Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye
Umwaka ushize, umwana wari ufite imyaka itatu yakorewe iyicarubozo rikomeye ubwo yari yaragiye gusura se (utabana na nyina) bimuviramo kwangirika ibice by’ingenzi by’umubiri. Se na mukase w’uyu mwana uyu munsi bari baje ku rukiko rwa Gasabo i Rusororo ngo baburanishwe ku cyaha baregwa cy’iyicarubozo kuri uyu mwana. Nyina w’uyu mwana Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yabwiye Komisiyo y’abadepite yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ko mu mwaka w’imari ugiye gutangira ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kizabonerwa umuti. Abadepite bati “iryo sezerano rihora rivugwa” Mu cyumweru gishize abadepite bagize PAC bagiye gusura ikimoteri cya Nduba kivugwa muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya […]Irambuye
Inama y’ibihugu birindwi byumvikana kandi by’ubukungu bukomeye ku isi iratangira kuri uyu wa gatanu i Quebec muri Canada, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 bizaza nk’ibyatumiwe bizaza kuganira ku ngingo irebana no kurinda inyanja. RFI yo ivuga ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri […]Irambuye
Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe. Abagize PAC uyu munsi bavuze ko […]Irambuye
Nyuma yo kweguzwa hamwe n’abari bamwungirije, Kayiranga Eugene Muzuka muri iki gitondo yahaye Veneranda Uwamariya ububasha bwo kuyobora Akarere ka Huye, amusaba gukomereza aho bari bageze. Yamuhaye igitabo kirimo imihigo y’Akarere ka Huye (kabaye aka gatatu mu ishize) amubwira ko bari bageze ku gipimo kiza bayesa, amusaba ko batazasubira inyuma. Muzuka ati “twari tugeze mu […]Irambuye
Gasabo – Mu murenge wa Rusororo umugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri ashinjwa kugerageza guha ruswa umuyobozi wa IBUKA mu murenge kugira ngo abuze abantu gucukura icyobo bakeka ko kirimo imibiri y’abishwe muri Jenoside kiri iwe. Kuva mu kwezi kwa kane i Kabuga mu murenge wa Rusororo habonetse ibyobo birimo imibiri y’abishwe muri […]Irambuye
Imvura nyinshi yaguye mu karere ka Rubavu kuva ejo saa mbili z’ijoro kugeza ahagana saa sita yateye inkangu ku musozi wa Rubavu n’amazi menshi yasenye inzu zigera muri enye (4) z’abaturage. Ikidasanzwe ariko ni amasoko y’amazi abiri yahise apfupfunuka mu musozi wa Rubavu. Amafoto yafashwe n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu saa tanu z’amanywa agaragaza aya masoko […]Irambuye
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya yavuze ko guhagarika plastic yose mu Rwanda bitashoboka ahubwo ko hagomba kwinjira izikenewe gusa, nk’uko yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wabereye mu mugi wa Kigali. U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guca amashashi amwe n’amwe muri 2008 kandi amahanga ashima uyu […]Irambuye
Gasabo – Birakekwa ko byakozwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa kabiri aho umukobwa uri hagati y’imyaka 18 na 20 yishwe amaze gusambanywa n’abasore batatu bafatiwe iruhande rw’umurambo we mu gitondo mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata. Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho byabereye avuga ko abasore batatu bafatiwe hafi y’umurambo w’uyu mukobwa mu […]Irambuye