Digiqole ad

Rwamagana: Miss Rusamaza yateguye igikorwa cyo kwibuka abaguye muri Saint Aloys

Miss ISAE Busogo 2012 Daniella Rusamaza yateguye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri, abarezi, abakozi, n’abandi batutsi b’i Rwamagana bari bahungiye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Sclolaire Saint Aloys bakahicirwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa bikazaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2013.

Miss ISAE Busogo 2012 Daniella Rusamaza
Miss ISAE Busogo 2012 Daniella Rusamaza

Rusamaza avugana n’Umuseke.rw yatangaje ko yateguye iki gikorwa kugira ngo hibukwe abantu baguye muri icyo kigo ariko birusheho no gushimangira umuco wo kuvuga ngo ntibizongere kubaho ukundi.

Avuga ko igitekerezo cyaje abisabwe n’abanyeshuri bize kuri Saint Aloys, bisanga nawe ngo afite gahunda yo gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guha icyubahiro abazize jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, nko gusura inzibutso, gufasha imfubyi n’abapfakazi basizwe na Jenoside n’ibindi, ahita atangira kugitegura no kugishakira inkunga.

Agira ati “Ni ugukanguri abantu kuzirikana kubyabaye, nakusanije abana bamwe mubahize mfatanya n’abana bahize, hanyuma nsaba ikigo uruhushya, kandi ndizera ko bizagenda neza tukazabyitabira turi umubare mwinshi.”

Rusamaza asanga nka Nyampinga wa Kaminuza, agomba gufata iya mbere mu gushishikariza urungano kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko ariyo yatumye u Rwanda rugwirirwa n’amahano ya jenoside, ndetse akaba anahamagarira ba Nyampinga bagezi be gukomeza nabo bagashishikariza urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Nyuma ya gahunda zo kwibuka, biteganijwe ko bazanafasha umuntu umwe utishoboye, wo mu Karere ka Rwamagana.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • byiza cyane komerezaho Miss daniella

  • Kuki utatubwiye sha ngo natwe tugutere inkunga twe twarangije mbere y`intambara nabo yasanze barimo barangiza.

  • Urakeye komeza nibikorwa bijyane turagushyigikiye

  • MIss Daniella uragumana urugwiro kandi uzirinde abakubesha urukundo rudafashe bashaka kukugusha mama mukobwamwiza. Kandi ibikorwa byurundo uzabikomeze. Bravo bbe.

  • Reka nuzuze ibyo KAYINA abwiye miss. Miss kandi azanirinde kugira nawe uwo yashuka, ashaka kumugusha, kuko nawe bishoboka ko yabikora. Ese mugira ngo abahungu nibo bashuka abakobwa gusa? REKA DA! N’ABAKOBWA BASIGAYE BASHUKANA N’UBWO INGARUKA ARIBO ZIGARAGARAHO CYANE.

  • SVP Ntukabeshye cyangwa ngo wiyitirire Rusamaza, igikorwa si wowe wagiteguye cyateguwe muri rusange n’abanyeshuli barangije muri Promotion zose ba fatanyije n’Ubuyobozi bw’ikigo(frere Camille Rudasingwa) none ngo ni wowe wagiteguye?? come on mujye mwiyitirira ibyo mwakoze rwose,gusa ntiwiyitiriye nabi kandi aho wari wicaye twari twegeranye rwose. gusa nziko iyo wateguye igikorwa nkicyo uri noneho nk’umuntu wabaye Miss haricyo uvuga ku munsi nkuwo.waba se hari ijambo wahawe? hari n’abanyeshuli bataziko wari uhari,mubashyitsi waje ucyererewe en plus nti wanakiriwe mu bashyitsi bakuru. sorry rero

    • uramutamaje kabisa!iyo ukoreshya phone basi?

  • komerezaho mukobwa mwiza, ibyo bigaragaza uburere bwiza bwuje urukundo, hahirwa ababyeyi bakwibarutse n’uwo Imana yakugeneye, Imana ikurinde abanyeshyari

  • wowe wiyita ngo dr zuma nanjye narimpari twarazanye na miss. miss niwe wagiteguye kuko twaramwiyambaje ngo adufashe. uribaza se ko yaraje kwifotoza cg? mujye mureka gusebanya. kuba nta jambo yavuze nuko amasaha yari yagiye twanakererewe adashaka kubangamira gahunda zari zigikomeza. miss turagushyigikiye uburyo wadufashijemo kose abacu bakibukwa

  • wowe wiyita ngo dr zuma nanjye nari mpari. miss se wibaza ko yaraje kwifotoza cg? twaramwiyambaje ngo afufashe akora uko ashoboye igikorwa kigenda neza. kuba nta jambo yavuze nuko amasaha yari yagiye kandi twaje dukererewe bituma yanga kubangamira gahunda zari zikurikiyeho. sinzi aho waruri kuko baramu presence .mujye mureka gusebanya please. miss komereza ajo turagushyigikiye

  • Hahaha..!!
    Guys especially gg, ntimugakuze ingeso nd’umwe mu banyeshuri bahiga batubwira igikorwa kuri ressemblement fr camille yatubwiye ko ari ikigo cyabiteguye uwo miss rwose ntakintu tumuziho, naho mwibeshyera umwanya gahunda y’umunsi twari tuyifite kdi yarihutishijwe yari imbere 45min. So numva mutabeshyera umwanya, plz ese ntanubwo yari guhagurutswa agasuhuza abanyeshuri?.. Birababaje kbsa, gusa bamwe mu banyeshuri ntibashimishijwe n’iyi nkuru yo kumva ko umuntu ufite icyubahiro nka miss yakwiyitirira ikintu nkicyi.
    Abamushyigikira rero sibyo ahubwo mumugire inama ashake ikindi akora come on.

  • miss we niwowe wambere!!!!uzabe doyenne des miss.

  • Haaa!!!You Guys murasekeje,ko numva mwitanye bamwana se turamenya ukuri ari ukuhe?Gusa niba aribyo courage!Niba ataribyo kdi yikosore kuko ntibyi yubashye habe.

Comments are closed.

en_USEnglish