Digiqole ad

Project San Franscisco yagiye kwibukira abayo i Murambi ya Nyamagabe

Abakozi b’uyu mushinga kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena bafashe urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abari abakozi b’uyu mushinga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

I Kigali babanje gushyira indabo ku rwibutso rw'abari abakozi ba Project San Francisco maze berekeza i Nyamagabe
I Kigali babanje gushyira indabo ku rwibutso rw’abari abakozi ba Project San Francisco maze berekeza i Nyamagabe

Aba bakozi babanje gushyira indabo ku rwibutso rw’abari abakozi ba Project San Franscisco ruri i Kigali maze bafata urugendo rwerekeza mu majyepfo.

I Murambi hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 45 mu bihumbi 65 bari bahahungiye kuva tariki ya 17 na 18 Mata 1994, ni nyuma y’uko abayobozi icyo gihe bari babategetse bose kwerekeza aho ku musozi wa Murambi witegeye indi musozi byegeranye.

Aha bijejwe n’abari abayobozi ba Gikongoro ko ariho bazabonera umutekano usesuye, ariko bwari uburyo bwo kubamara bari hamwe. Niko byegenze kuko tariki ya 21 Mata 1994 babagabyeho igitero simusiga bakabatsemba, ariko ngo ntabapfira gushira hari abasigaye ari intere ariko bagitera akuka, ubu bamwe ni abagabo, ababyeyi n’izindi ngirakamaro.

Bamaze gusobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye aha, umuyobozi w’umushinga wa Project San Franscisco Dr Etienne Karita yasabye abakozi bakorana kuzirikana no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Dr Karita ati “muharanire kurwanya icyatera amacakubiri muri bene kanyarwanda. Kugirango Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.”

Umushinga wa Project San Franscisco ukorera mu Rwanda kuva mu mwaka 1986, utanga ubujyanama n’ubufasha ku cyorezo cya SIDA ugakora n’ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA.

Urwibutso rw'abari abakozi ba Project San Francisco
Urwibutso rw’abari abakozi ba Project San Francisco

 

Umuyobozi wa PSF bwana Dr Karita Etienne yunamira abari abakozi ba Project San Francisco bazize Jenoside
Umuyobozi wa PSF bwana Dr Karita Etienne yunamira abari abakozi ba Project San Francisco bazize Jenoside
Bageze ku rwibutso rwa Murambi
Bageze ku rwibutso rwa Murambi
Iyi misozi yitegeye Murambi yakoreshwaga mu kurasa abatutsi bari kuri uyu wa Murambi
Iyi misozi yitegeye Murambi yakoreshwaga mu kurasa abatutsi bari kuri uyu wa Murambi
Bashyize indabo kuri uru rwibutso
Bashyize indabo kuri uru rwibutso
Aha basobanurirwaga imiterere y'urwibutso
Aha basobanurirwaga imiterere y’urwibutso
Mu rwibutso barareba amateka ya Jenoside yo mu Rwanda
Mu rwibutso barareba amateka ya Jenoside yo mu Rwanda n’uburyo yahagaritswe
Bagize ikiganiro ku mateka ya Genocide n'uburyo yateguwe
Bagize ikiganiro ku mateka ya Genocide n’uburyo yateguwe
Iki ni icyumba kibitsemo imyambaro y'abishwe
Iki ni icyumba kibitsemo imyambaro y’abishwe
Nitbizibagirana
Nitbizibagirana
Abagize uruhare mu kubica nabo ntibazibagirana
Abagize uruhare mu kubica nabo ntibazibagirana
Aha hari icyobo cyacukuwe gishyirwamo imirambo, aho ingabo z'Abafaransa zigere ku musozi wa Murambi muri "Operation Turquoise" zahubatse ikubuga cya Volleyball zihashinga ibendera
Aha hari icyobo cyacukuwe gishyirwamo imirambo, aho ingabo z’Abafaransa zigere ku musozi wa Murambi muri “Operation Turquoise” zahubatse ikubuga cya Volleyball zihashinga ibendera

 

 

JD NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish