*Ngo abazananirwa kubaka bazabashakira ababagurira Nyuma y’iminsi inzu z’ubucuruzi nyinshi zifunzwe mu mugi wa Byumba abazikoreragamo bagatakamba ngo bahabwe igihe cyo gushaka ahandi bakorera ubu bahawe iminsi 30, ba nyiri inzu bakoreragamo nabo bahabwa amezi atandatu (6) ngo batangire bubake izigendanye n’iterambere. Abacuruzi, benshi ni abakodesha, mu cyumweru gishize babwiye Umuseke akaga batewe no gufungirwaho […]Irambuye
Nk’inshingano bafite yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, abagize Inteko umutwe w’Abadepite guhera kuri uyu wa 09 Mutarama bazasura utugari twose tw’igihugu (2 148) bareba uko gahunda zigamije iterambere ry’umuturage zishyirwa mu bikorwa. Haracyari urugendo mu kuvana abanyarwanda mu bukene kuko ubukene mu ngo buri kuri 38,2%/EICV5, n’ubukene bukabije buri kuri 16%. Guverinoma ifite gahunda zitandukanye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishijwe abagabo babiri bava india imwe kwa se wabo, barakekwaho kwica umuntu wababonye bagiye kwiba ihene bakamuca ijosi, nyuma bakamukuramo amaso, abo mu muryango wa nyakwigendera barasaba indishyi n’ibihano bikwiye abo babiciye. Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie ni abimukira bavuye mu Karere ka Karongi bagiye gupagasa mu karere […]Irambuye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu. Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko […]Irambuye
Bugesera – i Nyamata none hatangiye inama yitwa “Rwanda Local Government Delivery Forum 2019” igamije gushaka uko imikorere y’inzego z’ibanze irushaho gutanga umusaruro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hakiri ibibazo muri izi nzego, Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri n’icyo gutanga imibare itari yo, yibukije ko iki ubu gihanwa n’itegeko. Iyo inzego z’ibanze zikoze nabi, zidakorana […]Irambuye
Mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu mu masaha ya saa saba rwahamije ibyaha bibiri Twayituriki Emmanuel wahoze ari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka karere ndetse n’uwari umunyamabanga we ahamwa no kuba ikitso, bahanishwa gufungwa umwe imyaka ine undi umwe. Hashize igihe kinini hari ibibazo mu buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe byatumye uwari […]Irambuye
Gicumbi – Kuva uyu munsi mu gitondo inzu z’ubucuruzi nyinshi mugi wa Byumba zirafunze, iziri gukora ni amagorofa macye ari muri uyu mugi. Ubuyobozi burasaba abafungiwe kubaka izigezweho, bamwe bavuga ko badafite ubwo bushobozi. Ejo nibwo igikorwa cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zimwe na zimwe cyatangiye, uyu munsi nibwo mu mugi wa Byumba wakeka ko abawubamo […]Irambuye
Abagabo bane bari bafunze bakurikiranyweho kwambura imirenge SACCO bamwe bishyuye umwenda bari bafite abandi bavuga igihe ntarengwa bazishyurira maze bararekurwa. Aba bakozi b’Akarere ka Muhanga ubunani bwasanze bafunze kuko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize. Mu nama y’Umushyikirano iheruka ikibazo cy’abakozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafata amafaranga ya za SACCO ntibayishyure cyagarutsweho cyane, hanzurwa ko kigiye gushyirwamo […]Irambuye
Mu ijambo risoza umwaka wa 2018 Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka ushize wageze neza muri rusange ariko ko hakiri ibibazo igihugu giterwa na bimwe mu bihugu bituranyi. Nta gihugu yatunze urutoki. Muri uyu mwaka habaye ibitero bibiri by’abitwaje intwaro byavuzwe cyane kuko byahitanye ubuzima bw’abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ababikoze bavaga […]Irambuye
*Miliyari 16 Frw abakozi bizigamira abakoresha ntibayagejeje muri RSSB, 45% by’aya ni aya Kaminuza Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) bababajwe no kuba hari abakozi bakatwa amafaranga y’ubwiteganirize ku mishahara, ariko ntagezwe mu kigo cy’ubwiteganyirize (RSSB). Gatera Jonathan yavuze ko n’ubu hari abakozi bajya mu kiruhuko k’izabukuru bajya kubaza “Pansiyo” bagasanga nta […]Irambuye