi y’igihugu yamuritse igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda gikubiyemo ahanini amateka y’umutekano w’abaturage b’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside kugeza ubu ndetse n’icyerekezo gihari mu kurindira umutekano abatuye u Rwanda. Mu muhango Ministre w’Intebe mushya Anastase Murekezi yari ahagarariyemo Perezida Kagame, iki gitabo cyasobanuwe na Commissioner of Police […]Irambuye

Murekezi yaba azita ku buhinzi n'ubworozi nk'uko yabibonaga?

Akiri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, ubu wagizwe Ministre w”intebe w’u Rwanda yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’Umuseke, ni mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Iki gihe yabwiye Umuseke  ko ubuhinzi n’ubworozi arirwo rwego rukwiye guhabwa imbaraga kuko rutanga akazi kandi rugatuma n’inganda zirushaho gutera imbere n’imibereho y’abaturage ikazamuka. Muri iki kiganiro yagiranye n’Umuseke […]Irambuye

Ministre w’Intebe mushya: Bamuvuga iki aho atuye?

Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho […]Irambuye

Guverinoma ya Murekezi yasabwe kurutisha ibikorwa amagambo

Mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu masaha ya saa tanu n’iminota isa 40, Minisitiri w’Intebe mushya Murekezi Anastase amaze kurahirira kuzuzuza inshingano yahawe, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko atazahemukira repubulika y’u Rwanda  ko azubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, n’ibindi bitandukanye bigize indahiro y’abayobozi mu Rwanda. Ni nyuma y’igihe gito asimbujwe uwahoze […]Irambuye

Murekezi yasimbuye Dr Habumuremyi

Kuri uyu wa 23 Nyakanga, itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ryemeje ko uwari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ukomoka mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi asimburwa n’uwari Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta Anastase Murekezi, ukomoka mu ishyaka rya PSD. Nta makuru yari yamenyakana y’impamvu zatumye Minisitiri w’Intebe asimbuzwa, gusa umusimbuye azwiho kuba yari afite intego na gahunda […]Irambuye

MIFOTRA irakora iki ngo itangwa ry’akazi rinyure bose?

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Anastase Murekezi uyu munsi yari imbere ya Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, aho yasobanuye ko Leta yashyizeho ingamba nyinshi zo kunoza itangwa ry’akazi no gucunga abakozi bayo. Ni nyuma y’ibyagaragajwe bikemanga imitangirwe y’akazi n’imikorere y’abakozi ba Leta. Iyi komisiyo yatumiye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu […]Irambuye

en_USEnglish