AMAFOTO 45 waba utabonye kuri Final ya CECAFA CHIEF EDITOR 08/25/2014 Al Mereikh yo muri Sudan yegukanye iri rushanwa, igikombe yagishyikirijwe na Perezida Kagame, mu Rwanda abafana b’umupira basigaye batuje bategereje irushanwa ry’ubutaha. Bakunda kumwita ‘Ndi kukazi” aha ni ku mukino wa Police FC na KCCA Aba bafana bahageze kare bareba uyu mukino banica isari Bageze kuri za Penaliti Iyi uyu musore urinda izamu rya Police FC Marcel Nzarora yayivanyemo Umwanya wa gatatu ntacyo uba utwaye nawo urashimisha Mwemere Ngirinshuti niwe wabaye ‘Man of the match” kuri uyu mukino Umutoza wa APR FC mbere y’umukino wa nyuma yari yiyicariye mu bafana Umukino wa nyuma Miss Rwanda niwe watambukanye igikombe Inseko ni yose hamwe n’igikombe giteye amabengeza Abakinnyi ba Al Mereikh barimo ab’ibizigira n’imishingurire Ikipe ya El Mereikh yatsinzwe umukino wa mbere w’iri rushanwa niyo yatsinze umukino wa nyuma APR FC yari imbere y’abafana bayo Rujugiro, umwe mu bafana ba APR FC yari yabukereye Michel Ndahinduka aragerageza kwinjira Abasore b’ikipe ya El Mereikh ubwo bari bafite igitego cyabo kugarira kwabo ntikwari kujenjetse na gato Andrew Buteera ararwanira umupira n’abakinnyi bo hagati ba Mereikh Ku ruhande rw’iburyo byari ibicika hagati ya Rusheshangonga n’uyu mwarabu wamugoye cyane Ruri hasi ruri hejuru, Rusheshangonga nawe yari yahambiriye Mu kiruhuko, Ishimwe Alonso wa muhungu w’ubuhanga budasanzwe ku myaka 6 yaje gushimisha abafana Mukunzi Yannick yakinnye neza mu kigarira hagati Mu muvuduko uyu musore bita Bugesera arasatira agerageza kwishyura Hejuru cyane Mukunzi na Migi baragerageza kwishyura ariko umuzamu yahabaye ibamba Stade Amahoro yari yakubise yuzuye ariko APR FC ntabwo yabashimishije El Mereikh niyo byarangiye yishimye Abafana bategereje ko hari igihinduka Ba Minisitiri w’Intebe Murekezi n’umuyobozi wa Sena Dr Ntawukuriryayo nabo byabatunguye IGP Emmanuel Gasana we ntiyishimye na mba kuko yari yasabye Police FC ko yegukana iki gikombe Gen Patrick Nyamvumba umugaba w’Ingabo z’u Rwanda nawe byari kumushimisha iyo ikipe y’ingabo icyegukana ariko ntibyashobotse Minisitiri Amb. Habineza ntabwo yari yishimye ko igikombe kitagumye i Rwanda Perezida Kagame utera inkunga iri rushanwa ntabwo nawe yishimira ko riheruka kwegukanwa n’ikipe yo mu Rwanda mu 2009 NZamwita, Musonye (uyobora CECAFA) na Miss Rwanda ubafashije imidari barahemba abasifuzi Perezida Kagame yambika imidari ikipe ya El Mereikh yabaye iya mbere Ni ibyishimo kwegukana igikombe cya gatatu nk’iki Abakinnyi ba Mereikh mu byishimo bakunda kwita Red Devils Ngo “Sudan ku mitima yabo” Photos/Plaisir MUZOGEYE UM– USEKE.RW Share this:Click to share on Twitter (Opens in new window)Click to share on Facebook (Opens in new window)
0 Comment
Amafoto meza cyane ariko hari aho wagiye wibeshya ngo ikipe yo mu Rwanda igiheruka 2009 sibyo kuko 2010 APR yagitwaye itsinze St George
nta kundi APR nitegure icyumwaka utaha
Comments are closed.