
IBIZA: Umusozi wa Rubavu wacitsemo amasoko abiri
Imvura nyinshi yaguye mu karere ka Rubavu kuva ejo saa mbili z’ijoro kugeza ahagana saa sita yateye inkangu ku musozi wa Rubavu n’amazi menshi yasenye inzu zigera muri enye (4) z’abaturage. Ikidasanzwe ariko ni amasoko y’amazi abiri yahise apfupfunuka mu musozi wa Rubavu.
Amafoto yafashwe n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu saa tanu z’amanywa agaragaza aya masoko akiri kuvamo amazi muri uyu musozi uri hejuru y’umugi wa Gisenyi.
Mu myaka mike ishize abari batuye kuri uyu musozi barimuwe banabuzwa kongera kuwuhingaho mu rwego rwo kubavana mu kaga no kurengera urusobe rw’ibidukikije.
Zawadi Esperance Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu yabwiye Umuseke ko imvura yaraye iguye maze bigeze mu masaha ya saa tanu z’ijoro hamanuka inkangu mu musozi zangiza byinshi.
Zawadi avuga ko babaruye ibiti 5 000 izi nkangu zarimbuye n’intoki za bamwe bari barahahinze.
Izi nkangu n’amazi menshi byasenye inzu y’umuturage witwa Esther mu mudugudu wa Ruriba ijya hasi yose n’ibikoresho bye birangirika. Zawadi ati “ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomerekere.”
Ibindi byangiritse ni imiyoboro y’amazi (canalization) ava kuri uyu munsi yari yakozwe n’abaturage batuye munsi yawo. Ubu ngo bari mu muganda banabarura ibyangiritse byose.
Hategekimana Hakim umuturage mu mudugudu wa Ruriba Akagari ka Rubavu, avuga ko saa 11.30PM imvura yagabanutse ariko hakamanuka ibitaka byinshi cyane bimanukana n’ibiti byinshi.
Saa cyenda z’ijoro ngo byongeye ndetse na saa kumi n’imwe, maze bucyeye bagiye kureba basanga no mu musozi hacitsemo amasoko abiri akiri kumanura amazi kugeza ubu.
Hategekimana avuga ko icyo basaba Akarere ari ukubafasha kubaka imiyoboro migari y’aya mazi kuko bitari mu bushobozi bw’abaturiye hano kuko iyo bari bakoze mu ntege zabo yangiritse.
Benimana Esther niwe inzu ye yaseyutse ijya hasi yose, we n’umwana we barokotse kuko amazi yari yatangiye kwinjira mu nzu kuva saa yine z’ijoro maze barasohoka.
Ati “Yaguye turi hanze tunyagirwa, ibikoresho byose byangiritse. Icyo nsaba ni ubufasha ngo mbona aho kuba.”
Mu kagari ka Mbugangari naho amazi yamanuwe n’iyi mvura yasenye inzu enye (4) n’ibikoresho byinshi by’abaturage birangirika nk’uko Rutarindwa Joseph Desire uyobora aka kagari yabibwiye Umuseke.
Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
mbega umuvumo!