Digiqole ad

Arashinjwa gutanga ruswa ngo ntibashakire iwe imibiri y’abazize Jenoside

 Arashinjwa gutanga ruswa ngo ntibashakire iwe imibiri y’abazize Jenoside

Gasabo – Mu murenge wa Rusororo umugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri ashinjwa kugerageza guha ruswa umuyobozi wa IBUKA mu murenge kugira ngo abuze abantu gucukura icyobo bakeka ko kirimo imibiri y’abishwe muri Jenoside kiri iwe.

Yatawe muri yombi agifite ayo mafaranga aregwa kugerageza guha umukuru wa IBUKA i Rusororo ngo aburizemo iyo mirimo
Yatawe muri yombi agifite ayo mafaranga aregwa kugerageza guha umukuru wa IBUKA i Rusororo ngo aburizemo iyo mirimo

Kuva mu kwezi kwa kane i Kabuga mu murenge wa Rusororo habonetse ibyobo birimo imibiri  y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo bugoranye kuko nta makuru afatika atangwa kuri ibi byabo n’abo bivugwa ko bayazi.
Kuva icyo gihe kugeza ubu imirimo yo gushaka ibindi byobo hashingiye ku makuru agenda atangwa irakomeje.
Kuri uyu wa kabiri mu kagari ka Kabuga ya mbere muri ibi bikorwa habonetse aho bakeka ibyobo maze batangiye kubicukura bashakisha.
Umugabo abonye bigiye gukorerwa iwe yegereye ukuriye IBUKA mu murenge wa Rusororo agerageza kumuha ruswa y’ibihumbi magana abiri (200 000Frw) ngo aburizemo iyi mirimo nk’uko amakuru adufite abyemeza.
Uyu mugabo ariko ntibyamuhiriye kuko uwo yayihaga yamwamaganye ndetse agahita atabwa muri yombi aho ngaho agifite ayo mafaranga ajyanwa kuri Station ya Police ya Masaka. Ubu akaba aregwa icyaha cya ruswa.
Imirimo yakomeje bigera nimugoroba hamaze kuboneka imibiri ibiri muri iki cyobo atifuzaga ko gishakwamo abakijugunywemo.
Abarokotse Jenoside muri aka gace bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ahantu hanyuranye muri Kabuga hari ibyobo byajugunywagamo abicwaga.
Kuba hari abazize Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro ni kimwe mu byagaragajwe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside ko ari ikibazo gikomeye ku barokotse kigitera n’ihungabana.
Ibi ngo bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko bivugwa ko hari abafite amakuru y’aho abishwe bajugunywe badashaka gutangaza, imyaka 24 nyuma ya Jenoside.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ko hari abo njya numva bavuga ko batwitse imirambo bakayishyira mu byobo. Ntimwabashaka bakabafasha? Babivugira hanze, ariko abenshi babikoranye barakomeye muri Leta.

Comments are closed.

en_USEnglish