Digiqole ad

Abarokotse b’i Nyarubuye mu ihuriro rimwe ngo batazibagirwa

I Nyarubuye mu karere ka Kirehe  mu ntara y’Iburasirazuba ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi benshi mu gihe gito bari bahungiye mu kiriziya. Imwe mu miryango yarishwe irazima ntihasigara n’umwe.

Hilaire Nyirihirwe n'abo bafatanyije kuyobora ihuriro ry'ababuriye ababo ndetse n'abandi bose barakokeye i Nyarubuye
Hilaire Nyirihirwe n’abo bafatanyije kuyobora ihuriro ry’ababuriye ababo ndetse n’abandi bose barakokeye i Nyarubuye

Bake barokotse, nyuma y’imyaka 19 ntabwo baribagirwa. Nubwo batatanyijwe n’ubuzima amateka aracyabahuza nkuko bitangazwa na bamwe muri bo.

Niyo mpamvu mu ntangiriro z’iki cyumweru begeranye bagashyiraho ihuriro ribahuza ngo bakomeze guhanga n’ingaruka zikomeye zo kugirwa impfubyi, ubumuga, ihungabana n’ibindi batewe na Jenoside bakorewe.

Nyirihirwe Hilaire watowe nk’Umuyobozi w’iri huriro yabwiye Umuseke.rw ko bagamije kwihuriza hamwe ngo batere imbere ariko kandi baharanira ko kwibuka bitazima.

Ati “ Turashaka kujya hamwe kugirango dukomeze kwibuka. I Nyarubuye hari imiryango myinshi yishwe irazima ntihasigara n’umwe. turashaka ko itazazima muri twe tuzakomeze tubibuke, arinayo mpamvu twashyizeho iri huriro ngo tutazabibagirwa.”

Avuga kandi ko abagize iri huriro bazagerageza kwita ku barokotse b’i Nyarubuye batishoboye bagerageza kubafasha ngo biteze imbere.

Nyirihirwe yasabye cyane abarokotse baho kujya bitabira guhura mu gihe batumweho kugirango barebe uko bagera kuri izo ntego.

I Nyarubuye bivugwa ko abatutsi bagera ku 50 000 bishwe mu kuva tariki 15 Mata 1994 muri Nyarubuye no mu nkengero zaho. Iyi mibiri ikaba iruhukiye mu rwibutso rw’i Nyarubuye.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish