Digiqole ad

Guverinoma ya Murekezi yasabwe kurutisha ibikorwa amagambo

Mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu masaha ya saa tanu n’iminota isa 40, Minisitiri w’Intebe mushya Murekezi Anastase amaze kurahirira kuzuzuza inshingano yahawe, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko atazahemukira repubulika y’u Rwanda  ko azubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, n’ibindi bitandukanye bigize indahiro y’abayobozi mu Rwanda.

Ministre w'Intebe arahirira imirimo mishya ati "Sinzakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite"
Ministre w’Intebe arahirira imirimo mishya ati “Sinzakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite”

Ni nyuma y’igihe gito asimbujwe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, arahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika w”u Rwanda Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, abadepite n’abasenateri, abashyitsi batandukanye barimo aba ambasaderi n’abahoze ari abaminisitiri muri Guverinoma ya Habumuremyi basheshwe.

Nyuma yo kurahira, Minisitiri w’Intebe Anasatase Murekezi ahise ajya mu biganiro na Perezida wa Repubulika kugira ngo bashyireho guverinoma nshya.

Uko abaminisitiri bashyizwe mu mirimo

Binagwaho Agnes MINISANTE

Biruta Vicent – MINIRENA

Busigye Johnston – MINIJUST

Oda Gasinzigwa – MIJEPROF

Gatete Claver – MINECOFIN

Habineza Joseph – MINISCPOC

Musa Fazil Harerimana – MININTER

Kabarebe James – MINADEF

Kaboneka Francis – MINALOC

Kanimba Francois – MINICOM

Silas Lwakabamba – MINEDUC

Mukantabana Seraphine – MIDIMAR

Mukeshimana Gerardine – MINAGRI

Louise Mushikiwabo – MINAFET

MUSONI James – MININFRA

Nsengimana Jean Philbert – MYICT

Rugwabiza Valentine – MINEAC

Tugireyezu Venancie – Ministre muri Presidence

Uwizeye Judith – MIFOTRA

Stella Ford Mugabo Ministre w’imirimo y’inama y’abaministre

Gatare Francis  – Umuyobozi mukuru wa RDB akaba mu bagize Guverinoma.

Abanyamabanga ba Leta

Gasana Eugene – MINAFFET
Imena Evode – MINIRENA
Germaine Kamayirese – MINIFRA
Rwabukwaya Olivier – MINEDUC
Mukabaramba Alvera – MINALOC
Ndagijimina Uzziel – MINECOFIN
Ndimubanzi Patrick – minisante
Nsanganira Tony – MINAGRI
Nsengiyumva Albert – MINEDUC
Nzahabwanimana Alexis – MININFRA

Cabinet nshya mu ifoto na Perezida wa Republika
Abagize Guverinoma bashya mu ifoto na Perezida wa Republika
Perezida ati “Ibikorwa birute amagambo”

Nyuma yo kwakira indahiro z’aba baminisitiri bose n’abanyamabanga ba Leta, Perezida wa Repubulika yashimiye guverinoma icyuye igihe, avuga ko hari ibyiza byinshi kandi byigaragaza byagezwe, ashimira Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe n’abo bakoranye, baba abagarutse muri iyi guverinoma n’abatagarutse ariko bazakomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo.

Yagize ati “Ibyiza bakoze birazwi. Guverinoma icyuye igihe ndabashimira akazi keza bakoze.”

Perezida kandi yibukije abagize guverinoma nshya ko ibyagezweho na Guverinoma icyuye igihe byaturutse ku bwitange bakoranye, ariko no gukorera hamwe nk’ikipe, abasaba ko nabo bakorera hamwe mu gukemura ibibazo Abanyarwanda bahura nabyo kurusha n’uko guverinoma icyuye igihe yabikoraga ndetse abizeza ubufatanye.

Yagize ati “Ndizeza abagiye muri Guverinoma nshya iyobozwe na Murekezi ko inshingano ari ugukomeza ibyiza abayobozi baba batezweho zo gukorera neza Abanyarwanda no kuzuzanya. Ibyiza byagezweho na guverinoma icyuye igihe ni uko bakoreraga hamwe nk’ikipe kandi niko bikwiye kugenda, ahubwo mwe murusheho kugira ngo n’umusaruro wabyo urusheho kwiyongera.”

Perezida Kagame kandi yabwiye Guverinoma ya Murekezi ko ikwiye gukora cyane ibikorwa bikaruta amagambo.

Asa n’usubiza abibaza impamvu yahinduye guverinoma, Perezida yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma ibintu bihinduka,

Ati “Ntabwo ari ukugaya akazi kakozwe, ahubwo n’iyo akazi ari keza, intego iba kugakomeza cyangwase no kurushaho.”

Murekezi yinjiye mu bayobozi bakuru bashya batanu mu gihugu
Ministre w’intebe Anastase Murekezi yinjiye mu bayobozi bakuru bashya batanu mu gihugu

 

Photos/PPU

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ba nyakubahwa muri uwo mwiherero mugiyemo muntekerezeho dore ndashoboye kandi niteguye gukorera iki gihugu cyacu

  • kutazatatira iyi ndahiro ni ko kazi afite kambari ikindi kandi kuzakomereza aho uwambere yari agejeje, tumwifurije imirimo myizq yose iganisha kukuzamura iterambere ryigihugu

  • bantu b’umuseke ndabakunze rwose mu baye abambere muri websites z’abanyarwanda mu gutangaza iyi gvt, nari nashakishije hose ngo ndebe abatanga abandi kubitangaza, congs!

  • Musoni ahindutse Nsekalije Fazili ahindutse habanabakize muri 2014.

  • MUtugezeho na  video y ubwo byagenze nabyoo biradushimisha

  • Mushyireho n’amazina y’abanyamabanga ba Leta/Ministers of State

  • Umuseke mukomerezaho kuko mubaye aba mbere mu binyamakuru byose byandikwa mu gutangaza “cabinet” nshya! Abatakurikiye Radio na TVR twari twabuze aya makuru! 

  • Assouman rwose urashekeje pe!!!!!!

  • erega biriroshye cyane nibarebe kuri president imvugo ye niyo ngira , kumufata ho urugero uri umuyobozi rwose abnayarwanda baba bagutezeho byinshi kandi ikizere kuribo cyazamuka

  • Kuki first Lady batamuhaye minisiteri y.umuryango nukuntu akunda abana ??

    • first lady buriya afite zindi  inshingano ninshi akora, kandi nazo zifitiye igihugu akamaro.rero reka inshingano bazigabane kuko  urwanda rufite abantu benshi kandi bazi icyo gukora

  • tubizeyeho kuzakomeza kudufasha mu iterambere ry;igihugu bityo inshingano abandi bari bafite

  • twizereko bazakora neza bakarusha ababanjirije kandi turabizeye neza ko bashoboye gusa bamenye ko abanyarwanda babitezeho byinshi.

  • Twishimiye iyi Guverinoma shya, gusa bite cyane cyane ku iterambere ry’uburezi kuko usanga bwarasub iye inyuma aho harangiza benshi ariko quality aricyeya. Ndumva Rwakabamba nkuko asanzwe aho ageze harangwa n’iterambere no muberezi azahindura by’inshi. Murekezi we turizerako azasobanurira Abadepite ibyo kwimura abantu kuburyo bajya bahabwa ingura zabafasha kubona ahandi habanogeye. Gusa ntibagende bumva ko babaye banyakubahwa ngo bibagirwe imbaga y’abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene. Tubifurije ishya n’ihirwe.

  • erega biroroshye cyane , barebere kuwukuriye imvugo ye niyo ngir kandi amagambo macye ibikorwa byinshi ni ko akora ndavuga president wa republika ahubwo njye njyambura ukuntu abantu akazi kabananira kandi bafite urugero rwiza imbere yabo kurukurikiza ari ibintu byoroshye murekezi rero ni ashinge ikirenge aho president agishinguye maze ngo arebe ukuntu ibintu biri bumworohere

  • Karibusana musaza Joe Habineza minister wacu, alikuzi abahanzi bakomeyewari waratuzaniye ukili minister, twarakwemeye twaridagaduyepe, na organisations zibiroribyose zategurwaganeza twesetukishima. ikindi mugombakuitaho nyakubahwa, nukulimutegure ingando zabahanzi kukozirakenewe ukulikijuko basigaye bararengereye bakicumuco mumyitwarireyabo mulimuzika, yegonibyo bagomba kuimenyekanisha nokuiganabo mumahanga bateyimbere alikonukuri bakeneyingando yokubigishumuco numurongo batagombakurenga, basigaye bakorindirimbo na clip (amagambo

  • Karibusana musaza, alikuzi abahanzi bakomeyewari waratuzaniye ukili minister, twarakwemeye twaridagaduyepe, na organisations zibiroribyose zategurwaganeza twesetukishima. ikindi mugombakuitaho nyakubahwa, nukulimutegure ingando zabahanzi kukozirakenewe ukulikijuko basigaye bararengereye bakicumuco mumyitwarireyabo mulimuzika, yegonibyo bagomba kuimenyekanisha nokuiganabo mumahanga bateyimbere alikonukuri bakeneyingando yokubigishumuco numurongo batagombakurenga, basigaye bakorindirimbo na clip (amagambo

Comments are closed.

en_USEnglish