Digiqole ad

Mu Bigogwe bibutse abatutsi barenga 10 000 bishwe muri Jenoside

Kuri  iki cyumweru mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze habaye igikorwa cyo kwibuka  abatutsi bapfuye mu mwaka wa 1994 mu gace kitwa Bigogwe ku rwibutso rushyinguwemo abantu barenze ibihumbi icumi.

Mu muhango wo kwibuka mu Bigogwe
Mu muhango wo kwibuka mu Bigogwe

Nkuko umutangabuhamya warokokeye mu bigogwe yabivuze muri uyu muhango, Mbarute yagize ati: “njye ubwanjye navukanaga n’abana batanu, ariko bose babishe muri 1994 wongeyeho n’ababyeyi nari mfite bombi barabica kuba nsigaye njyenyine mu muryango w’abantu 8 genocide yo mu Bigogwe yarikabije cyane.”

Mbarute yasobanuriye abantu ko yaciye mu nzira y’umusaraba itoroshye mu gihe yari afite imyaka icyenda yonyine. Akaba yaragarukiye muri Congo. Ati “hano mu Bigogwe nta muntu basigaga kuko hari abatorejwe  mu kigo cya gisikare cya Bigogwe maze bagahiga abatutsi bahaturiye.”

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyaruguru Gen Major Mubarak Muganga mu ijambo rye, we yahumurije abari aho agira ati: “ibyabaye byari ubugome bukabije, aho Leta yashakaga kumaraho abatutsi bose ariko ntibabigezeho. Muhumure ntibizongera, kuko umutekano uracunzwe bihagije kandi ntihazagire ubashukaa ngo azatera igihugu cyacu.”

Abarokotse bo mu Bigogwe bavuga ko urwibutso rwo mu Bigogwe rukwiye kuvugururwa rukaba urwibutso rukomeye rubitse ayo mateka mabi yaranze aho hantu.

Mu Bigogwe abatutsi ngo batwikiwe mu rusengero rwa Cyambara kandi aha hakaba hari undi mwihariko ko abatutsi baho batangiye kwicwa cyane kuva mu 1990.

DSC00133
Abantu bitabire uyu muhango bari benshi
DSC00049
Maj Gen Mubaraka Muganga ati muhumure ibyabaye ntibizongera ukundi mu Rwanda

Evence NGIRABATARE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Birazwi ko ABATUTSI bo mu bwoko bw’ABAGOGWE batangiye kwicwa kuva muri za 1990 intambara igitangira. Iyo urugamba rwakomeraga i BYUMBA no mu RUHENGERI wenda INZIRABWOBA (Ingabo za MRND) zaneshejwe n’Ingabo za FPR, ABAGOGWE bahita bicwa ku bwinshi.

    Ndibuka umusirikare wa Ex-FAR wigeze kuza muri Conge avuye ku rugamba mu MUTARA, maze umunsi umwe ajya kw’ishuri rya Primaire gushaka umwalimu w’UMUGOGWE, amukubitira imbere y’abanyeshuri amwita INYENZI, MWALIMU ahubuka mw’ishuri ariruka.

    Uwo mwalimu n’ubundi yaje kwicwa muri Genocide, Imana imuhe iruhuko ridashira yakundaga abana bose atarobanuye, cyane cyane abana b’abahanga mu ishuri.

    NB: IFOTO ibanza ruriya RUTARE mubona ruri mu byari bigize CE Cdo (Centre d’Entrainement Commando) y’Ingabo za MRND aho bamwe muri izo ngabo (Aba GP = Garde Presidentielle)bitoreje kuri ruriya RUTARE kuruzamuka no kurumanuka bakoresheje IMIGOZI bijanditse mu bwicanyi bwa GENOCIDE.

  • Ni koko abagogwe barishwe kuva kera uko Inkotanyi zateraga izo nkorashyano ziraraga mu batutsi bo mu Ruhengeri zikica n’uruhinja kugeza mu mujyi wa Ruhengeri ni nabwo umusaza BARIGIRA Augustin bamusabye kwicukurira bamuhamba areba mu mwaka wa 1993 ndetse n’iwe bahahindura itongo n’umugabo wahishe umuryango we bene wabo baramwishe. Umugore we nawe yiciwe mu Bugesera ariho yahungiye .NJye nari umwana muto kandi iwacu ntibahigwaga ariko byarambabaje cyane ukuntu uyu musaza yari umuntu mwiza yirirwa yigisha imodoka abantu bose.

  • ibyo byabaye agahumamunwa abacu barahashiriye nibuka muyomba bari batuye mukamira bababafashe babajyana ku ka lac gahari kitwa karago barabakubita babita inyenzi muyomba baramukubita atinze gupfa umwe muri bo aramubwira ngo twari inshuti reka ngusonge amukata ijosi arapfa aho hari 1992 gusa imana izadufashe mu rwanda ntibizongere na rimwe

  • Abantu bo mu Bigogwe tubafashe mumugongo,mugire kwihangana turikumwe .Imana ibakomeze cyane kandi turahaganira KWIGIRA

  • Abaguye bigogwe Imana yarabakiriye kuko bazize uko basaga,natwe twasigaye duharanire kwigira kdi dushyirehamwe nka kera uko twarezwe

  • Bacu bashize Imana izabakire mubayo tuzahora tubika iteka, babyeyi bacu nabakuru bacu abo twarutaga imyaka n’abandi mwagiye dukeneye kubana namwe gusa ni ba hariho ijuru imana izaduhe kubonanira nabo mwijuru ,ureke uwabaye umukuru w’igigihugu wigeze avuga ngo uruzi interahamwe zishe zikica n’abatindi b’abagogwe mwebwe dukomokaho ntabwo muri abatindi ahubwo mwari imfura ziwacu mu bigogwe tuzahora tubibuka iteka ntabwo tuzabibagirwa narimwe.

  • Abasigaye duharanire kwigira kandi dushyira mubikorwa umurage badusigiye.Ndasaba IMANA ngo kuri wamunsi wumuzuko izabibuke mubwamibwayo.

  • Abari kure no hafi twifatanije n’imiryango yahuuye niryo siibe,na canecane abasigaye.Twofatana munda tukariinda cane ako kabi kabiishe ntikazongere kuboneka mbere no kuvurwa..

  • mwagiye tugikeneye kubana namwe ariko abo mwasize ntituzaba ibigwari tuzusa ikivi mwasize kandi twizeye kuzababona umunsi umwe

  • Abasigaye muharanire kwigira, ntimugahone bana bacu, muziko ababyeyi banyu bari Intwali namwe mube nkabo, ntabwo isi idukunda nitwe ubwacu tuzigira babahoye ubusa nkuko hariho bamwe babaheza ku nkongoro,bakabaryanisha ku nyungu zabo IMANA yonyine niyo mucamanza.

  • Ikibazo nuko bagikomeje kwicwa n’abakagombye kubafasha kwigira.

  • pole sana

  • YOO muvuze aha hantu nibuka uburyo naringiye kuhicirwa 1992, ubwo nari muri bus abandi bakaduhagarika kuri bariyeri binjira muri bus batubaza ibyangobwa turabibereka bangezeho babuze uko bansohoramo bavuga ngo izina ryajye rivuga iki ,nti ese ko ari izina niswe nababyeyi bajye ngo sohoka vuba ubwo baba baramputaje mpagararana nabo kumuryango wa bus,bus igiye kwigendera mbona hahagurutse umusore ,ntazi muri bus ati chef uwo mukobwa ndamuzi ni mumureke uwo musore ngo yari ya vukaga ahitwa mu gasiza ati nduwo mugasiza ,nuko andokora atyo nta namuzi ,yaje kubwira ati buriya bari kugukoresha ibyo bashaka barangiza bakakwica.yewe hariya hantu sizapfa mpibagiwe,nubu kuhaca bintera ubwoba imana ishimwe ntanatuye hafi yaho.

    • Humura Leta y’ubu ntiyakwemera ko byongera. Jya uhanyura ufite umutima utuje.

  • Mu bigogwe havukaga abana beza, babatesi bakunda abantu, none barukarabankaba barabamaze. Iki gihugu cyari kuba ari Eden iyo kitaza kugira izi nkoramabi.

Comments are closed.

en_USEnglish