
Gatsata: Abasore 3 basambanyije umukobwa barangije baramwica
Gasabo – Birakekwa ko byakozwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa kabiri aho umukobwa uri hagati y’imyaka 18 na 20 yishwe amaze gusambanywa n’abasore batatu bafatiwe iruhande rw’umurambo we mu gitondo mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata.
Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho byabereye avuga ko abasore batatu bafatiwe hafi y’umurambo w’uyu mukobwa mu gashyamba kari hafi y’aho bita Mukiderenka (délinquant).
Umurambo w’uyu mukobwa nta cyangombwa na kimwe bawusanganye bityo akaba atahise amenyekana umwirondoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata yabwiye Umuseke ko nubwo bitaremezwa na muganga ariko bakeka ko uyu mukobwa yishwe amaze gusambanywa kuko basanze yambaye ubusa.
Avuga ko ibimenyetso by’inyuma ku mubiri we bigaragaza ko yasambanyijwe.
Abasore batatu bafatiwe hafi y’umurambo we buri wese ngo yariho ashinja mugenzi we ko ari we wishe uyu mukobwa. Bahita batwarwa na DASSO ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Muri ruhurura iri munsi y’aho basanze umurambo niho uyu mukobwa ngo yaba yasambanyirijwe kuko hari hakiri udukweto yari yambaye.
Abatuye hafi aha bavuga ko aho bamusambanyirije bashobora kuba ari ho bamwiciye maze umurambo bakawuzamukana ahameze nko mu bihuru.
Kugeza saa yine z’igitondo, umurambo w’uyu mukobwa wari ukiri aho ibi byabereye hategerejwe Police yabugenewe mu gukusanya ibimenyetso ngo ihawuvane.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abo ni babandi baba bahaze urumogi rw’aho “mu kidelenka”. Mubajyane mugerageze kubakosora!
umuntu yaratabaje arinda apfa koko?
Imana imwakire mubayo naho nizeyeko ubutabera buri bukore akazi kabwo
Comments are closed.