Minisitiri w’Intebe yasabye amatorero y’Abaporoso kunga Ubumwe
Gukomeza kugira ubumwe no gufatanya na guverinoma ni bimwe mubyo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye amatorero ya gikiristitu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) imaze ishinzwe kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2014.
Minisitiri Murekezi yababwiye ko kwizihiza umunsi nk‘uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, bakareba ibyagezweho muri iyo myaka ishize, bakabyishimira ariko bakanakosora ahagaragaye intege nke, ndetse bakanafata n’ingamba zo gutegura ejo hazaza.
Umubare w’amatorero agize CPR wavuye kuri ane (4) ugera kuri 19 muri icyo gihe cyose.
Anastase Murekezi yashimiye CPR ko mu myaka 20 ishize yafatanyije na Guverinoma mu bikorwa byo guhindura imibereho y’abaturage mu buvuzi, ubuhinzi, uburezi no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Turifuza ko ubu bufatanye bwakomeza ndetse bukanarushaho gutera imbere.”
Bishop Alexis Birindabagabo Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida wa CPR avuga ko amatorero ajya kwihuza intego ya mbere yari afite yari ukunga ubumwe ndetse no gufatanya na Guverinoma kubaka Umuryango Nyarwanda.
Iri huriro ry’amatorero y’Abapoloso mu Rwanda rifite ibigo by’abana b’incuke, ibigo by’amashuri abanza birenga 600, amashuri yisumbuye 300 ndetse na za Kaminuza zirenga esheshatu (6). Iri torero kandi rifite ibitaro birindwi (7) mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Iyi Nama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (Conseil Protestant du Rwanda) yashinzwe kuwa 06, Ugushyingo, 1962 ifite intego igira iti “Ngo bose babe Umwe”. Kugeza ubu igizwe n’amatorero 19 ndetse n’imiryango ine.
Itorero ry’Abangilikani rikaba bisa naho rifitemo ijambo rinini kuko rifitemo amatorero arindwi angana na Diyosezi zaryo.
Muri ayo matorero harimo afite Abakiristu benshi kandi akunze kuvugwa nka; ADEPR, EPR(Eglise Presibiteriyeni), EMLR(Abamethodiste), UEBR na AEBR (Ababatisita), Amatorero arindwi muri Diosezi za EAR (Abangilikani), ndetse n’andi atandukanye.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
amahoro mu banyarwanda, amahoro mu banyamadini maze twibere mu Rwanda rurambyemo amahoro
amadini afite akamaro kanini ka buri munyarwanda ni ngombwa ko ubumwe ariho bugomba gushingirwa maze tukiyubakira igihugu kitagira umwiryane kandi birashoboka abo bakozi b’Imana
Comments are closed.