Ibitaro bya Kaduha mu kwibuka ababiguyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaduha byo mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo buramenyesha abantu bose by’umwihariko abafite ababo babiguye ko hari igikorwa cyo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Icyo gikorwa giteganyijwe kuwa gatatu tariki 26 Kamena 2013, guhera saa yine za mu gitondo (10h00).
Ubuyobozi bw’Ibitaro buboneyeho gusaba ababa bafite amafoto, amazina ndetse n’andi makuru kubari abakozi, abarwayi, abarwaza cyangwa izindi nzirakarengane zaguye muri ibyo bitaro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babigeza kubiro by’ibitaro cyangwa bagahamagara imwe muri izi nomero zikurikira:07 88 91 78 93(Teddy) na 07 88 89 82 62 (Ngamba) cyangwa kuri E-mail: [email protected].