Digiqole ad

Amasashi na Plastic ntibyacika burundu ariko bikoreshwe aho bikenewe gusa – Eng Ruhamya

 Amasashi na Plastic ntibyacika burundu ariko bikoreshwe aho bikenewe gusa – Eng Ruhamya

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya yavuze ko guhagarika plastic yose mu Rwanda bitashoboka ahubwo ko hagomba kwinjira izikenewe gusa, nk’uko yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wabereye mu mugi wa Kigali.

Eng Colette Ruhamya yemeza k o amashashi akenewe ariyo agomba gusigara akoreshwa gusa

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guca amashashi amwe n’amwe muri 2008 kandi amahanga ashima uyu muhate.
Eng. Colette Ruhamya yavuze ko  hari amasashi akenewe nk’ayo bazanamo ibikoresho runaka nka televiziyo n’ibindi kandi ngo aya ntiyahagarikwa burundu.
Gusa ngo ik’ingenzi ni uko hinjira aya ngombwa bityo aho adakenewe akagabanuka.
Asanga uku kugabanuka ari ko gutuma umujyi wa Kigali muri iki gihe ufite isuku kandi ntibibuze amazi kwinjira mu butaka.
Yasabye Abanyarwanda kumva ko kwita ku bidukikije ari iby’agaciro ku bazabakomokaho.
Ati: “Abanyarwanda bumve ko kwita ku bidukikije biri mu nshingano zabo kandi bizagirira akamaro abazabakomokaho.”
Umuhango wo kuzirikana akamaro k’ibidukikije mu Rwanda wasoje icyumweru cyo kwita ku bidukikije cyakanguriye urubyiruko n’abandi Banyarwanda kwirinda gukoresha cyane ibikoresho bya plastic bikoreshwa rimwe (amacupa y’amazi, imitobe…) kuko ngo ntibibora bityo bikabangamira ibidukikije.
Abakora ibintu bifitiye abandi akamaro ariko byahinduwe bivanywe muri plastic na bo bamuritse ibyabo. Urubyiruko rwakoze ibihangano bivuga ibyiza byo kwita ku bidukikije rwahihembewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyarahabimana yasabye urubyiruko kumva ko kurinda ibidukikije aribo bizagirira akamaro mu bihe bizaza

Uwari uhagarariye Blarirwa nk’umufatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije

Abaturage baje baturutse mu turere tw’Umugi wa Kigali kumva ibyiza byo kwita ku bidukikije

Basuye abakora ibikorwa byo kurinda ibidukikije

 
Abanyarwanda ngo bakwiye kwirinda gukoresha amasahsi na plastic ahatari ngombwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish